Musanze: Barasaba guhabwa ingurane z’ibyangijwe hakorwa imiyoboro y’amazi

Bamwe mu baturage bafite imitungo yangijwe ubwo hakorwaga imiyoboro y’amazi inyuze muri tumwe mu tugari tw’Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, ngo bamaze umwaka bategereje guhabwa amafaranga y’ingurane babaruriwe, ariko kugeza ubu ntibarayahabwa.

Imiyoboro yacukuwe yangije ibikorwa by'abaturage bagasaba kwishyurwa
Imiyoboro yacukuwe yangije ibikorwa by’abaturage bagasaba kwishyurwa

Imirimo yo kubaka uwo muyoboro w’amazi, abaturage bavuga ko muri ako gace, yatangiye mu Ugushyingo 2020. Icyo gihe hari imirima yari ihinzemo imyaka itandukanye ikaba yaranduwe, kugira ngo uwo muyoboro uhanyuzwe.

Abaturage babwiye Kigali Today ko ubwo ibyo byakorwaga, basabwe kuzuza ibisabwa byose, kugira ngo bahabwe ingurane z’ibyangijwe bidatinze, ariko ntibyakozwe.

Umwe mu batuye mu Kagari ka Rurambo, ufite umurima wari uhinzemo ibishyimbo, yagize ati: “Abacukuye ahagombaga kunyuzwa iyo miyoboro, baje basanga twarahinze imyaka itandukanye. Harimo abo baranduriye ibishyimbo, urutoki, abaranduriwe ibigori, ibiti by’imbuto n’ibindi bihingwa bitandukanye. Icyo gihe badushyize ku rutonde, buri muntu bamubarira agaciro k’ibye byangijwe, badusaba no gutanga ibyangombwa by’ubutaka nabyo turabibaha batwizeza ko bahita baduha ingurane, none dore umwaka ugiye gushira tutarayihabwa”.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko bagiye bashyirwa ku rutonde hagendewe kuri site imitungo yabo iherereyeho n’ubwo batazi umubare wazo; aho nibura buri site igizwe n’abatari munsi y’abantu 60, kandi ngo ntibishyuwe.

Umurenge wa Remera ni umwe mu mirenge yakwirakwijwemo imiyoboro y’amazi, mu mushinga Akarere ka Musanze gafatanyijemo na WASAC, yo kwegereza amazi meza abatuye mu mirenge y’icyaro yo mu Karere ka Musanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, avuga ko abafite imitungo aho iyo miyoboro yanyujijwe, bagiye bishyurwa amafaranga y’ingurane z’ibyangijwe.

Icyakora ngo mu gihe haba hari abasigaye batishyuwe, uyu muyobozi yabagiriye inama yo kugana ubuyobozi bw’Akarere, bugasuzuma icyatumye ingurane bemerewe batayibona, kugira ngo bikemuke.

Yagize ati “Uwo mushinga wo gukwirakwiza amazi wakorewe mu mirenge itandukanye harimo uwa Busogo, Gataraga, Musanze, Remera, Gashaki, Cyuve na Muhoza; kandi aho hose, abari bahafite imitungo yangijwe ubwo imiyoboro y’amazi yahanyuzwaga, bagiye bishyurwa. Rero niba haba hari abafite ibibazo byo kuba batarabonye ingurane bari bateganyirijwe kandi barujuje ibisabwa, bagana Akarere kakabafasha kubikurikirana dufatanyije na WASAC, na bo bakishyurwa ingurane yabo”.

Iyo miyoboro n’ubwo yari yacukuwe ngo abaturage bo mu Murenge wa Remera bagezweho amazi meza, mu gihe kiri hafi kugera ku mwaka abaturage bategereje ko ahari hacukuwe hashyirwamo amatiyo, bakabona amazi meza; none ubu muri iyi minsi baguye mu kantu, ubwo babonaga abaza kusubiranya iyo miyoboro badashyizemo amatiyo; bakagaragaza ko ibyo bikorwa n’ubundi hari ibiri kwangirika byiyongera ku byo batarabonera ingurane .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka