Musanze: Bamurikiwe ikiraro cyo mu kirere biruhutsa ingaruka z’amazi ava mu birunga

Ikiraro cyo mu kirere cyubatswe mu buryo bugezweho, cyitezweho kuruhura abaturage no gutuma batazongera kugorwa no kwambuka umugezi wa Rwebeya, bakimurikiwe ku mugaragaro.

ni ikiraro cyuzuye gitwaye Miliyoni 94 z'Amafaranga y'u Rwanda
ni ikiraro cyuzuye gitwaye Miliyoni 94 z’Amafaranga y’u Rwanda

Icyo kiraro kireshya na Metero 62 z’uburebure cyubatswe mu Mudugudu wa Kansoro mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze kikaba gihuza uwo Mudugudu ndetse n’Umudugudu wa Riboneye.

Abaturage bo muri iyo Midugudu yombi kimwe n’indi bigereye n’abo mu tundi tugari bavuga ko bagorwaga n’ubuhahirane ntibabone uko bageza umusaruro wabo ku masoko ndetse abana b’abanyeshuri barimo abiga ku Ishuri Ribanza rya Ninda (EP Ninda) ntibige uko bikwiye, hakaba n’abasibaga ishuri bitewe no kubangamirwa n’amazi ava mu birunga yahoraga yuzuye uwo mugezi cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Mutimucyeye Stephanie agira ati: “Abana bo muri kano gace bajyaga kwiga bagera mu nzira bakabura aho banyura kubera amazi aturuka mu birunga yabaga yahuzuye agafunga inzira, bikaba ngombwa ko basubira iwabo ntibabe bakigiye ku ishuri. wasangaga nko muri iki gihe cy’imvura umwana amara hafi iminsi itatu ndetse n’irengaho atabona aho anyura ajya kwiga, ariko kuba twubakiwe iki kiraro bituruhuye impungege ababyeyi twahorana z’uburyo abana bacu bajya cyangwa bava ku ishuri”.

Kanyarukiga Stephano ati: “Ayo mazi ava mu birunga anyura ahangaha aba afite ubukana n’umuvuduko mwinshi ku buryo nta muntu mukuru washoboraga kuhaca ngo awambukiranye. Hari n’ubwo inaha izuba riba riva ku manywa y’ihangu, ukabona amazi arahurudutse aturutse iyo mu birunga aho imvura iba yaguye agatembana abantu barimo n’abo twagiye tubura irengero ryabo kugeza n’ubu”.

“Ubuhahirane ntibwakorwaga uko bikwiye, duhora dutinya tunahangayikishijwe n’imiterere y’aha hantu none kuba ubuyobozi bwacu bwarabonye akababaro kacu bukaba butwubakiye iki kiraro cyo mu kirere kandi kijyanye n’igihe, tugiye gushishikarira umurimo tunoze ubuhahirane, umusaruro twagezaga ku masoko bitugoye na wo uzatworohera tubashe kwiteza imbere”.

Iki kiraro cyuzuye gitwaye Miliyoni 94 z’amafaranga y’u Rwanda, cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze kashoye angana na 40% by’agaciro kacyo mu gihe Umuryango mpuzamahanga uzobereye mu kubaka Ibiraro byo mu kirere witwa Bridges to Prosperity wo washoye 60%.

Kikaba kije cyiyongera ku kindi cyashowemo Miliyoni 141 z’amafaranga y’u Rwanda giheruka kuzura, kikaba gihuza umurenge wa Rwaza na Gacaca cyambukiranyije umugezi wa Mukungwa.

Ni mu mushinga mugari Akarere ka Musanze katangiye muri gahunda yo gukumira ingaruka z’amazi y’imigezi zimaze igihe zarashegeshe abaturage nk’uko Alphonse Ntawumenyumunsi, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Musanze yabitangarije Kigali Today.

Ati: “Ni umushinga twatangiye guhera muri uyu mwaka, iki kiraro cya Kansoro kiyongera ku kindi giheruka kuzura, tukaba tubikora tugamije koroshya ubuhahirane bw’abaturage cyane cyane bakunze kugorwa no kwambukiranya imigezi n’ibindi bice bigaragara ko byashyira ubuzima bwabo mu kaga. Nko kuri iki cyuzuye, kitarubakwa bamwe basubikaga imirimo ntibakore, ababigerageje bamwe bakagwamo, bakahaburira ubuzima bikaba ikibazo.

Ikigamijwe ni ukugira ngo haboneke igisubizo kirambye cy’uburyo ubuhahirane n’imigenderanire bikorwa nta nkomyi, ndetse icyizere cyo kuzabigeraho ku kigero cyifuzwa kirahari”.

Kuri Ntawumenyumunsi, asanga abaturage bakwiye gufata neza iki gikorwaremezo begerejwe kugira ngo kizarambe bityo n’iterambere ryabo ryihute.

Abana b'abanyeshuri bari mu bajyaga bagorwa no kujya kwiga kubera inzira zigoye
Abana b’abanyeshuri bari mu bajyaga bagorwa no kujya kwiga kubera inzira zigoye

Usibye iki kiraro cya Kansoro ndetse n’icyakibanjirije byatangiye kubyazwa umusaruro, Akarere ka Musanze karateganya no gutangiza imirimo yo kubaka ikindi gishya muri Mutarama 2024, kizahuza Imirenge ya Kinigi na Shingiro.

Leta y’u Rwanda ifite intego yo kubaka ibiraro byo mu kirere 355 kandi ibibarirwa mu 100 bikaba aribyo bimaze kubakwa hiryo no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka