Musanze: Bamwe mu bana bataye ishuri bakomeje kugaragara mu masoko

Mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Musanze, yiganjemo ayo mu bice by’icyaro, hakomeje kugaragara umubare w’abana utari muto, bahacururiza cyane cyane ibiribwa nk’ibisheke, ibigori bitetse, amandazi, imbuto n’ibindi bitandukanye.

Aba ni bamwe mu bana bataye ishuri bafatiwe mu isoko rya Kinkware bahacururiza ibintu bitandukanye
Aba ni bamwe mu bana bataye ishuri bafatiwe mu isoko rya Kinkware bahacururiza ibintu bitandukanye

Uretse abagaragara muri ayo masoko, hari n’abana bo mu kigero kiri hagati y’imyaka 8 na 16, usanga birirwa bazenguruka mu mihanda no mu ma santere y’ubucuruzi batembereza ibicuruzwa, bakavuga ko baba bashakisha ifaranga.

Umwana w’umuhungu w’imyaka 14 Kigali Today yasanze mu isoko rya Kinkware, riherereye mu Murenge wa Nkotsi, acuruza ibirayi bihiye bakunze kwita mucoma (biba byatetswe mu mavuta bakanabisiga ibirungo), avuga ko yiyemeje kujya muri ubu bucuruzi, kugira ngo abashe kwegeranya amafaranga azagura ibikoresho by’ishuri, yifuza kuzasubukura umwaka utaha.

Yagize ati “Ubu bucuruzi nabutangiye kuva muri uyu mwaka, nyuma yo kubona ko ntazabasha kubona ubushobozi bwo kugura ibikoresho by’ishuri. Buri munsi mbyuka saa cyenda z’igicuku ntetse mu mavuta ibirayi, nkanabisiga ikirungo, narangiza nkabishyira mu ndobo, aho nibura nkora nk’urugendo rw’isaha mbijyanye ku isoko kubitembereza. Biramvuna ariko kubera ko nta kundi nabigenza bitewe n’uko n’ababyeyi banjye badafite ubushobozi bwo kutubonera ibidutunga twese mu rugo, nkagerageza kubicuruza ngo mbunganire”.

Akomeza ati “Ubwo twatangiraga umwaka w’amashuri, niganaga n’abandi bana, ukabona bose bafite amakayi bambaye iniforume banarya ku ishuri. Njye nkiga mfite ipfunwe ry’uko muri byose nta na kimwe mfite, rimwe na rimwe bakanansohora mu ishuri. Nibwo nigiriye inama yo kurivamo, nza muri ubu bucuruzi ngo byibura nzabanze nshakishe amafaranga umwaka utaha, nkasubira mu ishuri. Ni yo mpamvu munsanze ndimo ncuruza ibi birayi bya mucoma”.

Undi mwana ati “Amasomo yose abarimu batwigishaga nta na rimwe nabashaga gufata mu mutwe, bigatuma mba uwa nyuma mu inshuri n’amanota atarenga 20%. Sinzi impamvu kwiga ngo mfate mu mutwe nk’abandi bana byananiye, kuko nabaga nagerageje nkanasubiramo ibyo mwarimu yanyigishije, ariko bikanga. Abana twiganaga bahoraga banseka ko ndi umuswa, na mwarimu wanyigishaga agera ubwo anyibwirira ko nakwitahira mu rugo burundu, ngashaka ikindi nkora. Ubwo nari ngeze mu wa kane w’amashuri abanza, nahise ndivamo njya mu bunyonzi”.

Ku myaka 18 afite, uyu mwana unababazwa n’uko atamenye gusoma no kwandika, akomeza ati: “Mbabazwa n’ukuntu abandi bana bagenzi banjye bazi ubwenge, bavuga bakanandika neza Icyongereza, mu gihe njye ntanabasha kwandika byibura izina ryanjye. Icyakora iwacu mu Kagari ka Rurembo muri Gakenke, hari ahantu batangiye gusiza ikibanza, bagiye kubakaho ishuri ry’imyuga. Niho nteganya kuzagerageza kujya kwiga imyuga, wenda ndebe ko hari ikizajya mu mutwe”.

Munyamahoro Alexis avuga ko bahagurukiye ikibazo cy'abana bataye ishuri kugira ngo barisubizwemo
Munyamahoro Alexis avuga ko bahagurukiye ikibazo cy’abana bataye ishuri kugira ngo barisubizwemo

Bamwe mu babyeyi, bagaragaza ko bashora abana bakiri bato mu mirimo yo gushaka amafaranga, bazi neza ingaruka zo kubavutsa amahirwe yo kwiga, bakabikora ku bw’amaburakindi.

Mukamurenzi Donatille ati “Hari igihe umubyeyi aba ari aho, atagira icyo akora ngo abone ibitunga abana, agerekeho no kubishyurira ibikenewe mu mashuri. Bene nk’uwo mubyeyi se yagira amahirwe, umwana we akaba afite umuhate wo kugira ibyo akora byinjiza udufaranga iwabo twunganira umubyeyi akabirwanya?

Ku rundi ruhande, hari abatunga agatoki bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri, kwirukana abana babaziza kutishyura amafatanga y’ifunguro rya saa sita, bagaherako barivamo.

Uwariboye Marie Josée, agira ati “Dore nk’ubu hari ubwo umubyeyi yisakasaka udufaranga two kugurira umwana iniforume n’amakayi ngo ajye kwiga; yagerayo atamaze kabiri, bakamwirukana bamuziza ko atishyuye amafaranga y’ibyo kurya. Ubwo urumva uretse kumureka akarivamo, ikindi wakora ni iki?”

Akomeza ati “Usanga hari nk’umukene ufite nk’abana batanu bagejeje igihe cyo kwiga, bisaba ko bose abarihira amafaranga y’ifunguro ukongeraho n’ibikoresho bakenera. Niba nk’urugero buri mwana asabwa ibihumbi umunani cyangwa arengaho, ubwo urumva ayo mafaranga yayakura he ya buri kwezi? Turasaba Leta kudufasha, ikajya ireba nk’abana batishoboye ikagira ubufasha bwihariye ibagenera, kugira ngo bibarinde guta ishuri”.

Mu bukangurambaga bwatangiye mu Karere ka Musanze, guhera ku wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022 buzamara icyumweru, inzego zitandukanye harimo ubuyobozi, izishinzwe umutekano, ziri gufatanya gushakisha abana bataye ishuri, hakabaho gusesengurira hamwe ibibazo byabateye guta ishuri, kugira ngo bikemurwe barisubizwemo.

Ni nyuma y’ibarura riheruka gukorwa, ryagaragaje ko umubare w’abana bata ishuri, n’abatiga uko bikwiriye ukomeje kwiyongera, nk’uko Munyamahoro Alexis, ukuriye Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Musanze yabivuze.

Ati “Twabonaga ari ikibazo kibangamiye ireme ry’uburezi, duhitamo kubihagurukira ngo buri wese, ku ruhande rw’abo bana cyangwa ababyeyi, dufatanye dusuzume ibibazo bibabangamiye bituma habaho guta ishuri cyangwa kutiga uko bikwiye, ibishoboka tubikemure nk’ubuyobozi n’aho bigaragara ko ari ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi, tubigishe, harebwe uko abo bana basubizwa mu ishuri”.

Ikibazo cy’abana birukanwa ku ishuri bazizwa kutishyura amafaranga y’ifunguro rya saa sita, n’abadafite ibikoresho bihagije bibunganira mu myigire yabo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, aherutse kukigarukaho, ubwo yari mu Ntara y’Amajyaruguru, aho yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kubireka kuko bitemewe.

Yagize ati “Nta mwana ukwiriye kwirukanwa mu ishuri azizwa kudatanga amafaranga y’ifunguro rya saa sita. Ikibaho ni uguhamagara umubyeyi, akaganira n’ubuyobozi bw’ishuri, bagashakisha icyakorwa kugira ngo umwana yige nta kimubangamiye. Umubyeyi bigaragaye ko adafite ubushobozi bwo gutanga amafaranga, tumukangurira kugira ubundi bufasha atanga buyasimbura, bwaba ubw’ibiribwa cyangwa gukora imirimo ku kigo umwana yigaho, ihinganye n’agaciro k’amafaranga asabwa”.

Ati “Twibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri kutanyuranya n’amabwiriza akubiye muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, tubibutsa ko uvutsa umwana uburenganzira bwe bwo kwiga, mu gihe yaramuka amenyekanye, ko tutamwihanganira”.

Minisitiri Twagirayezu Gaspard
Minisitiri Twagirayezu Gaspard

Minisitiri Twagirayezu yaboneyeho no gusaba ababyeyi kujya bubahiriza uruhare rwabo muri iyi gahunda, bitabira gutanga umusanzu basabwa uko bikwiye, kugira ngo imyigire y’abana irusheho kugenda neza.

Imibare yo mu cyumweru gishize, igaragaza ko mu Karere ka Musanze, abana 5774 ari bo bataye ishuri, barimo abagera ku 4212 bo mu mashuri abanza, na 1562 bo mu mashuri yisumbuye.

Muri abo bana bataye ishuri, abagera kuri 981 bo mu yabanza, hiyongereyeho abandi 258 bo mu yisumbuye, ni bo bamaze gusubizwa mu ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka