Musanze: Banyuzwe n’uburyo bubashyira mu byiciro bishya by’ubudehe

Abaturage bo mu Mudugudu wa Susa Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze, baganiriye na Kigali Today, bishimiye impinduka zakozwe na Leta mu gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe.

Anaturage bishimiye ibyiciro by'ubudehe bishya
Anaturage bishimiye ibyiciro by’ubudehe bishya

Mu igerageza rya mbere harebwa uburyo abaturage batanga amakuru n’uburyo buzagenderwaho mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe ryabaye mu Ntara zose z’igihugu tariki 17 Ukwakira 2020, ku rwego tw’Intara y’Amajyaruguru ryabereye mu Mudugudu wa Susa mu Karere ka Musanze.

Mu byashimishije abaturage, ni uko amakuru azajya atangirwa mu nteko y’abaturage uwabeshye avuguruzwe na bagenzi be, bityo umuturage ashyirwe mu cyiciro akwiriye, binyuranye no mu byiciro bivuyeho aho umuturage yatangaga amakuru rimwe na rimwe arimo ibinyoma kandi akagenderwaho.

Ikindi cyashimishije abo baturage, ngo ni uko bamwe mu bayobozi bajyaga bahindura amakuru umuturage yatanze bagendeye ku buryo bamusanze, haba isuku n’ibindi bimugaragaza neza.

Umutoni Angelique agira ati “Oh ntureba! Naho mbere warazaga bakakubaza, barangiza bakajya kubikorera ahandi tutazi ugasanga amakuru twatanze bayahindaguye bagendeye ku buryo bagusanze. Nk’ubu niyambariye amaherena nabaga nabizira ngashyirwa mu cyiciro cy’abakungu kandi mu rugo nta n’inkoko ngira, n’inzu mbamo nayubakiwe na Leta, kwiyitaho ni kimwe mu bimenyetso byagushyiraga mu kaga ugahabwa icyiciro udakwiriye”.

Arongera ati “Ubu buryo Leta yashyizeho turabushimye cyane, nta muturage uzongera kurengana, amakuru aratangirwa mu mudugudu wavuga amakuru atari yo bagenzi bawe bakayanyomoza, ubundi umuntu wasangaga ari mu cyiciro cya mbere kandi afite ifamu, cyangwa imirima icumi, ubu ni byiza rwose Leta turayishimiye”.

Iyamuremye Faustin ati “Icyiza cy’ibyiciro bishyashya tugiye gushyirwamo bishyira umuturage mu cyiciro nyacyo bitewe n’uburyo bwiza bwagenwe bwo gutanga amakuru, biri kubera mu nteko y’abaturage ntawe uzongera kubeshya, hagiye kujya hafashwa ubikwiye.

Hari ubwo bashyiraga abaturage mu byiciro batagenewe, bitewe n’uko amakuru yabaga yafashwe nabi rimwe na rimwe hakagaragaramo no kurenganya umuturage bikozwe n’abayobozi, ariko ubu byose ni ku karubanda mu masibo”.

Mu kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo byiciro bishya, Leta ikomeje guhugura abazafasha abayobozi b’inzego z’ibanze mu kunoza uwo murimo nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Kabaya Rulinda Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe igenamigambi mu karere, umwe mu bamaze iminsi itatu bahugurirwa ubumenyi ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo byiciro.

Ati “Turi mu mahugurwa ajyanye no kuzafasha abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane ba Mudugudu n’abakuriye amasibo, ni mu buryo bwo kuzanoza neza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyiciro bishya mu rwego rwo kunoza igenamigambi ry’igihugu”.

Ayebare Chris, Umukozi wa MINALOC wasobanuriye abaturage imikorere y’ibyiciro by’ubudehe, avuga ko yishimiye uburyo abaturage babyumvise bakanabyishimira.

Ati “Twabonye ari byiza, abaturage babyitabiriye kandi ubona babishishikariye, icyo bavugaga ni uko ngo bisobanutse aho biri gukorerwa mu nteko z’abaturage, mu masibo bitandukanye n’ibya mbere byakorerwaga ku rugo ku rundi”.

Avuga ko iryo gerageza ryabereye mu ntara zose z’igihugu rigiye gukurikirwa no gutangiza igikorwa nyirizina cyo gushyira abaturage mu byiciro, aho ku itariki ya 1 Ugushyingo 2020 bateganya gukorera igerageza mu kagari kamwe muri buri turere mu rwego rwo guhita bashyira ingo mu byiciro mu gihugu hose.

Ibyiciro bishya by’ubudehe byavuye kuri bine biba bitanu.

Icyiciro cya A, kizaba kigizwe n’umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ufite ubushobozi bwo guhitamo uburyo bw’imibereho, ashingiye ku mitungo afite cyangwa ibindi bimwinjiriza amafaranga ari hejuru y’ibihumb 600 ku kwezi, cyangwa akaba afite ubutaka bugeze kuri hegitari icumi mu gihe atuye mu cyaro yaba atuye mu mujyi akaba afite ubutaka bwa hegitari imwe.

Icyiciro B, kibarizwamo ingo zifite umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye winjiza amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 65 kugeza ku bihumbi 600, buri kwezi yaba akorera Leta cyangwa yikorera, yaba atuye mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Kizajyamo kandi n’ufite imitungo yinjiza ayo mafaranga yaba atuye mu mujyi cyangwa mu cyaro, ndetse n’ufite ubutaka bwa hegitari imwe ariko butageze kuri hegitari icumi atuye mu cyaro, abatuye mu mujyi bakazaba bafite ubutaka buri hejuru ya metero kare 300 butarengeje hegirari imwe.

Icyiciro C, kijyamo ingo z’abantu bashobora gukora ariko bafite ubushobozi buke mu bijyanye n’umutungo, aho umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ahembwa hagati y’ibihumbi 45 na 65 buri kwezi yaba akorera leta cyangwa akorera ikigo cyigenga, na wa wundi ugeze muza bukuru uhabwa pansiyo.

Icyo cyiciro kirareba n’ufite imitungo yinjiza ayo mafaranga, n’ufite ubutaka bungana n’igice cya hegitari mu cyaro, mu gihe mu mujyi aba afite ubutaka bwa metero kare 100 na metero kare 300 ku batuye mu mujyi.

Icyiciro D kijyamo ingo z’abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora batagira n’imitungo yabafasha kubona ibyo bakeneye mu mibereho yabo, ni igihe umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye yinjiza amafaranga ibihumbi 45 ku kwezi yakoze imirimo ya nyakabyizi mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Hajyamo n’urugo rufite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa nta butaka bafite na mba mu cyaro, mu gihe mu mujyi agomba kuba afite ubutaka butarenze metero kare 100 cyangwa se nta butaka bafite, n’uwinjiza amafaranga ibihumbi 75 ku kwezi aturutse ku matungo yoroye cyangwa se udafite itungo.

Icyiciro E, kirimo ingo zifite abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, abafite ubumuga bukabije cyangwa indwara idakira kandi nta mitungo bafite, cyangwa aho bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo kandi umukuru w’urugo cyangwa awo bashakanye akuze kuva ku myaka 65.

Sibomana Saïdi umuyobozi muri LODA ukuriye itsinda rishyinzwe gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe ku rwego rw’igihugu, yabwiye abaturage icyahindutse ku byiciro by’ubudehe bya mbere n’ibishya aho mu byiciro bishya by’ubudehe bitazashyingirwaho mu gutoranya abana kujya mu ishuri, aho kandi ngo muri ibi byiciro by’ubudehe buri myaka ibiri hazajya hakorwa isesengura mu guhindurira abaturage ibyiciro hagendewe ku masezerano umuturage yasinye.

Uwo muyobozi yavuze ko abazunganirwa na Leta ari abageze mu zabukuru n’abafite ubumuga bunyuranye badafite ikintu na kimwe kibarengera.

Guverineri Gatabazi aganira n'abaturage
Guverineri Gatabazi aganira n’abaturage

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV watangije icyo gikorwa, yasabye abayobozi gusobanurira neza abaturage impamvu y’ibyiciro by’ubudehe ko ari ugutegura igenamigambi rizamura abantu bose mu iterambere, asaba abayobozi kwibutsa abaturage ko bagomba guharanira kuva mu cyiciro kimwe bajya mu kindi cyisumbuye.

Iryo geragezwa ryabereye mu Karere ka Musanze mu rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Huye mu Majyepfo, mu Karere ka Rwamagana i Burasirazuba no mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka