Musanze: Baribaza irengero ry’imishinga irimo n’uwo kubaka ibitaro bya Ruhengeri

Imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi ndetse ishobora kuba inarenga, irinze ishira mu matwi ya benshi mu batuye mu Karere ka Musanze n’abakagenderera, humvikana inkuru z’imishinga inyuranye, ibumbatiye iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, bakishimira ko harimo imwe n’imwe igenda ishyirwa mu bikorwa, ariko hakaba n’indi bategereje ko ishyirwa mu bikorwa amaso agahera mu kirere.

Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80, bikaba bishaje cyane kandi ni bito
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80, bikaba bishaje cyane kandi ni bito

Ibitaro bya Ruhengeri, nk’ibyashyizwe ku rwego rw’ibitaro by’icyitegererezo (Referral Hospital), inzego z’ubuyobozi zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Intara n’Akarere bibarizwamo, abaturage bahamya ko kenshi zakunze kubizeza umushinga wo kubyubaka, ku buryo n’ubu twandika iyi nkuru, ugendeye kuri icyo gihe gishize uwo mushinga uvugwa, ibyo bitaro byagombye kuba byaruzuye, cyangwa nibura imirimo yo kubyubaka iri kugana ku musozo.

Abaturage Kigali Today iherutse gusanga mu Murenge wa Cyuve, barimo na Hitimana Normand, bibaza impamvu n’icyabuze ngo babone ibitaro bitangira kubakwa.

Agira ati “Birashaje cyane rwose, ku buryo natwe nk’abaturage n’iyo tugiye kuhivuriza, biba biduteye ubwoba, bigatuma hari serivisi zimwe na zimwe tujyamo twikandagira, kubera gutinya kuba twagwirwa n’inyubako. Uzagere nko muri serivisi ya medicine interne, pediatrie, maternite n’ahandi. Hose ubona hashaje. Yewe banagerageza gusanasana basiga akarangi ku nkuta na za plafond, ariko bikanga bikaba ay’ubusa, bitewe n’ukuntu inyubako zimaze imyaka n’imyaka”.

Uwitwa Byukusenge Albert ati “Njye nterwa ubwoba n’ubwiherero bw’ibitaro muri serivisi hafi ya zose zaho, busa n’ubwenda guhirima kubera ukuntu bwubatswe mu gihe cyo hambere. Ibitaro rwose birashaje bikabije ndetse kuva muri za 2015, ba Minisitiri b’ubuzima babayeho, ba Guverineri b’Amajyaruguru n’abagiye bayobora aka Karere uko basimburanaga, bose babaga batwizeza ko ibi bitaro bigiye kubakwa, ariko na n’ubu twarategereje turaheba”.

Akomeza ati “Ese ubundi iyi mishinga baba badutangariza ituma tuguma mu gihirahiro cyo gutegereza ngo iraje iraje, kuki baba batabanje kuyinononsora no kuyigaho neza ngo babone kuyitugezaho? Igihe kirageze ngo ubuyobozi bwacu bwicare ku meza amwe, bushakishe umuti w’ahari ikibazo, butwubakire ibi bitaro; natwe tugire aho twivuriza hisanzuye, hasukuye kandi hajyanye n’igihe. Bitaba ibyo byaba bibaye nka cya cyizere kiraza amasinde!”

Gusaza kw’ibyo bitaro bimaze imyaka isaga 80, kunagaragarira mu bikoresho bimwe na bimwe, harimo iby’ibanze bikenerwa n’ababigana bahakeneye serivisi z’ubuvuzi, ndetse n’ibyo abaganga ubwabo bifashisha.

Si mu bikoresho n’inyubako zishaje gusa, kuko ubwabyo ari na bito ugereranyije n’umubare w’abo byakira, basaga 5,000 buri kwezi, baba baturutse mu turere twiganjemo aka Musanze, Burera na Nyabihu.

Umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri umaze imyaka ikabakaba icumi uvugwa ariko na n'ubu uracyari mu mpapuro
Umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri umaze imyaka ikabakaba icumi uvugwa ariko na n’ubu uracyari mu mpapuro

Ibyo bibazo byose, biza mu bihungabanya imitangire ya serivisi z’ubuvuzi bw’ibyo bitaro, ku kigero kiri hejuru ya 50%, nk’uko byigeze gutangazwa n’Umuyobozi wabyo, Dr Muhire Philibert.

Inganda zikinyanyagiye hirya no hino n’abazituriye mu ihurizo ry’igihe icyanya cyazo kizatunganyirizwa

Abiganjemo abashoramari bateganyaga guhanga inganda nshya, abazisanganywe ndetse na bamwe mu bazituriye, bari mu bamaze igihe bategereje ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo gutunganya icyanya cy’inganda mu Karere ka Musanze, ngo bibaruhure imvune ituruka ku kuba bakora batatanye, batanafite ubwinyagamburiro buhagije.

Ku buso bw’ubutaka bwa Ha zisaga 160, ahitwa mu Ruvunda mu Murenge wa Kimonyi, niho habarizwa icyanya cy’inganda, kugeza magingo aya gikorerwamo n’uruganda rumwe rukumbi rutunganya sima, mu gihe izindi zitarimuka ngo zikurwe mu duce n’ubundi zigikoreramo kuva na mbere, bitewe n’ibibazo by’ibikorwa remezo bimwe na bimwe nk’amazi meza imihanda n’amashanyarazi bitarahagezwa.

Ku ruhande rwa bamwe mu baturage baturiye iki cyanya cy’inganda, ngo bamaze igihe bategereje kubona zihubakwa, ngo byibura iterambere ryaho rishinge imizi, ari nako bahabona imirimo bahugiraho, ariko ngo icyo cyizere gisa n’aho cyayoyotse.

Sinamenye Jean Paul ati “Aho iki cyanya kiri hahoze ibihumbi by’imirima, abaturage duhinga tugasarura. Nyuma yaho ubuyobozi nibwo bwatwegereye, budusaba kutongera gukubitamo isuka batwizeza ko hagiye kujyamo inganda zizatugirira akamaro byisumbuyeho. Twishimiye ibyo bikorwa remezo twizezwaga ko bije kwisukiranya hano iwacu, cyane ko twari tunabisonzeye, twizeye kuhabonera n’akazi”.

Ati “None tubabazwa n’ukuntu imyaka yihiritse ikaba irenze itanu, twarategereje abo bashoramari ngo bazane izo nganda, twarahebye. Ubu aho zakabaye zubatswe, baharagirira inka n’amatungo magufi; ari imirima yacu ntituyihinga n’izo nganda zaheze mu kirere!”

Ibikorwa remezo nk'amazi, amashanyarazi n'imihanda bitarakwirakwizwa mu cyanya cy'inganda bituma abashoramari batahitabira
Ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi n’imihanda bitarakwirakwizwa mu cyanya cy’inganda bituma abashoramari batahitabira

Umwe mu bashoramari utarifuje ko amazina ye atangazwa, akaba afite uruganda rukorera mu Mujyi wa Musanze, avuga ko icyo cyanya hari ibyo kikibura.

Agira ati: “Abo bashoramari bazajya kubakayo izo nganda bate badafite n’uko bahagera? Nta mihanda bigeze bashyiramo, ubwo se n’uwahagura ikibanza cyangwa usanzwe agifite cyangwa n’uwagikodesha ngo acyubake, azakigeramo anyuze hehe? Azaguruke se atagira amababa? Ikindi ni uko nta ruganda rushobora kugira ibyo rutunganya, nibura rutagira amazi meza; hariya ntaragezwayo. Ubwo se urwo ruganda uwarwubaka yajya ahindukira agakora ibilometero ajya gutundisha amazi yo gukoresha?”

Akomeza ati: “Ibyo biri mu byaduciye intege, binadutera kugenda biguruntege. Ababishinzwe nibabanze bahegereze ibikorwa remezo bikenewe, hanyuma natwe twiteguye kuhagana turi benshi, kuko no gukorera mu mfunganwa, tudafite ubwinyagamburiro, biratubangamiye kimwe n’abaturage”.

Ibyo bibazo biri mu byo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, aherutse kugaragaza nk’ibikiri ingutu Akarere kagihanganye nabyo mu kubikemura, ku buryo hakenewe imbaraga n’ubwunganizi bwo ku rwego rwisumbuyeho.

Yagize ati “Ni imishinga isaba ingengo y’imari y’amafaranga menshi cyane, n’Akarere ubwako katabasha kwigondera mu ngengo y’imari yako ya buri mwaka. Ni ibibazo n’ubuyobozi mu nzego nkuru zirimo na za Minisiteri zibifite mu nshingano busanzwe buzi, ariko twifuza ko bwongera ikibatsi mu kubishakira umuti ubangutse, kugira ngo iyo mishinga tuyivane mu nzira”.

Atangaza ibi, hari mu biganiro byo gusuzumira hamwe aho imigambi igeze yo guteza imbere Akarere n’abagatuye muri rusange, biheruka kubera mu Karere ka Musanze mu mpera za Werurwe 2022, bikanitabirwa na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira, imboni y’ako Karere, wasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa bako ko mu bukangurambaga bakora, bw’ibyo basezeranya abaturage kubakorera, bwajya buherekezwa n’ibikorwa bifatika.

Yagize ati “Ubukangurambaga bwegereye abaturage twese turabizi ko ari bwiza. Ariko se, aho ntimwaba mugenda mukababwira amagambo meza aryoheye amatwi gusa, ntimubishyire mu bikorwa, mwibwira ko ibyo mwababwiye bihagije? Oyaa! Umuturage agomba kugira ikintu gifatika asigaragana, cyangwa igihe runaka umwijeje kuzabishyira mu bikorwa, ugaharanira ko abibona koko. Igihe musanze harimo imbogamizi mukareba ukuntu muhangana no kuzikemura, kugira ngo na cya cyizere afitiye ubuyobozi kidatakara”.

Mu cyanya cy'inganda habarizwa uruganda rumwe rukumbi rutunganya sima
Mu cyanya cy’inganda habarizwa uruganda rumwe rukumbi rutunganya sima

Mu bindi yabasabye ni ukujya basuzuma imiterere y’imishinga batekereza n’iyo baba bateguye, n’inyungu zihuse ifitiye abaturage, bakajya bashyira imbaraga mu kuyishyira mu bikorwa kugeza isojwe. Yijeje Akarere gukora ubuvugizi ku rwego rw’igihugu, kugira ngo ahakigaragara inzitizi hazashakirwe igisubizo kirambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka