Musanze: Abazakorera mu gakiriro gashya batangiye guhabwa ibibanza

Nyuma y’igihe cyari gishize, hibazwa impamvu agakiriro gashya ka Musanze kadatangira gukorerwamo, kuri ubu akanyamuneza ni kose ku bamaze guhabwa amaseta bazakoreramo.

Abazacururiza mu gakiriro gashya ka Musanze mu gikorwa cyo kubasaranganya amaseta bazakoreramo
Abazacururiza mu gakiriro gashya ka Musanze mu gikorwa cyo kubasaranganya amaseta bazakoreramo

Ni igikorwa cyatangiye cyumweru gishize, aho abagiye kuhakorera, biganjemo abakora imyuga y’ububaji, gusudira, gukanika ndetse n’abanyabukorikori, bamaze iminsi bahabwa amaseta yo gukoreramo.

Ubwo Kigali Today yageraga muri aka gakiriro, mu bo yahasanze barimo n’abari bamaze kuyahabwa, bishimira ko hisanzuye kandi hajyanye n’igihe.

Uwizerimana Jeanne yagize ati “Iseta nzakoreraho namaze kuyibona. Ubusanzwe nacururizaga imbaho mu gakiriro kendaga kuduhirimaho kubera gusaza. None ndishimira ko mpawe iseta yagutse kandi iri ahantu mbona hazanyorohereza hakorohereza n’abakiriya banjye kuhagera. Ubu icyo ngiye gukora ni ukwisuganya nkahimukira bwangu, ngatangira kuhakorera”.

Ukobizaba ati “Dushimishijwe no kwimukira mu gakiriro kajyanye n’igihe. Ubu ntituzongera kujya twikanga imvura cyangwa izuba ryinshi kuko igice kinini kizakorerwamo gisakaye. Agakiriro twakoreragamo gashaje, twakoreraga mu mfundanwa, mu bwoba bwinshi bw’uko karamutse gafashwe n’inkongi y’umuriro ibintu byose byahatikirira natwe tudasigaye. Izi mbogamizi zose, turishimira ko duciye ukubiri na zo tubikesha kuba tugiye kwimukira muri aka gakiriro gashyashya”.

Abazahakorera batangiye guhabwa amaseta, nyuma y’amezi atari munsi y’atanu yari ashize, ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi afite ingufu, cyari cyabaye inzitizi ituma kadatangira gukorerwamo, ariko kuri ubu kikaba cyarabonewe umuti.

Hari abanenze uko igikorwa cyo gutanga amaseta cyagenze

Mu bagomba gukorera muri aka gakiriro ku ikubitiro, barimo n’abakoreraga imyuga y’ububaji, ubusudizi, ubukanishi n’indi mirimo ijyanye n’ubukorikori biganjemo abibumbiye muri Koperative “Duhaguruke Kora” yakoreraga mu gakiriro ko mu mujyi rwagati wa Musanze, gashaje kakaba katezaga umwanda kanateye impungenge zo kuba kateza impanuka. Aba ni na bo bahereweho, basaranganywa amaseta, bigakorwa mu buryo bwo kuyatombora.

Gusa bamwe ntibashimishijwe no kubona hari abagiye bahabwa amaseta menshi, mu gihe bari biteze ko buri muntu yegukana imwe imwe.

Umwe mu bijujutiye uko iki gikorwa cyagenze, yagize ati “Twagiye tubona hari umuntu aza agatombora iseta, umugore we agakurikiraho, abana be n’abakozi be na bo bagatombora, akageza ku maseta umunani; mbese ugiye kwitegereza neza, wasanga nk’igihangari hafi ya cyose, cyatombowe n’abagize umuryango umwe! Ni ibintu tutishimiye na gato, tugasaba inzego zibishinzwe kudukurikiranira ubu buriganya buri gukorerwa mu gusaranganya aya maseta, bukabuhagarika, twese tugahabwa amahirwe amwe nta muntu upfukamye ku bandi”.

Mugenzi we, na we watunguwe no kuba mu batisanze ku rutonde rw’abagombaga guhabwa iseta nyamara mu minsi ishize yari yarwiyandikishijeho yagize ati: “Naje gufata iseta ariko ntungurwa no gusanga nta na hamwe nanditswe ku ntonde zose ziri hano. Bivuze ko kubona iseta ahangaha bizampumagiza. Byadutangaje kubona ikibazo tugihuje turi benshi, ubu ntituzi uruhande duherereyemo. Turasaba ngo iki gikorwa cyo kudusaranganya amaseta, gikorwe mu bunyangamugayo, amarangamutima no kwikubira ashyirwe hasi”.

Hari abahamya ko abigwizaho amaseta, atari mu rwego rwo kugira ngo bayakorereho, ahubwo baba bateganya kuzayagurisha abandi amafaranga y’umurengera.

Igikorwa cyo gutanga amaseta cyari kigikomeje kugeza ku wa kane tariki 13 Mutarama 2022. Nyuma y’impaka zabayeho hagati y’abayahabwaga, uwo munsi byaje gutuma inzego zari zihagarariye Akarere muri iki gikorwa, zifatanyije n’Ubuyobozi bw’amakoperative azakorera muri ako gakiriro, zifata umwanzuro wo gusubika igikorwa, hanashyirwaho itsinda rigomba kubanza kubinonosora.

Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve aka Gakiriro kubatsemo, avuga ko hashyizweho itsinda ryo kubisuzuma.

Ati “Benshi mu bahereweho, bahabwa amaseta yo gukoreramo, ni abari basanzwe muri kariya gakiriro gashaje. Binashoboke ko haba harimo abafite ubushobozi n’ibikorwa binini binini bakoraga. Ubwo rero wasangaga bifuza gufata ahantu hanini hajyanye n’ibikorwa bafite, ariko ikiriho ni uko hashyizweho itsinda rigiye kubisuzuma neza, binyuze muri Koperative cyangwa itsinda buri muntu akoreramo, tumenye ngo kanaka yakoreraga aha n’aha, yakoraga ibi n’ibi, byanganaga gutya, noneho turamushyira ahangana gutya, kugira ngo abashe gukora kandi neza”.

Yongera ati “Twiyemeje ko ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, abatarahabwa amaseta bazaba bayabonye, kugira ngo na bo batangire gukora. Ariko n’abamaze kuyahabwa na bo, twabahaye iminsi itatu yo kuba bayimukiyemo, kugira ngo tunabashe gusuzuma, tumenye niba koko uwayihawe, afite ubushobozi n’ubushake bwo kuyikoresha? Uwo bizagaragara ko atayikoreraho, tuzahita tuyimwaka tuyihe undi”.

Agakiriro ka Musanze, kubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere (Enable), kakaba karuzuye gatwaye miliyari isaga y’Amafaranga y’u Rwanda.

Kitezweho gufasha ba rwiyemezamirimo basaga 300, biganjemo urubyiruko rwo mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo; basabwa kugacunga neza, kugira ngo kazabe isoko y’ubukungu bubafasha kwiteza imbere, kandi buzagira n’uruhare mu kukagurira ku buso burenze ubwo kubatseho ubu mu gihe kiri imbere, nk’uko byatangajwe na Dr Jean Pierre Hakizimana Umujyanama mu kigo Enable.

Yagize ati “Birasaba ko abagiye gutangira gukorera muri aka gakiriro, bagomba kunguka ubundi bumenyi bwisumbuyeho mu byo bakora, buzabafasha gucunga neza agakiriro. Hari no kwishyiriraho Urwego na za Komite zigomba kubafasha gucunga neza imikorere n’imicungire y’aka gakiriro, ku buryo mu ntego y’umushinga wako w’igihe kirekire, ari uko kazabyara ishoramari rifitiye akamaro abagakoreramo, kandi rizanatuma karushaho kwaguka. Ibyo byose tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo bigerweho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka