Musanze: Baguwe gitumo benga inzoga zitemewe

Mushimiyimana Clementine wo mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze ari mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha, nyuma y’uko we n’umugabo we bafatiwe mu rugo benga inzoga zitemewe, umugabo atorotse hafatwa uwo mugore.

Izi nzoga ngo zikozwe nabi ku buryo zangiza ubuzima bw'abazinywa
Izi nzoga ngo zikozwe nabi ku buryo zangiza ubuzima bw’abazinywa

Ni mu mukwabu wakozwe na Dasso, Ubuyobozi bw’Akagari ka Cyabararika n’irondo, aho mu rukerera rwo ku itariki 17 Nzeri 2023, bageze muri urwo rugo basanga barenga inzoga umugabo ababonye ariruka, bafata umugore we washyikirijwe Polisi Sitasiyo ya Muhoza.

Mu makuru Kigali Today yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika, Nduwayo Charles, yavuze ko izi nzoga bakora, zikorwa nabi ku buryo zishobora kugira ingaruka ku bantu.

Ati “Twasanze bakora inzoga z’inkorano zishobora guteza abaturage ibyago, bakorera ahari umwanda ukabije, mu biduki n’ibigunguru bisa nabi, ni inzoga zikorwa nabi cyane ku buryo zateza abaturage ikibazo”.

Arongera ati “Impamvu ziba zibira cyane, bazenga saa kumi n’ebyiri saa tatu bakazishyira mu bidomoro bagashyiramo bya birungo bakoresha imigati kandi bagashyiramo twinshi cyane, kugira ngo bihindure isura bagashyiramo n’amatafari n’ibindi bintu bibi. Ibyo bigasaza izo nzoga zikabira cyane, mu masaha abiri bakaba bazaruye, ni uburozi mu bundi”.

Uwo muyobozi avuga ko uwo muryango wagiriwe inama kenshi ngo ureke kwenga izo nzaga, ariko uranangira, icyo gikorwa cyo kwenga izo nzoga kikaba cyahagaritswe ku bwo gushakira umutekano abaturage.

Ati “Hari hashize icyumweru kimwe afashwe aracika, nyuma arongera aragaruka ariko akomeza kwinangira agakora izo nzoga, bagiye bagirwa inama kenshi ngo bahinduke, kandi bafite n’ubushobozi bwabafasha gukora indi businesi yemewe, ariko ntibahinduke”.

Muri uwo mukwabu, hamwenwe litiro zisaga 300 z’iyo nzoga, umugore ashyikirizwa Polisi Sitation ya Muhoza, mu gihe umugabo we agishakishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka