Musanze: Abazahagararira Isibo mu matora yo ku Mudugudu batangiye gutorwa

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, kimwe n’ahandi hose mu gihugu, abaturage bo mu Karere ka Musanze, bazindukiye mu gikorwa cy’amatora yo mu matsinda (Amasibo) agize Imidugudu yose.

Umukandida yajyaga ku mwanya w'imbere abamutora bakamujya inyuma ku murongo
Umukandida yajyaga ku mwanya w’imbere abamutora bakamujya inyuma ku murongo

Abaturage bujuje ibisabwa, bo mu masibo yose asaga 5,000 yo mu Karere ka Musanze, mu masaha ya mugitondo bateraniye ku masite batoreyeho, aho buri mukandida yafataga umwanya wo kwiyamamaza imbere y’inteko itora nk’uko amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora abiteganya, abashimye imigabo n’imigambi ye bakajya inyuma ye ku mirongo.

Mu byashingirwagaho ku batora, hari nko kuba abagize Isibo bafite nibura imyaka 18 kandi bemerewe gutora. Ni mu gihe abakandida batowe muri buri Sibo, ari abantu batatu, babishaka, barimo nibura umugore umwe kandi bujuje imyaka 21 y’amavuko.

Ahaberaga icyo gikorwa cy’amatora umunyamakuru wa Kigali Today yabashije kugera, mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze, yasanze abaturage bakereye iki gikorwa, bashimishijwe no kugira uruhare mu kugena abazavamo abayobozi bazajya babareberera, bumva ibibazo byabo kandi bihutira kubikemura; aho binaniranye babikorere ubuvugizi, kugira ngo bakomezanye n’abandi mu iterambere.

Muri buri Sibo hatorwaga abantu batatu barimo nibura umugore umwe
Muri buri Sibo hatorwaga abantu batatu barimo nibura umugore umwe

Mukantaganzwa wo mu Mudugudu wa Giramahoro yagize ati “Iki gikorwa turacyishimiye, kuko ari intangiriro yo kugena abayobozi bazatuyobora mu buryo bwiza, no kudufasha kwigobotora ibibazo bitubangamiye, aho bazaba bashishikajwe no akihutira kudutabara vuba byihuseo. Abo twitoreye, ni abantu tuzi neza imico yabo ndetse n’ubunyangamugayo; ku buryo ari bo bazavamo abazatuyobora mu Midugudu, bakaduhagararira neza”.

Undi witwa Mukamana Anisiya wo mu Mudugudu wa Rurambo Akagari ka Gasakuza, yavuze ko bashimishijwe no kwitorera abazabageza ku iterambere.

Ati “Dukeneye ko iterambere ryacu nk’abaturage ryihuta. Nta bandi bazabigiramo uruhare batari twebwe abaturage dufatanyije n’abayobozi kuva ku rwego rwo hasi ku Mudugudu. Ni na yo mpamvu dushishikajwe n’aya matora agomba kuvamo abo bantu b’inyangamugayo bazatubera abavugizi ku nzego z’Ubuyobozi bw’igihugu cyacu, bakurikirana uko iterambere turigeraho kandi bakamenya ibyo dukeneye. Kuba dutangiye urugendo rw’igikorwa kizavamo bene abo bayobozi, biradushimishije cyane”.

Aha umwe mu bashinzwe amatora mu Isibo yuzuzaga imyirondoro y'uwari umaze gutorwa
Aha umwe mu bashinzwe amatora mu Isibo yuzuzaga imyirondoro y’uwari umaze gutorwa

Iki gikorwa cyatangiye tariki ya 16 kikazasozwa tariki 17 Ukwakira 2021, aho muri buri Sibo hatorwaga abantu batatu, akaba ari na bo bazavamo abakandida bazatorwa n’abazatora Komite nyobozi y’umudugudu n’Umujyanama Rusange uhagararira Umudugudu muri Njyanama y’Akagari; igikorwa bazafatanya n’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore n’abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Umudugudu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka