Musanze: babangamiwe no kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa

Abatuye mu gice cy’amakoro mu Karere ka Musanze, bavuga ko bakomeje kugorwa no kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa, bitewe n’uko mu gihe bayicukura, bahura n’amabuye manini ashashe mu butaka, agatuma babura uko bageza mu bujyakuzimu burebure.

Kubona ubwiherero bwujuje ibisabwa biragoye
Kubona ubwiherero bwujuje ibisabwa biragoye

Mu Midugudu irimo uwa Kanyabirayi na Gapfuro mu Murenge wa Musanze, ni hamwe mu hagaragara iki kibazo. Abahatuye bakemeza ko bibagiraho ingaruka zo, kutanoza isuku uko bikwiye.

Umwe muri bo agira ati: “Hasi y’ubutaka bwo muri kano gace, hashashemo amabuye menshi kandi manini. Umuntu aracukura, yaba ataragera no muri metero imwe cyangwa imwe n’igice, akaba ahuye n’urubuye rurambarayemo. Ako kobo gatoya rero, usanga nko mu mezi runaka cyangwa umwaka, kuzuye. Yaba ari nk’ufite ubundi butaka, agahengekereza ahandi, ukazisanga ubutaka bwose bwarahindutse ubwiherero”.

Ngo abagerageza kwigondera ubwiherero nibura bwa metero ziri hagati y’ebyiri n’eshatu, bisaba gukoresha ibyuma biremereye, bigenewe kumena no kurandura amabuye ya rutura; bakongeraho kuwutinda, kuzamura inkuta no kuwusakara, ngo nibura ubwiherero bumwe, bwuzura butwaye amafaranga atari munsi y’ibihumbi 400.

Uretse kuba zuzura umwanda ugasohoka hanze kubera imvura, hamwe usanga zenda no guhirima
Uretse kuba zuzura umwanda ugasohoka hanze kubera imvura, hamwe usanga zenda no guhirima

Undi agira ati: “Ufite amikoro, ni we ushaka abafite bya binyundo biremereye, hamwe n’ibyuma birebire bikoreshwa mu kumena aya mabuye. Biba bikosha cyane, ni yo mpamvu usanga abatabishoboye bahitamo kwituma mu twobo dutoya twuzura bya hato na hato”.

Yunzemo ati: “Muri kano gace, abantu benshi dutunze ubwiherero budafatika. Byagera mu gihe cy’imvura rero, buranuzura, imyanda ikaba yanasandara mu ngo z’abantu, bikaduteza umwanda”.

Uretse amakoro, ngo n’ubutaka bwaho bworoshye cyane, ku buryo budashobora gukoreshwa ngo bubumbwemo amatafari cyangwa ngo buhomeshwe.
Ibi bikaba biri mu bituma ubwo bwiherero bufite ubujyakuzimu bugufi, usanga bwubakishijwe ibyatsi by’ibishagari, imbingo, ibikenyeri cyangwa amahema.

Umwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today yavuze ati: “Bahora badushishikariza kugira ubwiherero bucukuye neza, butinze neza, bwubatse kandi busakaye bukanakingwa. Iyo urebye muri kano gace, ababufite ni mbarwa. Benshi tubwubakisha amashara, ibishogoshoko cyangwa amahema, bigasaza bitamaze kabiri, tugahora muri urwo”.

Mukampunga Domina Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Musanze, avuga ko n’ubwo bitoroshye gukemura iki kibazo mu buryo burambye, ngo bagerageza gukora n’abafatanyabikorwa, mu kunganira abatishoboye kubakirwa ubwiherero no gushishikariza abo bigaragara ko babishoboye, gushyira imbaraga mu kubwiyubakira.

Ubutubakishijwe ibyatsi, hifashishwa amahema n'imifuka nabwo bishaje
Ubutubakishijwe ibyatsi, hifashishwa amahema n’imifuka nabwo bishaje

Yagize ati: “Mu by’ukuri koko, usanga gucukura ubwiherero bigorana. Ariko hakaba n’ababyuririraho, ugasanga batabufite, nyamara bigaragara ko ubushobozi bwo kubikora babufite. Abo rero tubasura kenshi, tukabaganiriza, tukabereka inyungu iri mu kuba bo ubwabo babwifitiye, batarinze gutira ubw’abaturanyi babo cyangwa kwiherera ku gasozi.

Abatagira ubushobozi bo, tugerageza kubunganira buri uko tugize amahirwe yo kubona abafatanyabikorwa batwunganira muri iyi gahunda; kandi ibyo byose iyo tubihuje, tukareba aho tuvuye n’aho tugeze, ukabona ko nibura hari intambwe imaze guterwa mu guhangana n’iki kibazo”.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, habarurwa ubwiherero busaga ibihumbi 11, burimo ubukeneye gusanwa 10.690 n’ubugomba kubakwa bundi bushya 418.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka