Musanze: Amavuta yo guteka yabaye ikibazo kubera izamuka ritunguranye ry’igiciro cyayo

Abacuruzi n’abaguzi b’ibiribwa cyane cyane amavuta yo guteka, baratangaza ko muri iki gihe amavuta arya umugabo agasiba undi, kubera ukuntu ahenze ku masoko.

Litiro y'amavuta iragura hagati y'amafaranga 2400 na 2600 ku masoko y'i Musanze ivuye kuri 2000
Litiro y’amavuta iragura hagati y’amafaranga 2400 na 2600 ku masoko y’i Musanze ivuye kuri 2000

Mu masoko n’amaduka cyane cyane ahacururizwa ibiribwa mu Karere ka Musanze, abantu benshi barimo gutungurwa no kujya kuhahahira amavuta, bagacibwa amafaranga ari hagati y’2400 na 2600 kuri itiro imwe bitewe n’ubwoko bwayo.

Uwitwa Dukuze Stella Kigali today yamusanze mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Kariyeri, yatunguwe no gusanga litiro y’amavuta yaguraga amafaranga 2000 agura amafaranga 2500.

Yagize ati “Naje guhaha amavuta ntungurwa no kumva ahantu hose bayacururiza yageze kuri 2500, mbanza gukeka ko ndi kurota. Nikanze ko ari ubujura abacuruzi badukanye bwo guca abaguzi amafaranga y’umurengera y’ibyo bagura. Nta kwezi gushize nguze litiro imwe ku mafaranga 2000, none nagarutse nsanga yarazamutse. Iri tumbagira ry’ibiciro ntirisanzwe. Byadushobeye, twahumaniwe, ubu amavuta yatangiye kuba imbonekarimwe kurusha inyama”.

Muguzi ati “Igiciro cy’amavuta kirazamuka buri munsi. Nawe se mu mezi nk’atatu cyangwa ane ashize akajerikani ka litiro eshanu kaguraga hagati y’ibihumbi umunani n’ibihumbi umunani Magana atanu. Bugacya bati hiyongereyeho magana atanu cyangwa igihumbi. None ubu karagura ibihumbi 13. Ubwo urumva ayo mafaranga yava he? Ubu nta kongera kurya ibiryo bikaranze n’ukuntu byaryohaga”.

Yongera ati “Kubera ukuntu ahenze n’ugerageza kwikabakaba agafaranga, birasaba ko uwaguraga litiro eshanu, byibura agura litiro ebyiri. Uwaguraga litiro imwe agure igice cyayo. Abantu bagabanye ingano y’ayo baguraga kugeza ku ikoroboyi gutyo gutyo bitewe n’amikoro yabo”.

Si abaguzi babibona uko gusa, kuko n’abacuruzi ngo byatangiye kubagiraho ingaruka zo kuba abagura amavuta baragabanutse muri iyi minsi, n’abagerageza kubagurira bakagura macye ugereranyije n’uko bayahoze ibiciro bitarahinduka.

Uwitwa Nsengiyumva w’umucuruzi ati “Amavuta aragurwa n’uwihagazeho mu mufuka (ufite agafaranga). Ari kurya umugabo agasiba undi. Mu by’ukuri ntituzi ikiri kubitera. Natwe tubona tujya kuyarangura, tugasanga ibiciro byayo byazamutse. Turasaba Leta yacu kudufasha iki kibazo kigakemuka, kuko amavuta ni ikintu cy’ibanze abantu benshi bakenera mu mafunguro yabo ya buri munsi”.

Izamuka ry’igiciro rigaragara ku bwoko bw’amavuta yose yo guteka, yaba akorerwa mu Rwanda n’atumizwa ku masoko yo hanze. Urugero rutangwa na Gasimba Kananura, ukuriye abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze (Kariyeri), ni aho ikarito ifunzemo amacupa 12 ya itiro imwe imwe, yaguraga mu bihumbi 19 cyangwa arenzeho gato, none ubu ku masoko y’I Musanze, ikaba irimo kugura ibihumbi bisaga 31. Akajerikani karimo litiro eshanu z’amavuta aturuka mu bihugu nka Kenya na Egypt kavuye ku mafaranga ibuhumbi 8 kageze ku bihumbi 13.

Nawe agira ati “Twayobewe impamvu y’iri zamuka. Turasaba ababishinzwe kureba icyo babikoraho kuko bihangayikishije abacuruzi n’abaguzi”.

Ese Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ivuga iki kuri iri zamuka ry’ibiciro

Cassien Karangwa, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (Minicom), avuga ko kwiyongera kw’ibiciro bya bimwe mu biribwa ku masoko, ririmo guterwa n’uko aho bituruka byazamutse.

Yagize ati “Ibiciro bimaze iminsi bihindagurika, nta kindi kidasanzwe kibitera kitari ukuba aho bituruka, cyane cyane ku masoko mpuzamahanga yo hanze naho byarazamutse. Nko ku mavuta akoreshwa mu guteka, ahanini biraterwa n’uko ibiciro by’ibyo bayakoramo byahindutse; hakiyongeraho ko n’ubwikorezi buri mu byabangamiwe cyane muri iki gihe icyorezo Covid-19 cyugarije ibihugu by’isi. Dutekereza ko iki cyorezo kigabanyije ubukana, ibintu byakongera kujya mu buryo”.

Mu Rwanda hari inganda nini zizwi ebyiri zikora amavuta yo guteka. Karangwa avuga ko harimo gukorwa ibishoboka mu kuzongerera ubushobozi butuma zikora amavuta ahagije, ku buryo n’ubwo igiciro cyayo cyiyongereye nibura atakagombye kubura ku isoko.

Karangwa yizeza abantu ko Minicom ikurikiranira hafi abacuruzi ku masoko yo hirya no hino mu gihugu, mu gukumira abashyiraho ibiciro by’umurengera, bagamije kunama ku baguzi, aho bigaragara barafatwa, bagacibwa amande y’ibihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko giteye inkeke. So amavuta gusa. Abantu bitege ikintu kitari cyiza. Ubu nibwo twajya kubona ingaruka za covid. Inama: (1)Imbaraga nyinshi zishyirwe muri Domaine agricole
(2) Leta ikurikirane izamurwa ry’ibiciro bikorwa ku nyungu z’abacuruzi
(3) Harebwe uko horoshywa imisoro ku biribwa
(4) Abantu nibasenge cyane twamaze kwinjira mu bihe birasanzwe bishobora kuba iby’inzara ikomeye

Mabano yanditse ku itariki ya: 10-04-2021  →  Musubize

Ikibazo ni uko mwigize indwanyi na Bose isi yose irabanga muri rdc amamesa ni ubusa ariko kubera ko batinya akavuyi kanyu kwica abantu kuneka bituma ntawubashira amakenga aho mugeze

rugwe paul yanditse ku itariki ya: 10-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka