Musanze: Bane barakekwaho gukubita umuntu kugeza apfuye

Abaturage babiri bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze batawe muri yombi, mu gihe abandi babiri bagishakishwa, aho bakekwaho gukubita uwitwa Maniriho kugeza apfuye, nyuma yo kumukekaho kubiba telefone.

Uwo mugabo witwa Maniriho w’imyaka 42, babonye umurambo we mu gitondo cyo ku itariki 02 Ukwakira 2023, aho bivugwa ko yakubiswe nyuma y’uko bamuketseho kwiba telefone n’amafaranga 5,000 mu kabari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru y’urupfu rwa Maniriho ari ukuri, aho baketse ko yibye telefone mu kabare, bigakekwa ko bane barimo na nyiri akabari bamukubise bikamuviramo urupfu.

Ati “Ni byo, uwo mugabo yari ari ku irondo, hari ahantu mu kabare babuze telefone bakeka ko ari we wayibye, bivugwa ko ba nyiri ukwibwa bamukubise kugeza ubwo bimuviramo gupfa, umurambo we wabonetse mu rugo rwa nyiri akabari”.

Arongera ati “Kugeza ubu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mugabo barimo na nyiri akabare, bari kuri Sitasiyo ya Polisi abandi babiri baracyashakishwa. Ntabwo twahamya ko yishwe n’inkoni yakubiswe na ba nyiri ukwibwa haracyakorwa iperereza, bibaye aribyo byaba ari icyaha kuko nta wemerewe kwihanira”.

SP Mwiseneza, yagize ubutumwa atanga, ati “Ubutumwa twaha abaturage n’uko bareka kwihanira, niba baramukekaga ko yabibye, aba agomba gufatwa agashyikirizwa ubutabera burahari, inzeho z’umutekano zirahari, inzego z’ibanze zirahari hagakurikizwa amategeko, ariko ntabwo umuntu akwiye gufata umuntu ngo n’uko yamwibye ngo akubite”.

Mu gihe umurambo wagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, mu rwego rwo kumenya icyateye urupfu rwe, babiri mu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu bari kuri Sitasiyo ya Polisi, mu gihe abandi babiri bakekwa bagishakishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka