Musanze: Bahangayikishijwe n’abantu bangiza imva zo mu irimbi rya Bukinanyana
Abaturage barimo n’afite ababo bashyinguwe mu irimbi rya Bukinanyana, bahangayikishijwe n’abantu birara muri iryo rimbi, bagasenya imva, aho bazikuraho amakaro, amatafari, bakajya kubigurisha.
Uwizeyimana Agnès, agira ati “Abo bantu dukeka ko ari amabandi, bitwikira ijoro bakaza muri iri rimbi, bagasenya imva zubakiye bakavanaho amakaro n’amatafari, bakabijyana kubigurisha, imva zigasigara zirangaye. Ikibabaje ni uko n’abo babigura bagiye kubyubakisha, baba bazi neza ko byaturutse muri iryo rimbi”.
Irimbi rya Bukinanyana, riherereye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze. Rimaze hafi umwaka rihagaritswe gushyingurwamo nyuma y’uko ryuzuye.
Abo baturage bavuga ko n’ubwo ritagishyingurwamo, itakabaye iba impamvu cyangwa urwitwazo ku bantu ngo bangize imva zishyinguwemo ababo.
Umuturage ufite mukuru we uhashyinguwe, Kigali Today yahasanze, agira ati “Abo bajura baraza bagashinguza ibyuma bya ferabeto n’imisaraba byo kuri izo mva, ama cadre y’amafoto, byose bagatwara kugurisha. Ubu ugiye kwitegereza neza muri iryo rimbi, ibyo abantu bagiye bashyira ku mva z’ababo, hasigaye mbarwa. N’umuntu ugerageje kubisimbuza, abajura ntibatuma bihamara kabiri kuko bongera kubyiba. Dusaba ubuyobozi kutwunganira gucunga umutekano w’iri rimbi, bukadukiza ayo mabandi akomeje kudushinyagurira, uzajya afatwa agahanwa by’intangarugero”.
Usibye abangiza imva batungwa agatoki, hari n’abaragirira inka n’amatungo magufi muri iryo rimbi; abaturage bagasaba ko ibi bikorwa bikumirwa, irimbi rikazitirwa cyangwa hagashyirwaho abaricungira umutekano, cyane cyane mu masaha y’ijoro.
Yongera ati “Abashumba niho baragirira inka, intama n’ihene byo muri kano gace. Ukibaza niba harabaye urwuri cyangwa ibiraro by’amatungo bikakuyobera. Imva z’abacu turwana no kuzikorera isuku, bwacya ugasanga zuzuyeho amase n’indi myanda. Bigaragara ko ari ubugome n’ubushinyaguzi bikorerwa abahashyinguwe n’imiryango yabo yasigaye. Dusaba ko hashyirwaho ibihano bikomeye, abazajya bahafatirwa bakabiryozwa”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, aburira abishora mu bikorwa nk’ibi byo kwangiza imva zo muri iryo rimbi, ko bigayitse; akabasaba kubicikaho bwangu, batarafatirwa mu cyuho ngo bahanwe by’intangarugero.
Agira ati “Ibikorwa nka biriya byo kwangiza imva, biragayitse kandi ntibikwiye na gato. Ni ibikorwa by’urukozasoni dusaba ko umuntu wese ubigiramo uruhare abireka kuko bihanwa n’amategeko. Tuboneraho no kwizeza abafite ababo baruhukiye muri ririya rimbi n’abaturage muri rusange, ko tugiye gukora ibishoboka tugakurikirana no kumenya ababigiramo uruhare, banafatwe bakurikiranwe”.
Ati “Ibyo bizajyana no gushyiraho ingamba zituma ririya rimbi rirushaho kubungabungwa no kuhacungira umutekano, ku buryo twizeye neza ko bizakumira burundu abajyaga barijyamo kuryangiza”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|