Musanze: Bakomeje gusiragizwa bishyuza ingurane ku masambu yabo yashyizwemo ibikorwaremezo
Bamwe mu batuye mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze biganjemo abo mu Murenge wa Muko, bavuga ko barambiwe guhora basiragizwa bishyuza amafaranga y’ingurane ku masambu yabo yanyujijwemo amapoto hakwirakwizwa amashanyarazi mu duce dutandukanye.

Ubwo Kigali Today yabasangaga ku biro by’Akarere ka Musanze mu gitondo cyo ku itariki 29 Ukwakira 2024, bategereje ubuyobozi ngo babugezeho ibibazo byabo, bavuze ko bamaze imyaka igera muri itatu basaba kwishyurwa amafaranga yabo, nyuma y’uko bayabariwe ariko ntibayahabwe.
Uwitwa Munyarubuga Léonard ati ‟REG yanyujije umuyoboro iwanjye badusaba ibyangombwa by’ubutaka, bambarira 98,640FRW, maze imyaka itatu nishyuza ariko ayo mafaranga narayabuze. Uwo muyoboro aho bari bawunyujije barawuhinduye bawushyira ahandi maze bashyiramo ipoto”.
Arongera ati "Uko bagendaga bawimura niko banyangirizaga imyaka irimo ibishyimbo, ibigori n’uko ibiti bya voka bitanu barabitema, mbajije bati reka uzabanze wishyurwe aya mbere, none ndi mu gihirahiro kugeza magingo aya, ni mudufashe mudukorere ubuvugizi kuko twirirwa hano ku karere ntitugikora, ikibazo cyacu cyanze gukemuka, ubu saa kumi n’ebyiri na 40 nibwo nageze hano ku Karere, duhora twishyuza umwaka ugashyira tugatangira undi”.
Bizimana Jean Bosco ati ‟Icyatuzanye hano ku Karere ni agahinda kenshi kuko tumaze imyaka myinshi twishyuza amafaranga yacu, bati ikibazo turagikemura tugategereza tugaheba. Imyaka ibiri irashize tuza kwishyuza”.
Arongera ati ‟Saa kumi n’ebyiri nari ngeze hano ku Karere, mu by’ukuri tumaze kunanirwa, byaraturenze batubabariye bakaduha utwacu byadufasha tukava muri uku gusiragizwa dutakaza igihe, twakagombye gukora ibindi byaduteza imbere”.
Uwitwa Hategekimana Jean Bosco we avuga ko ishyamba rye baritemye, bamubwira ko ingurane ye ingana n’ibihumbi 225FRW bayohereje ayobera ahandi, akibaza uko ayo mafaranga azamugeraho kuko bahora bambwira ko bari kubikurikirana, akavuga ko ibyo biti bye batemye muri 2021 ariwe wasigaye adahawe ingurane mu gihe abo baturanye bamaze kwishyurwa.

Abo baturage bavuga ko iterambere ryabo ryagiye ridindizwa n’uko kwamburwa ayo mafaranga yabo bakagombye kwifashisha biteza imbere.
Hategekimana ati ‟Ingaruka byangizeho, ni ubukene nk’ubu nta kintu nkigira mu rugo, iryo shyamba niryo nari narateye ngo rizangoboke, niyo mpamvu nirirwa hano ku Karere ngo ndebe ko bampa amafaranga yanjye”.
Mugenzi we ati ‟Hari ubwo abana banjye babirukana ku ishuri natekereza ko nambuwe amafaranga yakagombye gufasha umuryango wanjye, bikambabaza”.
Ubuyobozi bwagize icyo butangaza kuri icyo kibazo
Nyuma yo kubona abo baturage ku Karere baza kwishyuza ibyabo, Kigali Topday yegereye Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko icyo kibazo bari kukiganiraho na REG mu rwego rwo kugishakira umuti.

Uwo muyobozi yavuze ko muri dosiye ibihumbi 11 z’abaturage babariwe ingurane ku masambu yabo yanyujijwemo ibikorwaremezo, mu mezi atatu abagera ku 8,700 bamaze kwishyurwa amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo, avuga ko Akarere kari gukorana na REG kugira ngo hishyurwe abaturage 3,800 basigaye.
Ati ‟Twari twarabonye n’ikibazo cy’abaturage batarabarirwa ingurane mu Murenge wa Muko na Rwaza. Twakoranye na REG barabarirwa, ubu tugiye gushyiramo imbaraga ku buryo abo baturage batarishyurwa bagera ku 3,800 biyongeraho n’abo 40 bishyurwa bidatinze, ku buryo mu kwezi kwa 12 bazizihiza iminsi mikuri amafaranga yabo bayabonye”.
Nzamurambaho Marcel uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Musanze, yavuze ko bari kureba neza mu madosiye ngo bamyenye abatarishyuwe n’icyatumye batinda kwishyurwa, kugira ngo bakemure ikibazo cyabo mu buryo bwihuse.
Ati ‟Kwishyurwa byo ni ihame kuwangirijwe, icyo twashakaga ni ukureba ngo utarishyurwa ni iki cyabiteye, kugira ngo tumenye kanaka utarishyurwa ni iki gituma atishyurwa, noneho tumenye igisubizo niba hari ikimureba kurwe ruhande agitunganye niba hari ikitureba nacyo gikorwe, ariko kwishyurwa ni uburenganzira buteganywa n’itegeko nta cyatuma batishyurwa, birakemuka vuba”.
Mu gukwirakwiza amashanyarazi, Akarere ka Musanze kageze ku gipimo cya 75,4%.
Ohereza igitekerezo
|