Musanze: Ba Gitifu b’Utugari bahawe moto biyemeza kurangiza ibibazo byananiranye

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Karere ka Musanze, bashyikirijwe moto bagiye kujya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi, na bo bahamya ko zigiye kuborohereza mu kunoza inshingano ndetse iyi ikaba imbarutso yo kwihutisha servici begera abaturage birushijeho.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, nibwo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 42 muri 68 bo mu Karere ka Musanze, bahawe moto.

Irakoze Umutoni Sandra uyobora Akagari ka Buruba mu Murenge wa Cyuve yagize ati: "Umuturage yagiraga ikibazo yadutabaza nko mu masaha ya nijoro, bikansaba gushakisha umumotari ungezayo, hakaba ubwo nanamubuze nkagenda n’amaguru cyangwa akananca amafaranga y’umurengera ntabasha kwishyura. Nko mu gihe cy’imvura byo rero byabaga bikomeye kuko uretse no kunyagirwa hari nk’ubwo byansabaga kugama ngategereza ko igabanuka ugasanga no kugera ku baturage biratinda cyane bikadindiza serivisi. Iyi moto mpawe rwose iziye igihe, kuko izanduhura iyo mvune, imfashe no kwihutisha akazi bitampenze".

Ishimwe Aimé uyobora Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Nyange yungamo ati "Amafasi dukoreramo usanga ari manini cyane ugereranyije n’inshingano dusabwa kuzuza, bityo n’uburyo bwo kuhagera bukagorana. Usanga hari nk’akagari kagizwe n’imidugudu icumi cyangwa inarengaho, ku buryo n’ibibazo bihabera kugira ngo Gitifu abikemure mu buryo bwihuse adafite uburyo bumworohereza kuhazenguruka byagoranaga cyane. Izi moto duhawe rero zije kuturuhura no kutwunganira muri ya ntego twihaye yo kwihutisha serivisi. Turashimira Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwadutekerejeho bugaha agaciro umusanzu dutanga bukaba buziduhaye ngo tuzifashishe mu kazi".

Abahawe moto basanga zigiye koroshya akazi bityo no gusesengura ibibazo byananiranye bizaborohere
Abahawe moto basanga zigiye koroshya akazi bityo no gusesengura ibibazo byananiranye bizaborohere

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko kuba bahawe izi moto ari uburyo bwiza bwo kunoza akazi bityo n’imihigo ikazarushaho kweswa ku bipimo bishimishije.

Ati "Ibi tubikesha imiyoborere myiza izirikana agaciro k’Umuyobozi no kumufasha kuzuza inshingano ze. Mu tugari muyobora hari ibibazo bigihari birimo n’ibyananiranye bikibereye abaturage ingutu. Hari imihigo bigaragara ko tutaresa uko bikwiye igikeneye gushyirwaho ingufu, hari za raporo zitatugeraho ku gihe usanga bidindiza imikorere. Ubwo rero izi moto nizibabere urufunguzo rwabyo. Umuturane anezezwe n’uko mumwegereye, mumwumva kandi mukamufasha gukemura ibibazo bimuzitiye. Nimwe rero bo kubinoza kugira ngo Akarere kacu kabe ku isonga".

Kuba bahawe izi moto ntibivuze ko bagomba kugenda ngo birare. Yabasabye kubahiriza Amategeko y’umuhanda Kandi bakajya baziraho mu kurengera ubuziranenge bwazo.

Ati:"Iki gikoresho muhawe ni umutungo ukomeye mugomba kwitaho kugira ngo uzarambe. Kuba muzihawe ntidukeneye kumva nka nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa bibiri, ko hari uwakomeretse cyangwa uwagize ikindi kibazo bifitanye isano akajya mu butaro kubera impanuka. Nimwitwararike ku mategeko y’umuhanda muyubahirize murinde ubuzima bwanyu murinda n’uyu mutungo muhawe".

Moto bahawe zibarirwa mu gaciro kari hagati ya Miliyoni 2-3Frw bakazajya bazishyura buhoro buhoro
Moto bahawe zibarirwa mu gaciro kari hagati ya Miliyoni 2-3Frw bakazajya bazishyura buhoro buhoro

Izi moto zifite agaciro hari hagati ya Miliyoni 2 na Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda kandi aba bayobozi bazazishyura buhoro buhoro ku bufatanye n’Akarere mu gihe cy’imyaka itanu.
Thx

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien(wambaye ishati y'umweru) yabasabye kuzifata neza no kuzikoresha mu nyungu z'abaturage
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien(wambaye ishati y’umweru) yabasabye kuzifata neza no kuzikoresha mu nyungu z’abaturage
Mu banyamabanga Nshingwabikorwa bayobora Utugari 68 tugize Akarere ka Musanze 42 nibo bahawe moto abandi basigaye zizabageraho mu gihe cya vuba
Mu banyamabanga Nshingwabikorwa bayobora Utugari 68 tugize Akarere ka Musanze 42 nibo bahawe moto abandi basigaye zizabageraho mu gihe cya vuba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka