Musanze: Bahigiye kuva kuri 21.3% by’igwingira bakagera kuri zero

Musanze ni kamwe mu turere twakomeje kugaragara mu kibazo cy’igwingira ry’abana ku rwego ruri hejuru, n’ubwo gafatwa nk’ikigega cy’ibiribwa bitandukanye kubera ubutaka bwera n’ikirere kiberanye n’ubuhinzi.

Abana bagaburiwe indyo yuzuye
Abana bagaburiwe indyo yuzuye

Icyo kibazo cy’igwingira kirimo kuvugutirwa umuti, binyuze mu bukangurambaga ngarukamwaka bugamije gukumira ikibazo cy’igwingira, aho abaturage bigishwa gutegura indyo yuzuye no kuva mu makimbirane akomeje kuvugwa mu miryango.

Ni ibyagarutsweho n’abaturage, abafatanyabikorwa batandukanye b’Akarere ndetse n’Umuyobozi w’ako karere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, mu Murenge wa Rwaza ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana, uba n’umwanya wo gushishikariza abaturage kwirinda indwara y’amaso cyane cyane iy’ishaza aho abaturage begerejwe abaganga b’inzobere bavura amaso nta kiguzi.

Icyo gikorwa cyatangijwe ku nshuro ya gatatu kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025, abaturage babifata nk’igisubizo ku kibazo cy’igwingira cyugarije abana, ahatanzwe ibikoresho bitandukanye bifasha amarerero (Ingo mbonezamikurire) kurushaho kunoza inshingano zo kwita ku bana.

Ayinkamiye Agnes, umwe mu bayobozi b’irerero yagize ati "Twishimiye ibikoresho twahawe birimo amasafuriya, indobo, amajerekani, imikeka n’ibindi, biradufasha kurushaho kugirira abana isuku bakure neza. Ni ibikoresho bije bikenewe kuko icyo aya marerero yashingiwe ni ukurwanya igwingira mu bana. Wasangaga isuku idahagije kubera ibikoresho bike bityo igwingira ntirigabanuke uko bikwiye, ariko ubu icyo kibazo kirakemutse igwingira riraba amateka, ibipimo by’abagwingiye bigere kuri zero".

Abahagarariye amarerero bahawe ibikoresho bitandukanye bibafasha kunoza isuku
Abahagarariye amarerero bahawe ibikoresho bitandukanye bibafasha kunoza isuku

Naho Akimanizanye Esperence, umwe mu bahuye n’ikibazo cy’igwingira, avuga ko umwana we yakize nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe bumusigira ubumenyi bwo kwikura mu makimbirane yari yugarije umuryango we, yigishwa gutegura indyo yuzuye bifasha umwana kuva mu igwingira.

Ati "Nari mfite umwana nkabona adakura uko bikwiye, nyuma y’ubukangurambaga nigira inama yo kujya kumupimisha basanga ari mu mutuku. Abaganga baranyegereye banyigisha gutegura indyo yuzuye aho mu mwaka n’igice umwana yari yamaze kujya mu cyatsi, iyo mubonye akina n’abandi bana biranshimisha".

Uwo mubyeyi avuga ko akomeje gahunda yo guhugura abaturanyi be bafite abana bari mu igwingira, abafasha gutegura indyo yusuye no kureka amakimbirane yo mu miryango afata ko ariyo ntandaro y’ibyo bibazo.

Umurenge wa Rwaza watangirijwemo ubwo bukangurambaga, ni wo wagaragayemo umubare munini w’abana bafite ikibazo cy’igwingira, aho mu bana 105 bakurikiranirwa mu bigo nderabuzima mu Karere ka Musanze, 21 ari abo mu Murenge wa Rwaza.

Bubatse akarima k'igikoni
Bubatse akarima k’igikoni

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, yasabye abatuye Umurenge wa Rwaza kwirinda ingeso mbi zikomeje kugusha abana mu igwingira zirimo ubusinzi, amakimbirane mu miryango kandi ababyeyi bagafatanya kurera, aho yemeza ko bamwe mu bagabo bagifite imyumvire y’uko abagore aribo bonyine bafite inshingano zo kwita ku bana.

Ati "Ibyo dukora byose mu gihe imiryango yaba idatekanye ntacyagerwaho. Turifuza ubufatanye bw’ababyeyi, umugabo afatanye n’umugore mu burere bw’abana kandi umuryango uharanire kubyara abo ushoboye kurera, kandi ababyeyi bitabire gahunda yo kujyana abana mu marerero".

Arongera ati "Biragayitse kuba Musanze ifatwa nk’ikigega cy’ibiribwa ariho hagaragara igwingira, kuba raporo ya 2024 igaragaza ko mu igwingira turi ku gipimo cya 21.3% biragayitse. Twiyemeje kubihagurukira tukagera kuri zero mu gihe gito, ni yo mpamvu buri mwaka dutegura ubu bukangurambaga, kandi biragaragaza impinduka".

Ku kibazo abagore bakora mu marerero bagaragaje cyo kudahabwa agahimbazamusyi, mu gihe bita ku bana ntibabone uko bakorera ingo zabo, Visi Meya Kayiranga yavuze ko hari ubufasha bategabyirizwa buri minsi 15, avuga ko niba hari abo ubwo bufasha butageraho ari ikibazo agiye gukurikirana.

Insanganyamatsiko y’ubwo bukangurambaga iragira iti "Duhurire mu miryango, Tujyanemo".

Visi Meya Kayiranga Theobald
Visi Meya Kayiranga Theobald
Umwe mu bafite abana bavuye mu igwingira
Umwe mu bafite abana bavuye mu igwingira
Abaturage biyemeje kurwanya igwingira
Abaturage biyemeje kurwanya igwingira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka