Musanze: Barasaba gukorerwa ikiraro kuko ikindi cyacitse bihagarika imigenderanire

Ikiraro cyo ku mugezi wa Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, kimaze amezi abiri giciwe n’amazi y’uwo mugezi wuzura aturutse mu Birunga, bikaba byarahagaritse imigenderanire ku batuye Umurenge wa Musanze, Muhoza na Cyuve mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abatuye imidugudu ikikije icyo kiraro, bagasaba ko cyakongera kigakorwa.

Ubuyobozi buvuga ko kubaka iki kiraro bisaba ubushobozi bufatika kugira ngo kirambe
Ubuyobozi buvuga ko kubaka iki kiraro bisaba ubushobozi bufatika kugira ngo kirambe

Abenshi mu baturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko icyo kiraro cyari kibafatiye runini mu koroshya ingendo mu midugudu batuyemo, aho kuva mu mudugudu wo hakuno y’uwo mugezi ujya m’uwo hakurya bisaba kuzenguruka, ukoze urugendo rutwara igihe kitari munsi y’isaha.

Abafite cyane cyane icyo kibazo, ni abatuye imidugudu yo mu Murenge wa Cyuve na Musanze ariyo Bukane, Kungo, Nyiraruhengeri, Kageyo, Karunyura, Gashangiro n’indi.

Ibyo bakemeza ko bibabangamiye, kandi ko byabujije bamwe kurema agasoko abaturage bari barashinze bajyaga bahahiramo, ndetse bibangamira n’imyigire y’abanyashuri bajyaga bajya kwiga bifashishije icyo kiraro.

Nzariturande Kiriseriya ati “Iki kiraro cyaduteye ikibazo nkatwe abakecuru, gitera ibibazo ku basore n’inkumi n’abanyeshuri bambukaga bajya kwiga ku Cyabagarura, bajya ku ishuri bazengurutse ndetse bakanyura ku kararo kari iriya ruguru bakanakererwa, kandi ako kararo nako ntikizewe duhorana impungenge ko abana bacu bazagwa mu mugezi”.

Arongera ati “Gitifu twarabimubwiye ubwo twakoranaga inama aratubwira ati, natwe ibyo tubirimo nta mwanya twari twabona wo kugira ngo gikorwe, ariko kandi ni bagire vuba gikorwe, none se baragira ngo tuzahere hano ab’iriya bahere hariya hakurya kandi twakagombye kujya dusurana. Ba Databukwe bari hakurya, Abakazana babo turi hano, abuzukuru ntibabasura, none murumva atari ikibazo”.

Ntibakibasha kwambuka nk'uko bisanzwe, bifuza gukorerwa ikindi kiraro
Ntibakibasha kwambuka nk’uko bisanzwe, bifuza gukorerwa ikindi kiraro

Nshimiyimana Emmanuel, ati “Iby’iki kiraro bisaba imbaraga za Leta kiturengeje ubushobozi. Hariya hari agasoko twajyaga duhahiramo none byarahagaze, birasaba kugitunganya tukagenderana nk’uko bisanzwe, kuko kujya kuzenguruka biratuvuna”.

Mbarushimana ati “Icyifuzo ni uko Leta yakora ikiraro cy’ibyuma gikomeye, naho ibiti rwose ntibishoboka. Iyo dushaka kuza mu midugudu yegereye iki kiraro, bidusaba kujya kuzenguruka epfo iyo kuri Sitasiyo ya Lisanse, nk’umunyeshuri usanga akoresha amasaha hafi abiri yakagombye gukoresha iminota20”.

Abo baturage bavuga ko icyo kiraro cyabafashaga gutabarana nk’iyo bibaye ngombwa ko bajyana umurwayi mu bitaro bikihuta, ariko ubu bakaba bakomeje kubaho mu bwigunge batagenderana, nk’uko Odette Mukangije abivuga ubwo Kigali Today yamusangaga hafi y’icyo kiraro ajya kuzenguruka ngo asure abavandimwe be bari kakurya yacyo.

Ati “Ngiye kuzenguruka ubu biransaba amasaha abiri, none ubu bahetse umurwayi bamujyanye ku bitaro bagerayo akiriho, ariko iki kiraro kikiri kizima byarorohaga n’abanyeshuri bajya ku ishuri bikaborohera”.

Abafite agatege bihimbira amayira kubera amaburakindi
Abafite agatege bihimbira amayira kubera amaburakindi

Arongera ati “Reba hano hakurya hatuye Muramukazi wanjye ariko kugira ngo njye iwe ni ukuzenguruka i Yawunde nkongera nkazamuka, ni ikibazo gikomeye. Leta idutere inkunga ituzanire sima na ferabeto, hanyuma natwe dutange amaboko yacu dukora umuganda wo kucyubaka”.

Ni ikiraro gikomeje gutera impungenge kuri benshi, aho bamwe mu baturage binubira gukora urugendo rurerure rwo kujya kuzenguruka, bamwe bagahitamo kwishakira inzira za bugufi basimbuka uwo mugezi, abaguyemo bakahakomerekera.

Mu kumenya icyo Ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard, avuga ko bamaze gukora raporo isaba ubufasha mu karere bwo kubaka icyo kiraro mu buryo burambye.

Ati “Kiriya kiraro uko kimeze n’uko abantu bakinyuragaho, ni ahantu hakeneye ingengo y’imari umurenge utagira. Icyo twabikozeho ni raporo n’ubuvugizi, kugira ngo turebe ko akarere katanga inkunga kugira ngo cyubakwe mu buryo burambye”.

Arongera ati “Birasaba kubakira umuntu ahereye hasi kuko ubutaka buroroshye, hakubakwa ikiraro kirambye, dutegereje igisubizo kizava ku karere kandi nabo birabareba, ni abaturage b’umurenge kandi ni ab’akarere. Hari icyo bazabikoraho cyane cyane ko kiriya kiraro cyoroshya imigenderanire y’abaturage bo mu Murenge wa Musanze, Cyuve na Muhoza, ntabwo nashidikanya ko bizakorwa, wenda bishobora kudakorwa ejo cyangwa ejobundi ariko mfite icyizere ko kizubakwa”.

Hategerejwe igisubizo cy’Akarere ka Musanze kuri iki kibazo, nyuma yo kugerageza kuvugisha ubuyobozi ntibidukundire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka