Musanze: Bamuritse ikiribwa gishya cy’inyama z’ibinyamujonjorerwa

Mu mujyi wa Musanze hamuritswe ikiribwa gishya cy’inyama z’ibinyamujonjorerwa (Ibinyamushongo), abaturage baziriye bemeza ko ziryoshye kurenza inyama basanzwe barya zirimo n’inyama z’inkoko.

Ni ikiribwa cyatunganyirijwe muri Hoteli Centre Pastoral Notre Dame de Fatima iherereye mu mujyi wa Musanze ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, aho abaturage bari bafite amatsiko menshi yo kurya izo nyama bamwe batinya kuzirya abandi baziryana amerwe menshi aho bemeje ko zabaryoheye cyane.

Ni ikiribwa cyororwa na Rwiyemezamirimo Imbabazi Dominique Xavio wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, uvuga ko yatekereje uwo mushinga wo korora ibinyamujonjorerwa, nyuma y’uko arangije amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi rya UR-CAVM riherereye i Musanze, ashatse akazi arakabura.

Varelienne Marita wo mu Murenge wa Cyuve, umwe mu banyuzwe n’ayo mafunguro yagize ati “Naje kurya kuri aya mafunguro mashyashya y’ibinyamujonjorerwa, nk’umuntu w’umubyeyi ngomba guha abana banjye ibyo nabanje kugerageza kuko numvise bavuga ko zifite intungamubiri nyinshi, mbega inyama ziryoshye! Zirenze inyama z’inkoko kuko iz’inkoko ziraryoha ariko ziba zumye ukuntu, ariko izi ziroroshye cyane zifite umwihariko, mu buryohe nazishyira hagati y’inkoko n’ifi ikaranze neza”.

Arongera ati “Iki kiribwa gifite intungamubiri, bakagombye kugishyira muri gahunda ya Leta bakagikangurira abana, indwara ziterwa n’imirire mibi zigacika, kandi mwibuke ko twiteguye abashyitsi muri CHOGM, ni ngombwa ko abantu baza bisanga, ntibaze ngo baburare kuko babuze ibiribwa by’iwabo”.

Kwizera Bienvenue, Umwarimu muri Kaminuza ya UTAB, na we wanyuzwe n’icyo kiribwa ati “Ni ikiribwa nishimiye impumuro yacyo, ni inyama nziza kandi ziraryoshye, njye naziriye, ntaho zihuriye n’inyama z’inkoko izi zirarenze, ahubwo uyu musore umushinga we awugeze ku banyarwanda bose borore aya matungo, ndi urugero rwiza rwo guhamya ko amafunguro y’ibinyamushongo aryoha”.

Intore Jean Bosco umwe mu bakozi ba Hoteli wayoboye icyo gikorwa cyo guteka izo nyama, yavuze ko batetse izo nyama mu rwego rwo kongerera Abakiriya babo serivise zinyuranye, aho yizeye ko bizongera abakiriya ubwo inama ya CHOGM izaba itangiye.

Ati “Hoteli yacu yakiriye amafunguro adasanzwe, ariko tuba dufite muri gahunda mu rwego rwo kongera abakiriya no kubaha ibibanezeza bitandukanye, ni byiza ko dutegura amafunguro adasanzwe y’ibinyamujonjorerwa bisanzwe bituye ino iwacu mu makoro, numva ko muri CHOGM bishobora kongera abakiriya muri Hoteli yacu”.

Uwo mugabo avuga ko ari kenshi bajya bakira ubutumwa by’abashaka kuza muri Hoteli babaza niba bafite amafunguro y’ibinyamujonjorerwa, avuga ko mu rwego rwo gutuma abakiriya banyurwa n’ibyo basanze muri hoteli, izo nyama ari kimwe mu bizabafasha kunguka abakiriya benshi”.

Yavuze no ku bijyanye n’ibiciro aho byagaragaye ko izo nyama zihenze kurusha izisanzwe, ati “Ku biciro urabona ni amafunguro mashya yinjiye muri hoteli, turashaka kubimenyereza abantu mu biciro biciriritse, Burusheti tuzajya tuyitangira 1500FRW, ipura isanzwe iriho amashaza n’ibindi ntituzarenza 3000 FRW, ariko ku muntu w’umunyamahanga iyo pura tuzajya tuyimuhera 15000FRW, kuko iwabo usanga igura hafi ibihumbi 30 FRW, ni mu gihe isambusa izajya igurishwa 1000FRW”.

Imbabazi Dominique Xavio nyiri umushinga Golden Insect Ltd worora ibinyamujonjorerwa, yavuze ko yatekereje ubwo bworozi agamije gufasha abanyarwanda kubona ibiribwa bifite intungamubiri, kandi afasha igihugu kwakira abanyamahanga banyuranye baba bashaka kubonera mu Rwanda amafunguro y’iwabo.

Yavuze ko yiteguye kubona Abaguzi benshi bikazamufasha kuzamura umushinga we no kuwuteza imbere Ati “Iyo ibintu ari bishya umuntu atangirana na bikeya, uko isoko ryaguka ni nako wongera umusaruro, uko abantu bazagenda babishaka ari benshi ni nako nzongera umusaruro w’ibyo nkora mu bwinshi no mu bwiza, ku buryo nzagerageza guhaza igihugu cyose ndetse nkaba nakohereza no mu mahanga”.

Hakiruwemera Jean Richard Umwagronome ushinzwe gufasha abaturage mu bumenyi bw’inyamaswa by’umwihariko izo mu gasozi, aremeza ko ibyo binyamujonjorerwa bifite ubuziranenge buhagije aho yemeza ko ari kimwe mu bizajya byifashishwa mu kubona amafunguro ahagije no kuba abaturage babyorora ari benshi mu rwego rwo gutanga akazi, no kugabanya ikibazo cy’imirire mibi.

Yongeye agira ati “Uburyo bitegurwa turabireba, tukareba ko nta burwayi bifite, no kuba byagera kuri uru rwego rwo kubirya turabireba uburyo bitegurwa byose turabisuzuma kugira ngo ababirya babifate ariko bazi ko byizewe bitabagiraho ingaruka, niyo mpamvu byagera no mu bice binyuranye by’igihugu, abaturage bakabyorora kuko bifite n’akarusho ko kororerwa ku butaka buto butandukanye n’ubwororerwaho andi matungo nk’ingurube n’andi”.

Biringirwa impuguke mu bijyanye n’ibiribwa (Food Scientist) avuga ko icyo kiribwa gikize ku myunyungugu itunga imubiri, yemeza ko ari kimwe mu byafasha igihugu kurwanya igwingira ry’abana.

Ati “Ikibazo cyo kubura ibiribwa bikize kuri Protein cyakemutse, igwingira ryarangiye, nta n’ingaruka ku mubiri nanjye nariye kandi naryohewe”.

Ubundi uguze ikiro cy’inyama z’ibinyamujonjorerwa yishyura amafaranga asaga ibihumbi bitanu, gusa uwo musore wakoze uwo mushinga akaba asaba abaturage kudakurikira inyungu zirimo ngo babe bashaka korora izo nyamaswa batabanje gushaka umuhanga mu babisobanukiwe, aho ngo bashobora kwitiranya ayo matungo bikaba byakwangiza ubuzima bw’abantu kuko ngo ibyo binyamujonjorerwa bifite amoko anyuranye aho hari ibifite aside zishobora kwica abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 32 )

Iki gitekerezo nicyiza cyane kuko usanga bigera iwacu bivuye numuhanga kdi bigenda cyane mu masoko congratulations Xavio gusa nukwegera abaturage batazarya ibirimo acide nshinshi babyitiranya mukabaha sample yibyo byiza biberewe nokuribwa

Niyitegeka Gerio yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Savior courage kbsa natekereje inzira nziza ibintu bitamenyerewe mu gihugu Cy’Urwanda ubundi ibyo biribwa tubizi mu bihugu byamahanga ariko werekanye ko no mu Rwanda bishoboka rwose innovations ubu nizo zikenewe muri domaine zose . Uyu umushinga ugomba kwaguka rwose

Saido Uwiringiyimana yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Iyinkuru yanditse neza kbs xavier nawe courage ninguribe twabanje gutinyakuzirya ark ubuwampitishamo inkoko n’akakabenzi nahitamo Akabenzi.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Barababeshye!! Mu Rwanda ntitujya turya ibyo bintu. Ntago turi benshi bo kubura ibyo turya nk’abashinwa. Muzumva abantu batangiye kujya bateka amabuye. Stop please

Ashwi yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Nibyiza kuvumbura, ariko se izonyama zimewe na Minisiteri y’ubuzima kuburyo ntangaruka zateza???
Mutubarize.

Philippe yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Ibi Nikira!! Aha wasanga Wenda abakera rugendo bacu batazabura amafunguro abanogeye kuko ndabona iyi arindyo yabanyamahanga kko sindyo yabanyarwanda pee gsa abazayishobora bazirire ubwo nabo babyungukiyemo kko nabonye bamwe nimbwa basigaye bazirya.

Innocent yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Ni byiza cyane! Mushake n’abazorora bya bikeri byo mu mazi bikundwa cyane ne benshi hirya no hino kw’Isi.

Karama yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Hari niminyorogotwe mbona nayo yavamo inyama aborora nimworore imirimo irahari hhh

Alias yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Hari niminyorogotwe mbona nayo yavamo inyama aborora nimworore imirimo irahari hhh

Alias yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Ababishoboye nibirire. Ku rundi ruhande akazi kongeye kabonetse.

Tuyisenge Fidele yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Mukomere cyane. Icyi gitekerezo ni inyamibwa ni cyiza cyane. Ndifuza kwisabira nyir’umushinga kutworoza kandi akanatwigisha. Niba kwigisha no gutanga icyororo abiteganya, yambwira rwose anyuze kuri email ndifuza gufata amasomo no kuba uwa kabiri kuri we woroye aya matungo.

Chapeau!!!!

Joseph yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

izo nyama zitwa ngwiki?

Murara yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Sha muraturangije mutwiciye Igihugu ubwo iyo Mico ya DRC murayize muraturangije
Tuyimire bunguri kweli.Ejo bundi muraje ninyoni mwadukire murye,inkende, inzoka..... Bavandimwe musigeho mwo kwigana abo banebwe babakonhomani burya si ubuvumbuzi ntibahinga abenshi bakirira ibyo babonye

Rugwiza yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Aya makuru araryoshye ariko twabuze ifoto yabyo kwisahane no mu bworozi tukamenya uko ayo matungo asa.Hanyuma kuba URwanda ruri kwinjira mu ruhando mpuzamahanga ibintu bishobora kuruteza imbere natwe twabiha agaciro.

Innocent yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka