Musanze: Abibwe ibicuruzwa mu isoko baratunga agatoki abashinzwe kubirinda

Abacururiza ibiribwa mu isoko riherereye muri gare ya Musanze, bahangayikishijwe n’abantu biba ibicuruzwa byabo, abashinzwe gucunga umutekano w’iryo soko bakaba bamwe mu batungwa agatoki.

Abacururiza muri iri soko batunguwe n'uko bamwe mu bashinzwe kurinda ibicuruzwa byabo aribo babyiba
Abacururiza muri iri soko batunguwe n’uko bamwe mu bashinzwe kurinda ibicuruzwa byabo aribo babyiba

Abacururiza ibiribwa mu isoko riherereye muri gare ya Musanze, bahangayikishijwe n’abantu biba ibicuruzwa byabo, abashinzwe gucunga umutekano w’iryo soko bakaba bamwe mu batungwa agatoki.

Ikibazo ngo batangiye kukigira bakimara kwimurirwa muri iryo soko, babanza gukeka ko aho babirangurira aribo babiba bakoresheje iminzani itujuje ubuziranenge.

Umwe mu bahacururiza ibirayi yagize ati “Turacuruza igihe cyo gutaha cyagera buri wese agatwikira ibye akoresheje ihema agataha. Abo bajura rero bahengera tudahari bakaza bakageruraho ibyo bifuza barangiza bakabijyana. Nta muntu muri twe uko ducururiza hano utaribwa kugeza ubu”.

Arongera ati “Twabanje gukeka ko aho tubirangurira ariho batwiba, wenda bagakoresha iminzani yabo itujuje ubuziranenge. Ni kenshi nagiye mpomba nk’ibihumbi bitanu, birindwi cyangwa arenzeho, none ubu nsigaye mu bukene bukabije, nyamara narinjiye muri ubu bucuruzi ngo mbone aho njya nkura akunyu n’agatenge ko kwambara. Aba bajura baratujujubije rwose kandi batwiba mu ibanga rikomeye”.

Muri Werurwe 2020 nibwo bamwe mu bacuruzi b’ibiribwa bimuriwe muri iryo soko riri muri gare ya Musanze bakuwe mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze ryitwa Kariyeri.

Ibyo byakozwe hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abacuruzi n’abaguzi bwabaga muri iryo soko bakuwemo kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19.

Abiganjemo abacuruza ibirayi, inyanya, ibitoki bakaba aribo bahimuriwe bakaba no mu bibwe ibyo bacuruza baganiriye na Kigali Today, bavuga ko kugeza ubu bataramenya ababiba.

Undi mucuruzi wabyo yagize ati “Twagiye twibwa kenshi tugataka dusaba ko ababikora batahurwa ariko ntibamenyekane. Benshi muri twe byadusize mu madeni ya Banki twananiwe kwishyura, abo birenze bajya kuguza andi mafaranga, ngo barebe uko bakomeza ubucuruzi, ariko kubera kwibwa bya hato na hato, ayo mafaranga yose twananiwe kuyishyura kubera ibihombo tudateze kwikuramo”.

Mu batungwa agatoki barimo n’abashinzwe kurinda umutekano w’iryo soko b’aba ‘Home guard’, dore ko nta n’icyumweru gishize hari abafatiwe mu cyuho, bibye ibiro bisaga 100 by’ibirayi.

Undi mucuruzi watunguwe no kubona bamwe mu bashinzwe kurinda ibicuruzwa byo muri iryo soko ahubwo babyiba yagize ati “Icyadutangaje ni uko mu babyiba, twasanze harimo n’abashinzwe kubicungira umutekano. Kandi nyamara buri cyumweru umucuruzi wese wa hano atanga amafaranga 1000 y’umutekano, tukibaza niba badahembwa bikatuyobera. Turasaba ubutabazi kuko badusize mu manegeka y’ubukene, ku buryo dufite ubwoba bwo gusubira mu bushomeri”.

Abaheruka gufatirwa mu bujura bw’ibicuruzwa byo muri iryo soko batanu bashyikirijwe RIB ikaba iri kubakoraho iperereza.

Aho biba bisutse hasi, ababyiba bahengera bene byo batashye bakabigerura
Aho biba bisutse hasi, ababyiba bahengera bene byo batashye bakabigerura

Nshimiyimana Marc ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’aba Home guard mu Murenge wa Muhoza, avuga ko ubujura bumaze iminsi buhagaragara butari busanzwe.

Ngo icyo biteguye gukora ni ukureba uko abibwe bazishyurwa, abafashwe biba basimbuzwe abandi bakozi b’inyangamugayo.

Yagize ati “Abaheruka gufatirwa muri ubwo bujura ni nka wa mukobwa uba umwe agatukisha bose. Imyitwarire nk’iyi ntiyari isanzweho natwe byaratubabaje cyane. Twemeranyijwe n’abacuruzi ko ibyari bimaze kwibwa tubyishyura kandi abo byagaragayeho tubasimbuze abandi, ku buryo tubizeza ko iyo myitwarire igayitse itazasubira”.

Umuyobozi w’isoko ry’ibiribwa rya Musanze Gasimba Kananura, avuga ko iki kibazo bagiye kugihagurukira nyuma yo kuba kigaragaye inshuro zirenze imwe.

Yagize ati “Ikibazo ni ubwa kabiri tukimenye, ni ibintu bibabaje kubona umuntu agirirwa icyizere cyo kurinda iby’abandi akaba ari na we uhindukira akabyiba. Turi mu biganiro n’ubuyobozi kuva ku rwego rw’Umurenge, Akarere n’urwego ruhagarariye abo ba Home guard, dusuzuma icyakorwa ngo umutekano w’ibicuruzwa byo muri ririya soko ukazwe, mu rwego rwo kurinda abacuruzi ibihombo, ahubwo noneho duharanire ko bunguka”.

Mu gice cy’ahacururizwa ibirayi cyonyine, ngo ibiro 500 by’ibirayi byibwe mu gihe kitarenga amezi umunani ashize. N’ubwo bishobora kumvikana nk’aho ari bicye, abo bacuruzi bo siko babitekereza, kuko ngo uko byaba bingana kose babirangura byabatwaye igishoro cy’amafaranga bavuga ko atari macye, bagendeye ku bushobozi n’urwego bariho.

Bifuza ko abihishe inyuma y’ubwo bujura bose batahurwa bataragera ku rwego rwo kujya biba n’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bahanwe n’abandi bibabere urugero

Rwema yanditse ku itariki ya: 12-03-2021  →  Musubize

NIBYOBAGOMBAGUFATWA ABAJURA

PETER yanditse ku itariki ya: 12-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka