Musanze: Barasaba ko uruganda SOTIRU rwari rubatunze rwongera gukora

Abaturage bo mu Karere ka Musanze barasaba ko uruganda rwa SOTIRU bakeshaga amaramuko rukaza gufunga ko rwakongera gukora.

Kuri SOTIRU ni hamwe mu hantu hazwi mu Mujyi wa Musanze. Aha hantu hitiriwe Uruganda rwa sosiyete SOTIRU rwari rumaze imyaka myinshi rukora ariko rufunga imiryango kubera kutumvikana ku micungire yarwo.

Uruganda rwa Sotiru rumaze imyaka irenga 10 rufunze imiryango inyubako zarwa zatangiye kwangirika.
Uruganda rwa Sotiru rumaze imyaka irenga 10 rufunze imiryango inyubako zarwa zatangiye kwangirika.

Ubura metero nka 300 ngo ugere mu Mujyi wa Musanze ni ho ubona inyubako urwo ruganda rwakoreragamo, zimwe zarengewe n’ibigunda, izindi zasenyutse.

Uruganda rwa SOTIRU rugaragara ko rwari runini rwatunganyaga ingano mo ifu ndetse rugatonora ikawa rumaze imyaka isaga 10 ruhagaze, abari abakozi barwo babaye abashomeri.

Abaturage baturanye na rwo babwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko bahombye cyane kuko abenshi bari bafite akazi abandi bacuruza ibyakomokaga ku ngano byakorwaga n’urwo ruganda.

Umwe mu baturage ati “Mu gihe uruganda rwakoraga, abantu bashoboraga kuba babonamo akazi ariko kuva aho ruhagarariye n’abantu benshi bicaye batabona ibyatunga ingo zabo kandi ari ho babikuraga.”

Umubyeyi ukuze na we yunzemo avuga ko abagabo babo babuze akazi none ubu ni abashomeri, mu gihe abagore bo ngo babuze ibyo bitaga “ibisekure” bayungururaga bakagurishaga bakabona amafaranga.

Uruganda rwa SOTIRU rwatunganyaga ingano n'ikawa nyuma yo gufunga abakozi barwo ngo bageraga kuri 500 babaye abashomeri.
Uruganda rwa SOTIRU rwatunganyaga ingano n’ikawa nyuma yo gufunga abakozi barwo ngo bageraga kuri 500 babaye abashomeri.

Uretse abaturage bahombye na Leta yahombye imisoro rwari kwinjiza ndetse n’umusaruro w’abaturage ukabona isoko.

Nubwo icyatumye rufunga imiryango gikomeje kuba urujijo, ariko uwari Minisitiri w’Intebe , Dr. Habumuremyi Pierre muri 2012 yavuze ko rwafunze nyuma yo kubura umusaruro w’ingano wo gutunganya.

Nyamara, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, we avuga ko byatewe n’ubwimvikane buke ku barushoyemo imari bituma ruhomba none bakaba bari mu manza.

Abaturage bo basaba ko Leta yagira icyo ikora kugira ngo rwongere rukore, rwongere kubaha akazi.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, arema agatima abaturage agira ati “Mu gihe cya vuba urubanza ruzacibwa nirurangira ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi izafata umurongo kuri ruriya ruganda kugira ngo rwongere rukore nk’uko rwakoraga mbere.”

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka