Musanze: Bakomeje imirimo yo kwitegura CHOGM

Nk’uko byifashe hirya no hino mu gihugu, imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena 2022 irarimbanyije, aho no mu Karere ka Musanze imyiteguro ikomeje, hubakwa hanavugururwa ibikorwa remezo binyuranye.

Ibikorwa byo gutunganya umuhanda ugana ku kibuga cy'indege cya Ruhengeri birakomeje
Ibikorwa byo gutunganya umuhanda ugana ku kibuga cy’indege cya Ruhengeri birakomeje

Mu bikomeje kwitabwaho cyane, harimo ikibuga cy’indege cya Ruhengeri kirimo gukorerwa isuku, ahubakwa inzu igenewe kwakira abashyitsi baharuhukira, hubakwa n’uburyo bw’ihuzanzira buzafasha abazakoresha icyo kibuga.

Iyo nzu yo ku kibuga cy’indege yamaze kuzura, ikirimo gukorwa ni ugushyiramo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga, umuhanda wa Kaburimbo ujyayo no kuzitira icyo kibuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yabwiye Kigali Today ko imirimo yo gusukura icyo kibuga ikomeje kugenda neza, kandi ko abashyitsi bazitabira inama ya CHOGM, bazakirirwa mu Karere ka Musanze n’abazasura ibyiza nyaburanga by’ako karere bazishima.

Yagize ati “Iriya mirimo irimo gukorwa, ni imirimo mito ijyanye no kwitegura CHOGM, iriya nzu iri kubakwa izaba irimo ICT, ni inzu igenewe abashyitsi aho bazaruhukira akanya gato, mu gihe bazaba basuye Pariki y’ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga biboneka muri ako gace”.

Ikibuga cy'indege cya Ruhengeri gikozwe n'ibyatsi, kirimo gukorerwa isuku
Ikibuga cy’indege cya Ruhengeri gikozwe n’ibyatsi, kirimo gukorerwa isuku

Uretse kuba harimo gukorwa imirimo itandukanye muri icyo kibuga cy’indege, Meya Ramuli yavuze ko hari n’umushinga wo kubaka icyo kibuga mu buryo burambye, yemeza ko mu gihe icyo gikorwa remezo kizaba kirimo kubakwa, bizongera iterambere ry’umujyi wa Musanze n’iry’abaturage muri rusange, kuko bazahabwa akazi.

Ati “Umushinga wundi wo kubaka icyo kibuga cy’indege tuwitezeho byinshi, icya mbere uzatanga imirimo y’igihe gito ku baturage, abazakoramo uretse ibisaba ubundi buhanga, abandi bakozi basanzwe bazaba ari abanyamusanze. Icyo kibuga ni kimara kuzura kizongera urujya n’uruza rw’abashyitsi i Musanze, iyo abashyitsi batugana amahoteri arakora, uretse n’amahoteri n’abatanga serivisi z’ubukerarugendo bakira abashyitsi bavuye ku kibuga barunguka, cyongere n’ubwiza mu mujyi wa Musanze”.

Uwo muyobozi yijeje abaturage batarahabwa ingurane z’ahazagurirwa icyo kibuga cy’indege ko biri hafi.

Abaturage bahawe akazi, barubaka uruzitiro rw'ikibuga cy'indege
Abaturage bahawe akazi, barubaka uruzitiro rw’ikibuga cy’indege

Uretse ikibuga cy’indege kirimo gutunganywa, mu rwego rwo kwitegura neza abashyitsi bazitabira Inama ya CHOGM, hari no gusanwa imihanda ya kaburimbo yagiye yangirika, irimo umuhanda Musanze-Cyanika-Kisoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki bibutse ko bagomba gusana ahangiritse cg kubaka ibishyashya, bivuze ngo iyo CHOGM itaza kuzabera mu Rwanda ntibyari gukorwa, abanyarwanda dufite umucyo wo gukorera kuri bambone neza. Murakoze.

Juvens Twizerimana yanditse ku itariki ya: 16-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka