Musanze: Bamaze imyaka 10 basaba ingurane z’imitungo yangijwe n’urugomero rwa Mukungwa II

Abaturage bafite imirima yegereye urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa II ruherereye mu Karere ka Musanze bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 basaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) kubaha ingurane z’ibyabo byangijwe, dore ko ibyo basabwaga byose babitanze, ariko ntibahabwa iyo ngurane.

Urugomero rwa Mukungwa II
Urugomero rwa Mukungwa II

Ni imirima iherereye mu kibaya gihuriweho n’Utugari dutatu tw’Imirenge ya Nkotsi na Rwaza ari two Bumara, Nturo na Bikara. Guhera muri 2013 iyo mirima yatangiye kwirohamo amazi aturuka mu idamu y’uru rugomero, akareka muri iyo mirima, indi ikarengerwa, bituma abayihingaga basabwa kubihagarika bakazahabwa ingurane.

Abo baturage baje gushyirwa ku rutonde ndetse bamwe muri bo barishyurwa, abandi basigara batabonye ingurane. Abo bakaba ari bo bavuga ko basiragiye mu nzego zose zishoboka zaba izo ku rwego rw’ibanze n’urw’igihugu kugeza na n’ubu.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Imirima yacu twayisimburanyagamo ibihingwa tukabona ibitunga imiryango abana bakiga tukishyura za mituweli tukabaho. Aho yuzuriyemo amazi tugahagarika kuyihingamo byose byarahagaze. REG yatwizezaga kuzahita iduha ingurane, ibyemezo byose yadusabye gukusanya twarabitanze dutegereza ko batwishyura ntibyakorwa. Iyi myaka yose tuyimaze twirukanka tubasaba kuduha ingurane, byarananiranye twaheze mu gihirahiro”.

Imiryango 16 igizwe n’abiganjemo abanyantege nke b’abasaza n’abakecuru ihafite imirima ni yo isigaye itarahabwa ingurane, bikavugwa ko ihabarura imirima igera muri 25.

Ikibazo cyabo ngo ntaho batakigejeje yaba ku Ntara, ndetse hari n’amabaruwa arimo iyanditswe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2021 busaba Akarere ka Musanze gukurikirana iby’iki kibazo hakaba n’amabaruwa abiri Akarere ubwako kagiye kandikira Ikigo REG (zose Kigali Today ifitiye kopi) mu bihe binyuranye kagisaba kwishyura aba baturage, ariko kugeza ubu ntibyakozwe.

Undi ati: “Twarasiragiye inkweto zidusaziraho. Amafaranga yo gutega za moto tujya i Musanze na za Kigali kubaza iby’iki kibazo yadushizeho twahindutse abatindi nyakujya”.

“Wibaze nawe amafaranga batubariye mu mwaka wa 2013 uyagereranye n’agaciro k’ifaranga ry’ubungubu umbwire ko n’aho bayaduha hari icyo azakemura!”

“Benshi mu bo dusangiye iki kibazo ni abakecuru n’abasaza. Twirirwa twisinziriraho mu mbuga ntidufite ikitugoboka cyangwa ngo kiturengere muri ibi bihe turimo by’ubuzima bugoranye. Ibi tubifata nko kuduhima kuko kiriya kigo kitabuze ubushobozi bwo kudusubiza ibyacu. Niba batanabishoboye twe twifuza ko byibura ariya mazi yaretse mu mirima yacu bareba uko bayakamya tukayisubirana tukongera kuyihinga tukabona icyo turya kuko kutarya bigiye kudutera bwaki. Nimudutabare kuko ubuzima bwacu buri mu marembera tubitewe n’abakabaye baturengera”.

Amazi aturuka mu idamu y'urugomero rwa Mukungwa II yiroha mu mirima y'abaturage ari nabyo byatumye basabwa kureka kuyihinga
Amazi aturuka mu idamu y’urugomero rwa Mukungwa II yiroha mu mirima y’abaturage ari nabyo byatumye basabwa kureka kuyihinga

Abantu basaga 200 ni bo bari bahafite imirima yarengewe n’amazi aturuka mu rugomero rwa Mukungwa II. Ikigo REG kivuga ko bagiye bahabwa ingurane mu bihe binyuranye ariko 17 muri bo bakaba ari bo basigaye batarayibona.

Akomoza ku mpamvu yabiteye, Louis Rutazigwa, Umukozi ushinzwe ingurane muri EDCL iyi ikaba Sosiyete ishamikiye ku Kigo REG, yagize ati: “Abo 17 barimo abagera ku 10 bishyuwe nyuma bigaragara ko Konti zabo bari baratanze zafunzwe, REG ikaba iteganya kubishyura izo konti zabo nizimara gukangurwa. Ni mu gihe abandi 7 bo byagaragaye ko baburaga ibyangombwa biherekeza amafishi bari batanze bituma no kubishyura bidakunda. Ariko icyo navuga ni uko byamaze kuboneka ndetse amafishi yabo arimo gukorwaho ngo bishyurwe”.

Rutazigwa yijeje aba baturage ko iki kigo kigiye kwihutisha iyo gahunda ku buryo bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2023 bose bazaba bamaze kuyabona.

Urugomero rwa Mukungwa II rwatangiye kubakwa mu 2008 iyo mirimo irangira muri 2010, ishowemo Miliyari zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Amazi y'urugomero yatumye iyi mirima abaturage basabwa kureka kuyihinga
Amazi y’urugomero yatumye iyi mirima abaturage basabwa kureka kuyihinga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mvuze ko iriya mirima itigeze iba iy’abaturage nahura n’ingorane. Ariko ni iishanga cya leta rwose, ahubwo barabatije ngo bakoreremo mu myaka ya cyera ariko nabo barabizi ko atari ubutaka bwabo. Niba ariko barabaye ingurane nta ribi, bisimbuye ibiribwa bahasaruraga ni nko kubaremera nabyo si bibi Leta isaranganya ngo bigere kuri bose.Na 17 basigaye babahe ariko ahandi abazi azagera ntibazishyuze kuko igishanga ntikigeze gifatwa nka gakondo y’abaturage. murakoze

ka yanditse ku itariki ya: 7-11-2023  →  Musubize

Abo baturage REG irebe uko ibishyura vuba, maze bakomeze biteze imbere bikemurire ibibazo bafite bisabwa amafaranga nko kwigisha abana no gutanga ubwinshingizi

MANIRAKIZA Theoneste yanditse ku itariki ya: 6-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka