Musanze: Akanyamuneza ni kose ku bazigamiye inyama za Noheli

Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, abo mu matsinda yazigamiye kugabana inyama, bari mu byishimo batewe no kuba bagiye kuyizihiza basangira n’abo mu miryango yabo amafunguro aryoshye agizwe n’ibirimo inyama zidakunze kuboneka kenshi.

Kuzigamira inyama zo gufungura mu minsi mikuru bikomeje kwitabirwa na benshi
Kuzigamira inyama zo gufungura mu minsi mikuru bikomeje kwitabirwa na benshi

Muri aka Karere habarirwa amatsinda agera muri 80, yibumbiyemo abaturage bagiye bakusanya amafaranga, bigendanye n’amabwiriza buri tsinda ukwaryo ryagiye ryishyiriraho, ngo bibafashe kwinjira neza mu minsi mikuru harimo uwa Noheli ndetse n’uw’Ubunani usoza umwaka wa 2024.

Mu bice bitandukanye abagize ayo matsinda babarizwamo byo hirya no hino mu Karere ka Musanze, mu masaha y’igitondo cyo ku wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2024, umunsi ubanziriza uwa Noheli, abayibumbiyemo wabonaga bafite akanyamuneza kenshi, batewe no kuba babashije kugera ku ntego bihaye mu gihe cy’umwaka, yo kwizigamira amafaranga macye macye, bagamije kuyaguramo inka yo kubaga bakagabana inyama.

Urugero rwa bamwe muri bo ni abagize itsinda Mugorenezerwa, ribarizwa mu Murenge wa Kimonyi.

Umwe mu bagize iryo tsinda agira ati “Dukusanya amafaranga buri wese uko yifite ariko umuntu ntajye munsi y’ibihumbi bitatu. Hari n’abayarenza bitewe n’uko bahagaze noneho bigakurikirwa no kuyagurizanya hagati yacu ku nyungu ntoya. Agenda yunguka gutyo gutyo, ku buryo igihe cyo gusoza umwaka kigera tukaguramo inka tukayibaga tukagabana inyama. N’ubungubu twabaze utahanye nkeya atwaye ibiro bitanu. Usesenguye neza agaciro k’ukuntu ku isoko igiciro cyazo gihagaze, ubona ko twe twubyungukiyemo cyane ugereranyije n’ayo buri wese yagiye atanga”.

Mu kwitegura Noheli abari mu matsinda babaze inka bagabana inyama
Mu kwitegura Noheli abari mu matsinda babaze inka bagabana inyama

Ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo twizihize iminsi mikuru twe n’abo mu miryango yacu tutigunze, ahubwo dufite amafunguro aduhagije kandi asobanutse. Kuko nk’uko ubibona, izi nyama ntahanye, ninongeraho uburisho bwazo bugizwe n’umuceri n’agafiriti, uwangenderera wese kuri Noheli twasangira amafunguro ntafite ipfunwe. Kuzigamira iminsi mikuru ntako bisa, twihaye intego yo kubikomeza ndetse tukanarenza urwego turiho ubungubu”.

Mu Karere ka Musanze kugeza mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2024, hari hamaze kubarurwa inka zibarirwa muri 80 zabazwe binyuze mu matsinda y’abagiye bizigamira kugabana inyama, zikabarirwa mu gaciro k’amafaranga asaga Miliyoni 40 y’u Rwanda, nk’uko byemejwe n’umukozi w’aka Karere ushinzwe Ubworozi, Dr Jean Bosco Nsengiyumva.

Yagize ati “Twari tumaze iminsi twakira ubusabe bw’abo mu matsinda, biba ngombwa ko nk’abegereye ibagiro rusange ry’Akarere riri mu Gataraga tubasaba kuba ari ryo bifashisha mu zihabagira, mu gihe abari kure yaryo bo, ubwabo bihitiramo ahaboroheye babikorera ariko tubanje kuhagenzura ngo tumenye neza ko ari ahantu haboneye hatateza ibibazo byo guhungabanya ubuziranenge bw’inyama”.

Ati “Mu minsi nk’iyingiyi, ariko cyane cyane mu kwitegura Ubunani, tuba twiteze ko habagwa inka zirenze umubare w’izibarirwa muri 80 babaze uyu munsi ubwo biteguraga Noheli. Usanga uku guhuriza hamwe rero kw’abaturage bazigamira kwizihiza iyi minsi ari ibintu byiza, cyane ko uretse no kuba baba bagamije kuyizihiza mu byishimo, ayo matsinda yarenze ibyo akaba anatuma abayarimo biteza imbere, biturutse ku mafaranga bagurizanya bo ubwabo bakikenura cyangwa bagakora imishinga iciriritse”.

Mu ibagiro ry'inka riri mu Gataraga habagiwe inka zibarirwa muri 40 z'abibumbiye mu matsinda
Mu ibagiro ry’inka riri mu Gataraga habagiwe inka zibarirwa muri 40 z’abibumbiye mu matsinda

N’ubwo bimeze gutya ariko ku rundi ruhande, hari ahagiye hagaragara abibumbiye muri amwe mu matsinda harimo ayo mu Murenge wa Nkotsi na Cyuve, bari kurira ayo kwarika, nyuma y’aho bakusanyije amafanga bizeye kuyagura inka bagombaga kugabana muri iki gihe cy’iminsi mikuru, ariko bakaba batageze ku ntego bitewe n’igiciro cy’inka kimaze iminsi cyaratumbagiye, zikaba zihenze ku masoko ugereranyije n’uko byahoze mbere, ndetse n’amafaranga bari bakusanyije, akaba yarababanye macye bananirwa kwigondera icyo giciro, aho byabaye ngombwa ko buri wese asubizwa ayo yari yarizigamiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka