Musanze: Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare bagaragaje imico y’ibihugu byabo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bizihije umunsi w’umuco ubwo berekanaga imico y’ibihugu byabo binyuze mu biryo bateka bitandukanye ndetse n’ibikoresho ndangamuco, uwo munsi ukaba wizihijwe kunshuro ya cyenda.

Brig Gen Didas Ndahiro, Umuyobozi w’iryo shuri, yavuze ko umunsi w’umuco uhuriza hamwe uruhurirane rw’imico itandukanye mu bihugu bihagarariwe. Yashimangiye ko gukomeza iterambere ry’ishuri rikuru biterwa no gukoresha neza impano n’ubushobozi by’abarimu ba kaminuza n’abanyeshuri, mu myigire n’imibereho ihuza abantu baturuka mu mico itandukanye.

Yavuze ko umunsi w’umuco ari umwanya wo kungurana ubumenyi ku buryo bw’imibereho, indangagaciro n’imigenzo y’ibihugu bihagarariwe muri iri shuli.

Uhagarariye abanyeshuri, Lt Col Callixte Migabo, yavuze ko umuco ari ingenzi cyane ku Ngabo kuko inyigisho za gisirikare zishingiye ku mateka, indangagaciro n’amahame akomeye yawo.

Yagaragaje kandi ko imyumvire y’umuco ituma Ingabo zibasha guhangana n’ibibazo by’umutekano bigoye, nk’igihugu kimwe kitabasha kwikemurira muri iki gihe. Yongeyeho ko uyu munsi ibyinshi bigoye bisaba imbaraga zihuriweho haba mu karere, ku mugabane cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

Maj Ben Gondwe ukomoka muri Zambia mu mutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere, yavuze ko ubucuti barema hagati yabo nk’abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye amasomo, bizagira akamaro cyane mu gihe kizaza, ubwo bazaba bafite inshingano zo kuyobora.

Ibihugu 11 nibyo byari bihagarariwe, ari byo u Rwanda, Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudani y’Amajyepfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka