Musanze: Baheze mu bukode kubera kubuzwa kubaka ibibanza byabo

Abaturage bo mu murenge wa Gacaca, mu kagari ka Karwasa, by’umwihariko abo mu mudugudu wa Kavumu, bamaze imyaka irenga itanu mu gihirahiro, aho bangiwe kubaka ibibanza byabo ngo barashaka kubanza kubakorera imihanda, bihera mu magambo.

Bangiwe kubaka ibibanza byabo none babihinduye imirima
Bangiwe kubaka ibibanza byabo none babihinduye imirima

Ni abaturage bavuga ko bishatsemo ibisubizo babasha kwigurira ibibanza muri uwo mudugudu, ugize igitekerezo cyo kubaka inzego z’ibanze muri ako gace zikamubuza zibabwira ko mbere yo kubaka hagomba kubanza guhangwa imihanda.
Abo baturage bavuga ko batigeze barwanya icyo gitekerezo, ndetse bishimira ko kubona imihanda mu mudugudu wabo byaba ari amahirwe bagize.

Ndetse bemeza ko bigeze kwishakamo ababahagararira bajyana n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze mu nama yari yateguwe na Minisiteri ifite mu nshingano imiturire, mu rwego rwo kubasobanurira ibikwiye gukurikizwa mu kubaka mu midugudu iri mu bishushanyo mbonera by’imijyi.

Umubyeyi witwa Mbarushimana, Kigali Today isanze ari guhinga ibigori mu kibanza cye. Avuga ko yabujijwe kubaka, ubu akaba agorwa no kuba mu nzu y’ubukode kandi yifitiye ikibanza aho yari yabonye n’ubushobozi bwo kubaka.
Yagize ati “Batwijeje imihanda tubuzwa kubaka, naguze iki kibanza nshaka kubaka ariko maze imyaka ndi mu bukode, nari nishakiye n’udufaranga two kubaka baranyangira none ahubwo ntumariye mu bukode, birambangamiye mudukorere ubuvugizi bareke twubake ibibanza byacu, ubu nongeye kuhahinga ibigori kuko bambujije kubaka”.

Mugenzi we ati “Imyaka irarenga irindwi abayobozi batubwira ko bazaduha imihanda ariko amaso yaheze mu kirere, ni ukwirirwa batuzereza gusa, dore n’uyu yari yamaze kubaka foundation baramuhagarika, aba mu bukode, iki kibazo ntaho tutakigejeje n’abadepite twarakibabwiye ariko cyanze gukemuka”.

Rugerinyange Anthère umwe mu bitabiriye iyo nama y’I Kigali, we ari mu bubatse muri uwo mudugudu hatarashyirwa igishushanyo mbonera, avuga ko ahorana ubwoba bwo kuba atuye wenyine aho adashobora kugeza umuriro, ngo n’iyo asuwe n’abafite imidoka bayisiga kuri kaburimbo.
Ati “Ubu mporana ubwoba bwo gutura njyenyine, murabona amashanyarazi arankikije ariko nta buryo nayazana iwanjye, aba baturanyi bafite ibibanza batarabyubaka”.

Arongera ati “Ndi umwe mubagiye mu nama ijyanye n’imiturire i Kigali, ibyemezo byayifatiwemo twaratashye abayobozi barabiryamisha, bakagombye kutwemerera twe ubwacu tukumvikana buri wese agatanga ubutaka bw’aho umuhanda unyura tukabyikorera, ariko abayobozi ntibabyumva, abakobwa banjye bafite amamodoka, baransura imidoka bakayisiga kuri kaburimbo”.

Abo baturage barasaba ubuyobozi kubafasha gukemura icyo kibazo bakubaka ibibanza byabo bakava mu bukode, dore ko ngo bikomeje kubagiraho ingaruka aho amafaranga bakagombye kubakisha ibibanza byabo bakomeje kuyishyura ubukode.
Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Ramuli Janvier Umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko icyo kibazo gikwiye gukemurwa n’ubwumvikane bw’abaturage ubwabo.

Ati “Uruhare rwa mbere ni urw’abaturage ubwabo, bagakwiye gushyiraho komite yabo muri buri cite y’imiturire, yego ubuyobozi buzamo mu kubafasha kubagira inama no kubunganira, ni nabo bakwiye kwishakira rwiyemezamirimo ubafasha guca imihanda”.

Arongera ati “Uwo rwiyemezamirimo bagirana amasezerano akabakorera igishushanyo mbonera cyakwemezwa na Njyanama y’akarere agatangira guca imihanda, ndaza gukurikirana menye aho bigeze ariko numva uruhare runini ari urwabo, gusa bamenye ko atari akarere gaca imihanda mu midugudu”.

Nk’uko abo baturage babyemeza, kubera gutegereza igiye kirekire bamwe bagiye bubaka inzu mu ijoro bakazijyamo zitaruzura, aho bagiye bacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 300, uwo basanze itaruzura bakamuhagarika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka