Musanze: Bakomeje kwibwa n’abatekamutwe biyitirira inzego z’ubuyobozi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu Murenge wa Gacaca, bavuga ko ikibazo cy’abatekamutwe bakomeje kubatwara amafaranga n’amaterefone biyitirira inzego runaka kibahangayikishije.

Bakomeje kwibwa n'abatekamutwe biyitirira inzego z'ubuyobozi
Bakomeje kwibwa n’abatekamutwe biyitirira inzego z’ubuyobozi

Ni mu gihe mu cyumweru kimwe bibye umwe mu bayobozi b’umudugudu wo mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Gacaca, aho yahamagawe n’uwiyise Komanda wa Polisi amutwara amafaranga akabakaba ibihumbi 20, undi ahamagarwa n’uwiyise umugiraneza amubwira ko umwana we ku ishuri bamugonze agiye kumuvuza, amutwara asaga ibihumbi 40.

Uwo muyobozi w’umudugudu ati “Njye ubwanjye, umuntu yantuburiye yiyita Komanda wa Polisi, ampamagaza numero ya code ambaza ati ibibazo wagiyemo ku wa gatatu byarakemutse, nti bibiri byarakemutse ikindi cyananiye nakiboherereje, ati ndaje mu buryo bwo gukumira icyaha kitaraba, ndaje ndi Komanda nari ntwaye umugabo umaze gutema umugore, ndaje nkugereho tujye kugikemura”.

Arongera ati “Muri ako kanya arongera arampamagara ati risansi iranshiranye kandi ndi ahantu habi, nyoherereza amafaranga ibihumbi 18 ndayaguha nkugezeho ndaje tujye gusura urwo rugo. Ubwo nanjye ndatekereza nti none se uyu muyobozi ko aje kumfasha, reka nyamwoherereze, nkimara kuyohereza ndategereza ko yaza ndaheba, muhamagaye nsanga telefoni yayikuyeho”.

Undi muturage ati “Baraduhamagaye batubwira ko umwana wacu wagiye kwiga akoze impanuka, bati turi gushaka uko tumugeza mu bitaro ameze nabi none ahereza amafaranga ibihumbi 40 dufate imodoka tumwihutane kwa muganga, kandi gira vuba ararembye cyane, ayo mafaranga twahise tuyohereza ako kanya telefoni ayikuraho”.

Hari n’abakoresha ubwo butekamutwe bakiba telefoni, aho umusore umwe mu Murenge wa Gacaca bamutwaye telefoni, we na bagenzi be babashukisha kubaha akazi.

Ati “Njye umusore yaraje arambwira ati ngiye kuguha akazi, unshakire n’abandi benshi. Narishimye ndabashaka, agana hirya agarutse twese adusaba telefoni zacu turazimuha tumenya nyuma ko ari umutekamutwe ubwo yari amaze kugenda”.

Ni ikibazo Polisi ikomeje gushyiramo imbaraga ishakisha abo bagizi ba nabi, ariko kandi n’abaturage bakaba basabwa kugira ubushishozi, nk’uko CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru abivuga.

Yagize ati “Abo bantu turabumva kandi abenshi tumaze kubafata, ariko icyo dusaba umuturage ni ukugira ubushishozi bakamenya uburenganzira bwabo bwo kumenya uwo muntu ushaka kumutwara utwe. Ukora mu rwego runaka agomba kuba afite ibimuranga, umuyobozi ukamumenya ukamubaza aho akora, umupolisi aba yambaye umwambaro wa Polisi kandi afite n’ikarita imuranga, uzaza akubwira ko ari umupolisi azaza afite uko agaragara yambaye iniforome, n’ubwo yaba atayambaye afite ibyangombwa. Nta mupolisi uzaza gushuka umuturage agamije kumwambura ibye, uwo azaba atari umupolisi”.

Umuhuzabikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga
Umuhuzabikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga

N’ubwo abo batekamutwe bakomeje kwiyongera, hari itegeko ryo mu gitabo kigena ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 174, ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari rye, cyangwa umurimo adafitiye ububasha aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’inkiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka