Musanze: Baribaza impamvu imirimo yo kubaka isoko ry’ibiribwa yahagaze

Isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi ku izina rya Kariyeri, ryari ryatangiye kubakwa mu buryo bujyanye n’icyerekezo, ryahagaritswe mu buryo butunguranye, bitera benshi urujijo.

Ibikorwa byo kubaka iri soko byarahagaze mu gihe byari biteganyijwe ko rizubakwa mu gihe cy'amezi 18
Ibikorwa byo kubaka iri soko byarahagaze mu gihe byari biteganyijwe ko rizubakwa mu gihe cy’amezi 18

Ni isoko ryahoze ricururizwamo ibiribwa, aho abagera ku 1000 bahoze barikoreramo, bajyanywe muri gare ya Musanze babwirwa ko mu gihe kingana n’amezi 18 iryo soko rishya rizaba ryamaze kubakwa, hanyuma bakagaruka mu isoko ryabo.

Imirimo yo kubaka iryo soko mu buryo bugeretse(étage), yatangiye ku itariki 10 Mata 2023, aho igice cya mbere kibanza hasi cyari hafi kurangira, mu ntangiro z’ukwezi kwa Nzeri, abafundi n’abayede batunguwe no kubwirwa ko ibikorwa byo kubaka iryo soko bihagaritswe, nk’uko umwe mu bakoraga kuri iyo nyubako yabitangarije Kigali Today.

Ati “Twabonye abantu baza mu mamodoka, batubwira ko bavuye i Kigali, baratubwira ngo dutahe ibyo kubaka isoko birahagaze, tugwa mu kantu, dufata utwangushye turataha”.

Undi ati “Twaketse ko badashaka ko rwiyemezamirimo wari uri kubakisha iri soko akomeza iyi mirimo, kubera ko yavuzweho byinshi muri iyi minsi, kuko abo baduhagaritse badusabye kumanura icyapa cya rwiyemezamirimo, ntitwabikora turitahira”.

Nk’uko bigaragara ku cyapa kigaragaza igishushanyo mbonera cy’iryo soko ndetse na kampani yatsindiye kubaka iryo soko, Rwiyemezamirimo ni Kazoza Justin na Kampani yitwa CIE (EKJ&C)Ltd.

Uwo mugabo umaze iminsi avugwa nyuma y’uko atorewe kuba Umutware w’Abakono, yavuzweho kwiharira amasoko y’ubwubatsi hirya no hino mu Gihugu, by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri ayo masoko, haravugwa ko ari we watsindiye kubaka isoko rya Musanze (GOICO), ibiro by’uturere dutandukanye turimo Akarere ka Gakenke, akaba ari na we wari watsindiye kubaka iryo soko ry’ibiribwa rya Musanze.

Abacuruzi bahoze bakorera muri iryo soko babayeho bate?

Ni isoko ryahoze rikoreramo abagera ku 1000, aho 675 bahoze bakorera ku meza (ibisima) y’iryo soko, mu gihe abagera kuri 200 bakoreraga mu nkengero zaryo naho 84 bakaba barahoze bakorera mu tuzu tw’ubucuruzi twari dukikije iryo soko.

Kugeza ubu abo bacuruzi bavuga ko batewe urujijo n’ihagarikwa ryo kubaka iryo soko, mu gihe bari barijejwe ko iryo soko rizaba ryuzuye mu mezi 18, bababazwa n’uko ibikorwa byo kuryubaka byamaze guhagarikwa.

Abo baturage babaye batijwe ikibanza cya gare ya Musanze, baragaragaza ko batishimiye aho bari gukorera, kubera uburyo rwiyemezamirimo akomeje kuzamura ikiguzi cy’ubukode, bakaba bibaza uko bazabaho mu myaka iri imbere.

Umwe ati “Batuvanye mu isoko ryacu batubwira ko bagiye kuryubaka tugakorera ahantu heza, tubyakira neza, none ngo imirimo yo kuryubaka yahagaritswe ntituzi icyabiteye, hano muri gare ni ibihombo gusa, birirwa batwaka amafaranga tutazi aho ajya, turamara umunsi wose ducuruza tugacyura ubusa twabuze umuyobozi tubaza, abo twegera birirwa batwizeza ko bazabikemura amaso agahera mu kirere, ubu turi mu rujijo”.

Undi ati “Batuvana muri Kariyeri aho twakoreraga, batwijeje ko tuzajya twishyura 15,000 FRW ku kwezi, ay’isuku, umutekano n’ibindi agakurwa muri ayo mafaranga, none bakomeje kutubaza andi mafaranga tutazi impamvu zayo, ntawe bemerera kwinjiza ibicuruzwa adatanze 500, none ngo no kubaka isoko ryacu byahagaze, ntituzi aho tuzerekeza mu myaka iri imbere”.

Ubuyobozi bukomeje guhunga icyo kibazo

Nyuma yo kumva icyo kibazo cy’ihagarikwa ryo kubaka iryo soko, no kumva impungenge z’abaturage by’umwihariko abahoze bakorera muri iryo soko, Kigali Today yashatse kumva icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri icyo kibazo, ariko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bizimana Hamiss wari wabanje kwemera gutanga amakuru kuri icyo kibazo, nyuma abwira umunyamakuru wari umusanze ku Karere aho akorera ko nta mwanya afite.

Mu gihe haboneka andi makuru kuri iri soko, Kigali Today ntizatinda kuyageza ku basomyi bayo.

Igishushanyo mbonera kigaragaza uko iri soko rizaba rimeze
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko iri soko rizaba rimeze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka