Musanze: Babangamiwe n’uducurama tumaze imyaka 9 mu Buvumo bwa Susa

Abatuye Umudugudu wa Susa mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, baturiye ubuvumo bwa Susa, barasaba Leta kubakemurira ikibazo bamaranye imyaka icyenda cy’uducurama tuba muri ubwo buvumo, aho bafite impungenge zo kwandura indwara z’ibyorezo.

Uducurama tuva muri uwo mwobo tubangamiye abaturage bahaturiye
Uducurama tuva muri uwo mwobo tubangamiye abaturage bahaturiye

Abo baturage ni abimuwe mu manegeka, aho bemeza ko bimuriwe mu manegeka aruta ayo barimo, kuko ngo utwo ducurama uretse kuba tubasanga mu buriri tukanduza n’ibyo dusanze mu nzu, ngo duteza n’umunuko ukabije aho bahumeka umwuka wanduye.

Ni ubuvumo buri muri metero imwe ujya mu ngo z’abo baturage, ku buryo bafite impungenge z’uko abana babo bagwa muri icyo cyobo gifite uburebure bureshya na metero zisaga icumi z’ubujyakuzimu.

Ngurinzira Laurent umwe mu baturiye ubwo buvumo, ubwo yari mu nama Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine aherutse kugirana n’abatuye uwo mudugudu, yabajije icyo kibazo amaranye imyaka icyenda cy’uducurama tuva muri ubwo buvumo dusanga abaturage mu ngo tukababuza amahoro.

Yagize ati “Nakuwe mu manegeka, ariko noneho nshyirwa mu manegeka akabije aho hano mpamaze imyaka icyenda mbaza icyo kibazo cy’ubuvumo bakoze kubw’ubukerarugendo nyuma y’uko dutujwe hano. Uducurama two muri ubu buvumo twose twibera iwanjye, tunsanga mu nzu buri munsi, sinkigoheka n’umuryango wanjye ndetse n’abaturanyi”.

Arongera ati “RDB narayandikiye hashize imyaka umunani, hari ubwo nari ngiye kubibwira Perezida Paul Kagame yagiye muri Mukingo barampumuriza bambwira ko ibaruwa yanjye bayibonye ko bazansubiza, ndategereza kugeza na n’ubu ntibaransubiza kandi uducurama dukomeje kuduhombya byinshi, mfite inka ndayikama tukaza tukirohamo amata nkabogora, none muyobozi ndakwinginze nkemurira iki kibazo ndebe ko natora agatotsi”.

Meya Nuwumuremyi Jennine asubiza uwo muturage, yagize ati “Icyo kibazo ntabwo twari tukizi, nubwo cyamenyekanye ariko turakomeza tugikurikirane turebe ko gikemuka vuba, kuko ufite uburenganzira bwo gutura mu mutuzo kandi utekanye nk’Umunyarwanda wese”.

Si Ngurinzira gusa ufite icyo kibazo, abatuye Umudugudu wa Susa bose baremeza ko babangamiwe n’utwo ducurama tubatera mu ngo zabo tukababuza amahoro.

Bavuga ko ibibazo by’ingutu dukomeje kubatera ari umunuko ukabije, kwanduza ibiribwa n’ibiri munzu byose, kubabuza umutekano cyane cyane mu masaha y’ijoro tuguruka mu nzu, urusaku, kwangiza uturima tw’igikoni n’ibindi.

Akimanizanye Christine ati “Utu ducurama ni ikigeragezo dufite, nta mahoro turagira kuva batwimurira hano, abana bacu barinzwe n’Imana yonyine kuba ntawe uragirira impanuka muri uyu mukoke, reba nawe ntitukigira uturima tw’igikoni turahinga imboga tukaza tukanduza, nta bashyitsi tukigira kuko umunuko uba hano urenze uwa toilette, mudufashe mutwimure hano tutarahaburira ubuzima”.

Mugenzi we ati “Uducurama dusaga miliyoni eshatu ni two turi muri ubu buvumo, ibaze iyo dusohokeye rimwe tuza mu ngo zacu tubura aho duhungira, ntabwo tukirya, uraba uhishije tukagutanga ku isahani. Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri baherutse kudusura bari mu bushakashatsi, batubwira ko uducurama ari tubi cyane kuko dushobora kwanduza indwara z’ibyorezo zirimo ebola n’izindi, ubu aha turi ntidutekanye”.

Mu kumenya ibyo Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rufite mu nshingano utwo ducurama n’izindi nyamaswa, buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yagerageje kuvugana na bo ku murongo wa telefoni ariko ntibyakunda, icyo ubwo buyobozi buzatangaza kuri icyo kibazo kizatangazwa.

Ingaruka z’uducurama ku buzima bw’abantu

Mu kumenya ingaruka zaterwa n’uducurama ku buzima bw’abaturage, Kigali Today yegereye impuguke mu by’ubuvuzi Dr Muhire Philbert Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, agira icyo avuga ku ngaruka z’uducurama ku buzima bw’abaturage.

Yagize ati “Hari indwara nyinshi uducurama dutera zirimo nk’izo z’ubuhumekero, cyane nk’indwara z’ibyorezo zikomeye cyane zirimo n’izo za COVID-19 iza Ebola n’ibindi, hari igihe uducurama tuba tuzifite cyane n’izindi nyamaswa zo mu ishyamba, cyane cyane n’indwara z’ubuhumekero n’ama virus, ariko inyinshi zikaba ari izi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero”.

Dr Muhire yagarutse ku mpungenge z’abo baturage, agira ati “Umuturage biragoye ahubwo ni ukureba aho hantu batuye, niba hataba uburyo bwo kwirukana utwo ducurama niba batuye ahantu batwegereye wenda bakitabaza ubuyobozi bakareba ko batwirukana, ariko umuturage we biragoranye ko yatwirinda niba baduturiye cyane byaba ari ikibazo gikomeye”.

Dr Muhire Philbert yagize ubutumwa agenera abaturage muri rusange, aho yabasabye kwirinda inyamaswa zose zo mu ishyamba kuko inyinshi ziba zifite indwara zinyuranye zirimo iz’ibyorezo.

Ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni ukwirinda inyamaswa nk’izo kuko uducurama turi mu nyamaswa zitwara indwara cyane, ariko uretse natwo, abantu ntibagomba kuduhugiraho twonyine, inyamaswa zo mu ishyamba baba abarigendamo, abazihiga baba abazibona zipfushije kuzikoraho, kuzirya batabisobanukiwe bakarya n’izitaribwa cyangwa se izo batazi uburyo zapfuye, abantu bagomba kuzirinda cyane cyane uducurama two ni umwihariko kuko dutwara indwara nyinshi cyane”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abatuye uwo mudugudu bananiwe gutaba uwo mwobo wa 10m niba barananiwe no gutega cg kuroga utwo ducurama ngo dupfe dushire??

Kigali yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

mwiriwe neza, utwo ducurama nange ndatuzi koko narahabaye muri 2012, iyo dusohotse nijoro ugirango ninzuki ziva mumutiba, nukuri batabarwe pe.

mm yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka