Musanze: Barinubira umwanda batezwa n’ahamenwa imyanda huzuye

Abaturiye ikimoteri rusange giherereye mu Murenge wa Cyuve, bavuga ko babangamiwe no kuba cyaruzuye kikaba gikomeje kubateza umwanda n’umunuko bikabije, bagasaba inzego zibishinzwe kureba icyo zakora mu gukemura iki kibazo kugira ngo ingaruka baterwa n’uwo mwanda zigabanuke.

Imyanda ikimenwamo ivanwa mu bice by'umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo
Imyanda ikimenwamo ivanwa mu bice by’umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo

Ubwo Kigali today yageraga aho iki kimoteri giherereye mu Mudugudu wa Bubandu Akagari ka Bukinanyana, yasanze abakozi baho batindurura imyanda, bakayisuka mu kindi gice cyo muri iki kimoteri kugira ngo haboneke umwanya wo gupakuriramo indi myanda.

Umwe muri bo agira ati: “Imyanda bagiye bayimenamo bigera ubwo yuzura ikora ikimeze nk’umusozi kubera kuba myinshi. Ubwo rero mu rwego rwo gushakisha aho imodoka yamena indi myanda, tugerageza kurogota micye micye dukoresheje ibitiyo n’amasuka tukagenda tuyigiza inyuma no ku ruhande”.

“Natwe ubwacu biba bitugoye kuko n’amasaha twakoraga mbere kitaruzura ubungubu yiyongereye tukaba dutaha amajoro kubera kwirirwa turwana no kubishakira umwanya wo kumenamo ibindi baba bari buhazane”.

Uku kuzura kw’ikimoteri ngo binateza imyanda kunyanyagara mu mirima, bidasize umunuko n’amasazi ku bagituriye.

Zimurinda Gaston agira ati: “Umunuko n’amasazi bigiturukamo usanga byuzuye mu ngo z’abaturage. Ntawe ushobora kwibeshya ngo atekere hanze cyangwa ngo ahafatire amafunguro. Kuhogereza amasahani cyangwa ibindi bikoresho nabyo ni nk’inzozi kuko hose aba ahatumukira. Ibisiga nabyo niko biba bibisikana bitoragura icyo bisanze mu ngo z’abantu byaba ibiribwa bikabigurukana cyangwa bikanabiteza umwanda. Leta nidufashe irebe uko iki kimoteri ikigenza kuko rwose mu bigaragarira amaso cyaruzuye ”.

Ikimoteri rusange kuba cyaruzuye bihangayikishije benshi
Ikimoteri rusange kuba cyaruzuye bihangayikishije benshi

Undi ati: “Imirima ihegereye yuzuyemo amashashi ku buryo n’umusaruro ugenda uba mucye kubera kuyahingiraho. Icyo twasaba ni uko bashaka ahandi ho kumena imyanda abahaturiye tukagira agahenge”.

Nibura amakamyo 10 yuzuye imyanda mu bihe bishize byashobokaga ko yamenwaga muri iki kimoteri, ariko muri iki gihe cyuzuye hamenwamo izitarenga enye ku munsi nk’uko Miriam Nyirazogeye ukuriye iki kimoteri abivuga.

“Imodoka iyo ipakuruye imyanda, bidusaba kongera kuyiyora tukayishakishiriza umwanya tuyisukamo bitugoye, bigatuma n’akazi katihuta. Twagerageje kubimenyesha ubuyobozi bw’Akarere, bunohereza itsinda ry’abakozi baho baje kuhasura”.

“Turimo turagerageza kureba niba muri iki kimoteri haba haciwemo uduhanda, kugira ngo imodoka zijye zibasha kugera ku gace bigaragara ko karimo umwanya twamenamo imyanda. Ubwo buryo bwaba budufashije mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye, nibyo tukivuganaho n’ubuyobozi ngo harebwe niba bishoboka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze w’Agateganyo Bizimana Hamiss avuga ko bamaze iminsi mu biganiro n’Ikigo WASAC mu kureba ko hakubakwa ikomoteri gishya kizaba kijyanye n’igihe.

Ati: “Duteganya kuzacyubaka mu Kagari ka Karwasa mu Murenge wa Gacaca. Ni umushinga tuzafatanya na WASAC, tukaba twarahereye ku kubarura abazimurwa aho kigomba gushyira no gutanga isoko ryo kuhatunganya. Turacyabinoza kandi twizeza abaturage ko mu gihe kiri imbere kandi kidatinze, ikimoteri kizaba cyarabonetse”.

Icyakora ntiyatangaje igihe nyirizina iki kimoteri kizubakirwa. Imyanda imenwa muri iki kimoteri ikurwa mu ngo z’abaturage, ibigo bya Leta n’iby’igenga hiyongereyeho n’amasoko yo hirya no hino mu mirenge igize igice cy’umujyi wa Musanze no mu nkengero zaho.

Ukurikije ingano y’iyo myanda, bigaragara ko ubushobozi bw’iki kimoteri ari butoya uretse ibi n’umuhanda werekezayo warangiritse ku buryo no kuhageza iyo myanda bigorana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka