Musanze: Akarere kemereye ubufasha umugore wabyaye impanga eshatu

Ku mugoroba wo ku itariki 22 Kamena 2023, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yasuye umubyeyi witwa Nyiranzabonimpa Julienne uri mu bitaro bya Ruhengeri, nyuma yo kubyara impanga z’abana batatu.

Bamuhaye ibikoresho binyuranye
Bamuhaye ibikoresho binyuranye

Ni umugore utuye mu Kagari ka Kabeza Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, ubwo yamaraga kwibaruka abo bana yagaragaye atakamba, avuga ko adafite igitunga abo bana bane agize, dore ko yari afite umwe akaba atunzwe no guca incuro.

Nyiranzabonimpa, uvuga ko umugabo we Harerimana Dieudonné bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko, aherutse kumuta ubwo yari atwite izo mpanga, ahitamo kujya kwinjira inshoreke.

Muri ayo maganya y’uwo mubyeyi, Visi Meya Kamanzi, aherekejwe n’Itsinda ry’abagore basengera muri Fatherhood Sanctuary, basuye uwo mubyeyi mu bitaro bya Ruhengeri, aho abana be bakomeje gukurikiranwa n’abaganga.

Mu kiganiro Visi Meya Kamanzi yagiranye na Kigali Today, nubwo atagaragaje ibyo bagiye gufashisha uwo muryango, yavuze ko akarere kiteguye gufasha uwo mubyeyi mu buryo bwose bushoboka, kugira ngo abo bana bakure neza, nk’imbaraga Akarere ka Musanze n’Igihugu byungutse nk’uko abivuga.

Ati “Nk’akarere umubyeyi wibarutse abana batatu, twiteguye kumufasha kugira ngo bakure neza, batazagira ikibazo cy’imirire mibi n’ikindi kibazo cy’imibereho, kuko umubyeyi iyo ateganya kubyara aba azi ko azabyara umwe, none Imana imuhaye umugisha abyara batatu”.

Arongera ati “Ni abana b’Igihugu, ni abana b’akarere, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa basanzwe badufasha muri gahunda nk’izo, twiteguye kumuba hafi kugira ngo aba bana bakure neza, ntihagire ikibazo bagira kuko ni amaboko, ni abana bacu”.

Babanje kubasengera
Babanje kubasengera

Visi Meya Kamanzi yavuze ko mu makuru bahawe n’abaganga barimo kwita kuri abo bana, avuga ko baba abana yaba na nyina bose bameze neza, ndetse bakaba bateganya ko mu cyumweru gitaha bikomeje kugenda neza babasezerera bagataha mu rugo.

Mu byo bageneye uwo muryango ubwo bawusuraga mu bitaro, byiganjemo ibikoresho by’isuku n’imyambaro y’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyihutirwa mwagikoze kdi Imana ibakubire kenshi gashoboka gusa ufite wese atekereze kuri uyu mubyeyi no muburyo bwagutse bwakomeza kumufasha gutunga bariya bana

GAHONGAYIRE M.Chantal yanditse ku itariki ya: 27-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka