Musanze: Babujijwe kubaka no gusana inzu zishaje none zatangiye kugwa

Abaturage bo mu Kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, barasaba Leta kubemerera gukorera ibikorwa binyuranye ku butaka bwabo, nyuma y’uko muri ako gace kegereye ibirunga bahagarikiwe kubaka no gusana inzu, abafite izishaje zikaba zatangiye gusenyuka.

Mukeshimana Jeannette aba mu nzu yaguye nyuma yo kubuzwa kubaka
Mukeshimana Jeannette aba mu nzu yaguye nyuma yo kubuzwa kubaka

Abo baturage bavuga ko ushatse gusana inzu ye abisabira icyemezo ku karere, ariko bakavuga ko kubona icyo cyemezo bitinda ndetse bikaba byamara umwaka wose umuntu arara hanze, hakaba n’abatemererwa gusana.

Mukeshimana Jeannette inzu yamaze kugwa ayimazemo umwaka aho yayiteze inkingi, akemeza ko we n’umuryango we barara badasinziye bahangayikishijwe nuko iyo nzu yabatwara ubuzima.

Yagize ati “Iyi nzu mubona yaguye nyimazemo umwaka urenga, nabujijwe kubaka kimwe n’abandi bose batuye muri aka gace, hashize amezi atandatu nsaba icyemezo cyo kubaka ushinzwe ubutaka akavuga ngo nzaza gutambagira ndebe, ntiyaje ahubwo byageze aho baravuga ngo mu Murenge wa Kinigi ntibyemewe kubaka. Gusa mu byumweru bibiri bishize Gitifu w’akagari yaraje arafotora adusaba kongera kwandika impapuro tuzijyana mu murenge ubu dutegereje igisubizo”.

Avuga ko nubwo aba mu nzu yaguye atabuze ubushobozi bwo kubaka, ariko ikibazo kikaba kubatinza kubona icyemezo cyo gusana.

Ati “Ubushobozi bwose bwo kubaka ndabufite ariko mba muri iki kirangarira, turarana ubwoba kuko urabona ko ibiti byose byashaje ifashwe n’izi nkingi twayiteye ikimara kugwa. Turifuza ko baduha uburenganzira tukubaka kuko iyi nzu tubamo iteye impungenge, tekereza ariko amezi atandatu yose tuba mu nzu yaguye, ni ikibazo gikomeye”.

Abaturanyi b’uwo muryango nabo ngo bahorana ubwoba bw’uko iyo nzu yahitana abayituyemo, niho bahera basaba Leta gukemura icyo kibazo mu maguru mashya abaturage batarahatakariza ubuzima.

Abiyingoma André ati “Ubu ntiyabuze amikoro ahubwo ni ubuyobozi bwamuhagaritse, gusa twe duturanye n’uyu muryango iyo bwije turarana ubwoba bukabije, reba nawe urabona ko bazinduka banika akamatola kubera imvura irara ibanyagira. Leta itubwira ko ari umubyeyi wacu ariko iyi nzu iramutse ibaguyeho byaba ari igihombo gikomeye gitewe n’uburangare”.

Mukamana Honorine ati “Iyi nzu nubwo wampa iki sinayiraramo, mu nzu ndahazi ni icyondo cy’amazi y’imvura abasanga mu buriri, twe ubwoba bumaze kuturenga, Leta nitabare ibemerere bubake batarabura ubuzima kuko ibi rwose biragayitse”.

Ku ruhande rwa Leta, ivuga ko kuba abaturage barabujijwe kubaka byatewe na gahunda y’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze, aho n’Umurenge wa Kinigi ufatwa nk’ubutaka bwagenewe umujyi, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge Twagirimana Innocent yabitangarije Kigali Today.

Ati “Nk’ahandi hose mu Rwanda, Akarere ka Musanze gafite icyerekezo n’igishushanyo mbonera cy’akarere, cyane ko n’umurenge wa Kinigi ubarirwa mu mirenge y’umujyi urebye ibikorwaremezo bihari n’ibiteganywa kuhakorerwa”.

Arongera ati “Itegeko rivuga ko ufite inzu ishaje cyane akorerwa ubuvugizi akarere kakamuha icyemezo cyo kubaka, ariko ntabwo twabareka ngo bubake mu kajagari, uwo tubona bikwiye dufotora inzu ye tukageza ikibazo cye ku babishinzwe mu karere bakamuha uburenganzira bwo kubaka hagendewe ku gishushanyo mbonera. Udafite ubushobozi bwo kubaka ibijyanye n’igishushanyo mbonera cyagenwe tumukodeshereza aho acumbika”.

Abaturanyi ba Mukeshimana bavuga ko barara bahangayitse kubera iyi nzu
Abaturanyi ba Mukeshimana bavuga ko barara bahangayitse kubera iyi nzu

Abo baturage bavuga ko kuba barabujijwe gukorera ibikorwa ku butaka bwabo bikomeje kubagiraho ingaruka mu iterambere ry’ubukungu bwabo, aho bacitse intege ibikorwa binyuranye biradindira birimo ubuhinzi, gutera ibiti n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka