Musanze: Bane bafunzwe bazira gucuruza “mercure” ifite ibimenyetso mpimbano

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze, bazira ubucuruzi bw’ikinyabutabiriye cyitwa ‘mercure’ bashyizeho ibimenyetso by’ibihimbano kuko bavuga ko yasuzumwe n’umuhanga w’umurusiya witwa Mendeleev.

Dmitri Mendeleev ni umuhanga w’umurusiya, wabayeho mu kinyejana cya 19, akaba ari nawe witiriwe tableau periodique, arirwo rutonde rw’ibinyabutabirire.

Aba bantu uko ari bane, bakoze ubucuruzi butemewe, bugamije gushukana ngo babone uko batwara abantu amafaranga yabo. Bityo bakaba bagiye gukurikiranwa n’amategeko ku bijyanye no gushukana.

Bijya gutangira, umugore witwa Gaudence Nyirahabimana, avuga ko yari afite ubu bukungu yasigiwe n’umugabo we igihe yapfaga mu myaka itatu ishize. Uyu mugore rero yigiriye inama yo kubwira muramu we witwa Kubwayo Jean Damascene ngo amushakire isoko.

Iki kinyabutabire cyafashwe kiriho agapapuro kavuga ko cyakorewe muri Congo Kinshasa, ndetse ngo cyanagenzuwe n’umurusiya wamenyekanye mu bijyanye n’ubutabirire, witwa Mendeleev mu 1907.

Nyirahabimana avuga ko yari agiye kugurisha imari ye na Habimana maze akamuha amafaranga miliyoni eshatu, cyakora uyu Habimana we ntabwo yemera uruhare rwe muri ubu bushukanyi, cyane ko avuga ko atigeze amenya ikintu na kimwe mu bijyanye n’ubu bucuruzi.

Umuyobozi w’ubushinjacyaha akaba n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Supt. Francis Gahima, asaba Abanyarwanda kurangwa n’ubushishozi igihe cyose bagiye gushora amafaranga yabo mu bucuruzi ubwo aribwo bwose.

Yagize ati: “Abanyarwanda muri rusange bakwiye gushishoza, bakamenya ko hari abantu bagenzwa no kubanyaga ibyo baba bakoreye. Byakabaye byiza ko bakwiye gushishoza, bakamenya ko amafaranga baba bavunikiye aba akwiye gutunga imiryango yabo”.

Icyaha cy’ubujura bushukana iyo gihamye umuntu ahanishwa igihano kirimo igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu, ndetse n’ihazabu y’imyaka itatu n’imyaka itanu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ihazabu yi myaka itatu nimyaka itanu ntibaho,mukosore

Kwizera Charles yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

iyi nkuru yanyu iratubwira ihazabu y’imyaka itatu kugera kuri itanu kandi tumenyereye ko iyo bavuze ihazabu twumva amafaranga,mukwiye gukosora rero kugirango ibe yuzuye.

kamonyo yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka