Musanze: Bahawe amatara ahinduka ‛baringa’

Hirya no hino mu karere ka Musnaze, ku mihanda imwe n’imwe ya kaburimbo, amatara ntiyaka, abaturage bakavuga ko ntacyo abamariye kugeza ubwo bayahaye izina rya Baringa.

Agace kiganjemo icyo kibazo, ni muri Karwasa mu murenge wa Cyuve n’uwa Gacaca, mu muhanda Musanze-Kidaho aho abaturage bavuga ko bishimiye gushyirirwa amatara ku mihanda, ariko batungurwa no kubona ataka hakaba hashize amezi arenga atanu.

Bamwe mu baturage, biganjemo abarema isoko rya Karwasa, babwiye Kigali Today ko kuba ayo matara ataka bikomeje kubagiraho ingaruka, aho ngo amabandi mu mihanda akomeje kwiyongera mu masaha y’ijoro ari nako abambura.

Ibyo ngo bikomeje kubateza ibihombo, kubera ko abacuruzi kakomeje gutaha kare mu rwego rwo kwirinda kwamburwa n’ayo mabandi, mu gihe amasaha bakagombye kwakiriraho abakiriya benshi ari ukuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa mbiri z’ijoro, bagasaba ko Leta yabakemurira icyo kibazo amatara bashyiriweho akaka.

Mukagasana Marie Rose ati “Amezi atanu arashize tutabona urumuri, bitubangamira cyane mu masaha y’umugoroba nkatwe ducuruza, urataha abajura bakakwambura, ingaruka ni nyinshi rwose”. Insoresore zibona bugorobye zikuzura umuhanda utaabagore zirashye zikamwambura b yagera ku bagore rero ho bakanadushikuza amasakoshi na telepfone.”

Abayobozi ntabwo baratuganiriza kuri iki kibazo, baramutse badukoreye aya matara amasaha yo gukora yakwiyongera, ndetse n’abajya kwivuriza mu kigo nderabuzima mu masaha y’ijoro byabafasha”.

Mugirasoni Ester ucuruza mituyu muri iryo soko ati “Twabonye batuzaniye amatara tugira ngo turasubijwe dutungurwa no kubona ataka, muri make ni baringa, ubu ntaha saa kumi n’ebyiri nakagombye gutaha saa mbiri, ibi birandindiza mu iterambere, rwose amabandi yambura abantu mu ijoro akomeje kwiyongera yitwikiye umwijima”.

Ndagijimana Fabien ati “Twari twishimye ngo tubonye umuriro naho ni baringa, duheruka bashinga amapoto bashyiramo n’amatara, ntacyo atumariye turifuza ko yakwaka akatugabanyiriza amabandi akomeje kudutera, ni baringa ntacyo amaze”.
Mujawabera Mediatrice ucururiza mu isoko rya Karwasa we ngo abajura bigeze kumwambura bitwaje intwaro yitwa Nanjoro, Imana ikinga akaboko.

Ati “Abajura baraturembeje, njye nari ntashye mu ijoro mvuye gucuruza bashaka kunyica, banshikuje isakoshi bagiye kunkata ijosi bakoresheje nanjoro bari bafite, ndabakwepa nyura mu maguru yabo niruka ntabaza mbona ndabacitse”.
Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Meya w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko icyo kibazo kiri mu nzira zo gukemuka.

Ati “Icyo kibazo twaragisobanuye, rwiyemezamirimo wasinyanye amasezerano na REG ntabwo ararangiza imirimo, bizarangira muri Werurwe 2023”.
Uwo muyobozi, avuga ko icyadindije uwo mushinga ari rwiyemezamirimo wazanye ibikoresho bitujuje ubuziranenge, ubuyobozi bwanga ko abikoresha hakaba hategerejwe ko haboneka ibyujuje ibisabwa.

Ati “Ikibazo cyajemo, ni uko rwiyemezamirimo yazanye transfo itujuje ibisabwa ku buryo bamusabye kuyihindura, dutegereje ko ahindura iyo transfo hakaboneka iyujuje ubuziranenge, hanyuma REG ikabona gushyiramo umuriro, ni icyo kibazo cyabaye gusa batwizeza ko icyo kibazo kiraba cyakemutse bitarenze ukwezi kwa gatatu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva ntaho bitaniye no mu Karere ka Huye Umurenge wa Rusatira, Akagali ka Kimirehe aho muri ako kagali twahawe umuriro ariko insinga zumiye kumapoto umwaka urenda gushira ntarusinga rugeze nokunzu nimwe(ntawe ucana) mutuvuganire!

Niyomugabo theoneste yanditse ku itariki ya: 15-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka