Musanze: Bakajije ingamba zo kurwanya igwingira

Akarere ka Musanze kaza muri dutanu mu gihugu twugarijwe n’igwingira, aho gafite 45% by’abana bagwingiye, kakaba gakomeje gukaza ingamba zo kurwanya icyo kibazo, koroza abaturage inkoko.

Abaturage bahabwa inkoko ziri mu kigero cyo gutera amagi
Abaturage bahabwa inkoko ziri mu kigero cyo gutera amagi

Gahunda yiswe ‘Inkoko ebyiri mu muryango, igwingira hasi’, irakorerwa mu mirenge yose y’ako karere uko ari 15, dore ko byagaragaye ko yose irimo icyo kibazo cy’igwingira.

Ubwo ako karere katangaga inkoko 700 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange ku wa Kabiri tariki 25 Mata 2023 ku miryango 350, Umuyobozi w’ako Karere Ramuli Janvier, yagaragaje impamvu bahisemo koroza imiryango itishoboye izo nkoko.

Yagize ati “Musanze ni kamwe mu turere mu gihugu tugifite igipimo kiri hejuru cy’imibare myinshi y’abana bagwingiye, aho tukiri hafi kuri 45%. Murumva rero mu bana ijana, kuba ufitemo 45 bagwingiye birababaje. Ni yo mpamvu byaduhaye umukoro wo kumva ko tutagomba kuryama ngo dusinzire tugifite iyo mibare”.

Ababyeyi bishimiye inkoko bahawe
Ababyeyi bishimiye inkoko bahawe

Arongera ati “Zimwe muri izo ngamba ni gahunda twise ‘inkoko ebyiri mu muryango, igwingira hasi’ twarayitangiye mu Karere ka Musanze, kandi umunsi wa none twaje gusanga ko urugo rushoboye kugira inkoko ebyiri zitera amagi, rudashobora kugerwaho n’igwingira cyangwa imibereho mibi”.

Uwo muyobozi yavuze ko igenzura bakoze, basanze ingo zinyuranye mu Karere ka Musanze, inyinshi zitabona indyo yuzuye cyane cyane irimo intungamubiri zikomoka ku matungo, ibyo bigateza ikibazo cy’ingwingira, ari yo mpamvu batekereje kuri gahunda yo guha imiryango inyuranye izo nkoko.

Uwo muyobozi kandi asanga mu gihe umubyeyi utwite aramutse abonye igi rimwe buri munsi, adashobora kubyara umwana ufite ikibazo cy’igwingira.

Meya Ramuli Janvier yibukije abaturage uruhare rwabo mu kurwanya igwingira
Meya Ramuli Janvier yibukije abaturage uruhare rwabo mu kurwanya igwingira

Ngo basanze kandi mu gihe cy’imyaka ibiri, umwana wari uri mu ngorane zo kuba yahura n’igwingira, aramutse abonye igi rimwe ku munsi mu gihe cy’imyaka ibiri, agapimwa mu myaka itanu nta kibazo cy’igwingira bamusangana, ari na ho bahereye bafata izo ngamba.

Imwe mu miryango yahawe inkoko, ni ifite abana bagiye bagaragaraho ikibazo cy’igwingira, aho bemeza ko bagiye gufata neza ayo matungo agatanga amagi, mu rwego rwo gufasha abana babo gukira.

Uwitwa Ntamukunzi Emmanuel uri mu bahawe inkoko yagize ati “Bampaye inkoko ebyiri, zije kurinda abana banjye igwingira, umwe mu bana banjye ufite imyaka itandatu yagaragaraga nk’ufite imyaka ine kubera igwingira. Izi nkoko bampaye zije gukemura icyo kibazo kuko amagi arabonetse, bampaye n’inka amata arahari”.

Imiryango 350 yo mu Murenge wa Kinigi na Nyange yorojwe inkoko
Imiryango 350 yo mu Murenge wa Kinigi na Nyange yorojwe inkoko

Mugenzi we witwa Mukarukundo Dorothée ati “Akabazo najyaga ngira, nabyaye abana babiri b’impanga, ariko Gato nabonaga atangiye kugira ikibazo ibiro bye bitangiye kugabanuka, kubera kubura amashereka yahaza abana babiri, ariko kuba izi nkoko zigiye gutera amagi nkabona ibyunganira abana, ibiro byabo birazamuka, kandi nanjye nk’umubyeyi uri konsa nzaryaho”.

Abo baturage bavuga ko umuntu uzagurisha izo nkoko batazamwihanganira, ahubwo ngo biteguye gutanga amakuru, kuko aho Leta ibakuye hakomeye.

Izo nkoko 700 zatanzwe mu Murenge wa Kinigi n’uwa Nyange ni inkunga ya SACOLA
(Sabyinyo Community Livelihood Association) , iri rikaba ari ishyirahamwe ry’abaturage baturiye Pariki y’ibirunga rifite gahunda yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubungabunga Pariki y’Ibirunga mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.

Nsengiyumva Pierre Célestin, Umuyobozi w’iryo Shyirahamwe, yavuze ko guha inkoko imiryango 350, biri mu rwego rwo gufasha abaturage kugira imibereho myiza bigizwemo uruhare na Pariki baturiye.

Uretse gufasha abo baturage bafite abana bafite ikibazo cy’igwingira, SACOLA kandi yatanze n’izindi nkoko 200 ku miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batuye muri iyo mirenge.

Iryo shyirahamwe mu nshuro eshanu, rimaze gutanga inkoko zigera ku 7,000 mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Kinigi n’uwa Nyange, rikazanakomeza gukora ibikorwa bifasha abaturage, birimo na gahunda ya Girinka.

Ntabwo icyo gikorwa cyabereye muri Kinigi na Nyange gusa, kuko no mu Murenge wa Gashaki imiryango itishoboye isaga 80 na yo yorojwe inkoko.

Abo baturage, basabwe gufata neza izo nkoko bakazibyaza umusaruro, aho nyuma y’amezi atatu hazakorwa ubugenzuzi mu mirenge, kugira ngo barebe niba izo nkoko hari icyo ziri kumarira abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka