Musanze: Barasaba guhabwa ahandi bakorera nyuma yo kwirukanwa mu isoko

Abacururiza ibiribwa bihiye mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze birimo imbada n’amandazi, bavuga ko bahangayitse nyuma yo kwirukanwa mu isoko aho bakoreraga, ubuyobozi bukemeza ko bakuwe mu isoko mu rwego rwo kurwanya umwanda aho basabwe gukodesha inzu bakoreramo ubwo bucuruzi, mu gihe bo basaba guhabwa ahandi bakorera.

Nyuma yo kwirukanwa mu isko barasaba guhabwa ahandi bakorera kuko ubu barimo gucururiza mu muhanda
Nyuma yo kwirukanwa mu isko barasaba guhabwa ahandi bakorera kuko ubu barimo gucururiza mu muhanda

Imbada n’ibiraha ni ikiribwa kijya gusa n’amandazi aho hari ibikorwa mu ifu y’imyumbati hakaba n’ibikorwa mu ifu y’ibigori n’ifarini bikaba bikunzwe na benshi bemeza ko bigura amafaranga make, aho ufite igiceri cya 50 abona icyo kurya.

Abaganiriye na Kigali Today ubwo yabasanze bacururiza ku muhanda mu marembo y’iryo soko ry’ibiribwa rya Muzanze rizwi ku izina rya Kariyeri, bavuze ko batunguwe no kubwirwa ko basohoka mu isoko kandi ngo ntibazarigarukemo ukundi, ariko ngo ntibabwirwa impamvu birukanwe cyangwa ngo berekwe ahandi bakorera.

Abo biganjemo urubyiruko n’abagore, bavuga ko uwo mwuga wabarinze kujya mu bikorwa binyuranye bidafitiye igihugu akamaro birimo ubujura, uburaya n’ubuzererezi, aho basaba Leta kubareka bagakomeza akazi bemeza ko kari kabafatiye runini.

Niyonkuru Aloys ati “Abenshi muri twe ni abirirwaga ari inzererezi mu muhanda, ariko dufata ingamba zo kwihangira umurimo, dufata ibisima hano mu isoko ducuruza imbada n’ibiraha mu bushobozi bwacu, none baratwirukanye badusubije mu muhanda. Nk’uko ubibona twese twuzuye umuhanda, ni badufashe batwereke uko twakora mu buryo burushijeho kunoga ariko bareke kutwirukana twe kujya kuba ibibazo kandi twari twarishatsemo ibisubizo, turasora neza nta kibazo sinzi icyo baduhoye, cyangwa batwereke ahandi twakorera”.

Avuga ko ubwo bucuruzi bwari bumutunze
Avuga ko ubwo bucuruzi bwari bumutunze

Uwitwa Nzabonimpa Jean Pierre ati “Nakoreraga mu isoko rya Kariyeri ncuruza imbada, ku itariki 7 Gicurasi abayobozi b’isoko baza batwirukana batubwira ko badashaka ko ducururiza imbada n’amandazi mu isoko. Maze imyaka isaga ine nzicuruza ni zo zimbeshejeho, nanze kwishora mu ngeso mbi nihangira umurimo, ndasora neza ariko sindamenya icyo tuzira, turifuza ko Leta yumva ikibazo cyacu kuko ubu inzara igiye kutwica n’imiryango yacu”.

Niragire Théogène ati “Ndi umucuruzi w’isambusa ni umwuga natangiye kuva iri soko ryubakwa, twagiye kubona tubona abayobozi b’isoko baraje baratwirukana tugejeje ikibazo ku murenge ntibatwumva, nkanjye rwose ibi birantunze n’urubyaro rwanjye, sinzi aho twerekeza”.

Abo birukanwe mu isoko bakomeje gucururiza mu muhanda aho bemeza ko kwirukanwa mu isoko ari uburyo bwo guteza umwanda, mu gihe mu isoko bari bafite ibisima bacururizaho.

Umwe muri bo ati “Twihangiye umurimo twanze kuba amabandi, none abagakwiye kudutera inkunga bari kutwirukana mu murimo twihangiye nta kindi nakora kitari ugucuruza imbada ni wo mwuga niyumvamo umbeshejeho. Nk’ubu batwirukanye none twayobotse umuhanda ni ho turimo gucururiza ducungana n’abashinzwe umutekano. Mu cyumweru gishize barazifashe barazimena, ubu nyiri inzu yansohoye kandi ibi ni byo byari bintunze binyishyurira n’inzu, sinzi uko iki kibazo kiri bukemuke”.

Undi ati “Twe ntidushoboye kujya mu bubandi, niba nashoraga ibihumbi bibiri nkunguka 500 nkaba ntashoboye kwiba abantu ngo mbakubite mbameneshe, ndumva mwadukorera ubuvugizi tugasubizwa mu kazi kacu”.

Murekatete Josephine utunzwe no gucuruza imbada avuga ko zamugejeje kuri byinshi aho umugabo we aziteka akazicuruza, aho ngo zitunze umuryango we akaba amaze kuzikuramo inzu eshatu zifite agaciro ka miliyoni 17.

Yagize ati “NJye mu isoko nari narakodesheje ibisima bitatu, nta mwanda rwose tubikorana dufite uduti bakoresha aho ntaho byahurira n’umwanda, baraje baratwirukana kandi ubu n’umusoro urimo kubarwa. Ni umwuga wari intunze njye n’umugabo n’abana bane n’abandi babiri ndera, umugabo yajyaga azikora nanjye nkazicuruza tugatanga n’akazi mu baturage”.

Arongera ati “Mu myaka 10 maze ncuruza imbada njye n’umugabo wanjye zatugejeje kuri byinshi, kuko twubatsemo inzu eshatu baduha amafaranga miliyoni 17 tukayanga, ubu twabuze iyo twerekeza ni yo mpamvu naje kuzicururiza hano mu muhanda kandi ndabona ari bwo birimo guteza umwanda kuko turi kuzitereka hasi”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo, Kigali Today yegereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, avuga ko ibyo biribwa basanze bidakwiye gucururiza ku bisima aho babasabye ko bacururiza mu nzu mu rwego rwo kwirinda ko byangiza ubuzima bw’abantu, bikaba byabatera indwara ziterwa n’umwanda.

Yagize ati “Ntabwo wagaburira abantu ibiryo bicururizwa hanze, ivumbi riba rizamuka rijya mu biribwa, ntabwo imbada zajya ku bisima, amata cyangwa ibikoma ntabwo byacururizwa ku bisima. Ibyo ni ibiribwa bikwiye gucururizwa muri resitora ntabwo ari ibyo gucururiza hanze mu ivumbi, ni yo mpamvu twirukanye ako kajagari mu isoko”.

Imbada zikunzwe na benshi, cyane ko bemeza ko zidahenda
Imbada zikunzwe na benshi, cyane ko bemeza ko zidahenda

Yagize n’inama agira abo basanzwe muri ubwo bucuruzi aho yagize ati “Bafate inzu bayikoreremo bibe resitora, bave mu bisima muri iryo vumbi riba rituruka hasi rijya mu biribwa abantu bagura, ntabwo twabemerera gucuruza ibiryo ahantu hateza umwanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka