Musanze: Barishimira ko VUP irimo kubafasha gusezerera ubukene

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assumpta, arasaba abagenerwabikorwa barimo abahemberwa imirimo y’amaboko bakora, abahabwa amafaranga y’inguzanyo cyangwa ay’inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP, ko mu gihe bayakoresheje neza, ari imbarutse n’uburyo buhamye bwo guca ukubiri n’ubukene, nk’uko ab’i Musanze bagenda babigeraho.

Umuhanda abaturage barimo gukora muri gahunda ya VUP, mu Murenge wa Kinigi, uri mu bikomeje kubinjiriza agafaranga
Umuhanda abaturage barimo gukora muri gahunda ya VUP, mu Murenge wa Kinigi, uri mu bikomeje kubinjiriza agafaranga

Ibo yabigarutseho, ku wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2023, mu Karere ka Musanze, mu biganiro yagiranye na bamwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda ya VUP, bo mu Murenge wa Kinigi, biganjemo abarimo gukora umuhanda w’igitaka ureshya na Km 4 unyuze mu Kagari ka Kampanga na Kaguhu.

Abo kimwe na bagenzi babo barimo n’abagiye bahabwa inguzanyo, bagaragarije Minisitiri Ingabire, uko VUP yabakuye mu icuraburindi.

Nizeyimana Donati, nyuma yo gushora mu bworozi b’intama eshatu, amafaranga ibihumbi 100 yagurijwe muri VUP, ngo zarororotse bimugeza kuri byinshi.

Ati “Izo ntama zabyaye izindi enye, zose hamwe uko ari zirindwi, zimaze gukura neza ndazigurisha amafaranga ibihumbi 250. Nayongeranyije n’andi ibihumbi 100 nari mfite, nyaguramo umurima uteyemo ishyamba. Ubwo ni ubukungu nibitseho, kuko ubu hari n’abifuza kuhagura, ngo banyishyure miliyoni ziri hagati y’ebyiri n’igice n’eshatu”.

Minisitiri Ingabire aganira n'abaturage
Minisitiri Ingabire aganira n’abaturage

Abarimo n’abashoye amafaranga y’inguzanyo mu bikorwa by’ubuhinzi, kimwe n’abakora imirimo y’amaboko bahemberwa, ngo ntibasigaye inyuma nk’uko bishimangirwa na Ngirabakunzi Shadrack.

Ati “Ubukene bwari bwaransigaje inyuma y’abandi, nza guhabwa akazi muri VUP, ko gutunganya umuhanda. Ubu ndahembwa, amafaranga nagiye nyakoresha neza, mbifatanya n’inka nagabiwe, iri hafi no kongera kubyara. Ubu nta mwana wanjye ucyandagara ku muhanda, kuko bose biga. Ntabwo nkigira ipfunwe ryo kujya mu bandi babyeyi, kubera ko hari ibikorwa bifatika ngezeho”.

Kimwe no mu tundi Turere tw’igihugu, abagenerwabikorwa ba VUP bo mu Karere ka Musanze, barimo abakora imirimo y’amaboko bahemberwa, abahabwa ingoboka bageze mu zabukuru ndetse n’abahabwa inguzanyo yishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri, ku nyungu ya 2%.

Minisitiri Ingabire Assoumpta, yibukije abaturage ko bafite uruhare mu gutuma ayo mafaranga, abagirira akamaro.

Yagize ati “Leta yashyizeho iyi gahunda, namwe ni ahanyu ho gukomerezaho, mukayibyaza ibikorwa bifatika, bizamura imibereho y’imiryango yanyu. Abana ntibakwiye kubura uko biga, mubure ubwishyura mituweli, cyangwa itungo mu rugo kandi mukora akazi kabahemba. Turacyafite n’abandi baturage bacyugarijwe n’ubukene, Leta igomba kwitaho, kugira ngo na bo bazamuke”.

Ati “Ibyo rero mukwiye kubiha agaciro, mugashishikazwa no kuzamura iterambere, mugacuka, kugira ngo haboneke n’uburyo bwo kuzamura abagifite intege nkeya, dukomeze guhashya ubukene”.

Abaturage barahamya ko VUP ikomeje kubakura mu bukene
Abaturage barahamya ko VUP ikomeje kubakura mu bukene

Mu Ntara y’Amajyaruguru, abageze mu zabukur, bunganirwa muri iyi gahunda, bamaze guhabwa miliyoni zisaga 839 z’Amafaranga y’ u Rwanda mu mezi atandatu ashize.

Hiyongeraho miliyari zisaga enye, zahawe abaturage, mu gihe cy’amezi atandatu ashize, nk’inguzanyo yinshyurwa mu myaka ibiri, ku nyungu ya 2%.

Ibiganiro Minisitiri Ingabire yabigiranye n’aba baturage, nyuma y’ibyo yabanje kugirana mu muhezo n’abarimo Komite Nyobozi, Biro ya Njyanama n’abandi bakozi uhereye ku rwego rw’Akarere kugeza ku rwego rw’Utugari.

Bikaba byari bigamije gusesengurira hamwe, uko barushaho kongera ikibatsi mu mikorere n’imikoranire hagati yabo, mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa rya Politiki zigamije kurengera abaturage.

Nyuma y’Akarere ka Musanze, uruzinduko rwe ararukomereza mu Karere ka Burera kuri uyu wa gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka