Musanze: Babiri bafashwe bakekwaho kwambura umuturage bitwaje intwaro gakondo

Mu ijoro rishyira itariki ya 23 Werurwe 2023, mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yafashe abajura babiri bivugwa ko ari abashumba, nyuma yo kwambura umuturage witwa Nizeyimana Elissa, ubwo yari avuye ku kazi atashye.

Abafashwe ni Jean Baptiste Tuyishime na Uwiringiyimana, aho ubwo bamburaga uwo muturage bari batanu bitwaje imihoro, nk’uko Nizeyimana wambuwe yabitangarije Kigali Today.

Ati “Hari mu ma saa sita z’ijoro ntashye mvuye ku kazi, nkizamuka ku kiraro aho imodoka yari insize, nkubitana n’basore batanu, baramvugisha ndabavugisha, bambwira banyuka inabi bati ubundi kuki ugenda gutyo, ndabasubiza nti none ngende gute, bati hagarara, mba ndahagaze”.

Arongera ati “Bahise banzenguruka bakuramo imihoro ibiri, hari no ku matara pe, bati ubwo tugiye kugutema niba utazanye ibyo ufite. Mu gihe ngisaba imbabazi bahita bansaka, nari mfite telefoni ya Samsung nari mperutse kugura ibihumbi 400, mfite amafaranga ibihumbi 95 n’akandi gatelefoni ka Techno, byose bakuramo mpita mbabwira nti mufate ibyo mushaka mumbabarire mutankomeretsa”.

Bashatse kumutwara n’ibyangombwa abasaba kumubabarira bakabimurekera ngo bahita babimujugunyira baragenda, na we agenda yiruka agana iwe atira telefoni ahamagara Polisi.

Ati “Nahamagaye Polisi ku 112 bampuza n’ab’i Musanze, ariko mu banyambuye nari namenyemo batatu. Polisi ako kanya yahise intabara njya kubereka aho abo bashumba baragira inka, tuhageze dusanga ari batatu, babiri Polisi irabatwara umwe asigara arinze inka”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru unashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Superintendent Alex Ndayisenga, yemeje ayo makuru, abwira Kigali Today ko nyuma yo kwambura uwo mugabo telefoni ebyiri n’amafaranga ibihumbi 95, bamaze gufata abajura babiri mu bamwambuye aho bari bitwaje imihoro.

Ati “Uwiringiyimana yafashwe ndetse yari yamaze no gusezera mu kazi aho yakoraga kwa Habanabakize, yafatanwe na Tuyishjime Jean Baptiste, bakaba bafungiye kuri Station ya Polisi Cyuve kugira ngo bakurikiranwe. Abandi baracyashakishwa, aba ni ba bandi bambura abantu bakabyita imitwe y’abagizi ba nabi, aba ni abajura si umutwe”.

Superintendent Ndayisenga yagize ubutumwa ageza ku baturage, ati “Nk’uko bigaragarira mu bafatwa na Polisi muri ibi bikorwa bibi, bamwe muri bo ni abashumba n’insoresore zishaka kubaho zirya ibyo zitavunikiye, bibeshya ko ubuzima buboroheye kandi ibyo bakora bidashobora kubatunga, bamenye ko gushakira amaronko mu byaha ntawe bitunga”.

Arongera ati “Abaturage turabasaba gutangira amakuru ku gihe, ku bantu bose bazi ko bahungabanya umutekano, ndetse n’abo bagizeho amakenga kugira ngo bafatwe, kuko ibikorwa nk’ibi bidashobora kwihanganirwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka