Musanze : Abayobozi biyemeje gukemura ikibazo cy’abubakiwe inzu zitagira ibikoni

Abayobozi b’Akarere ka Musanze bagiye kureba uko bakorana na Komisiyo ishinzwe gusezerera abasirikari no kubasubiza mu buzima busanzwe, bagakemura ikibazo cy’inzu zitagira ibikoni zatujwemo abamugariye ku rugamba.

Hari abahitamo gutekera hanze gusa ngo ivumbi n'imvura bibangiriza ibiryo
Hari abahitamo gutekera hanze gusa ngo ivumbi n’imvura bibangiriza ibiryo

Ni nyuma y’uko abamugariye ku rugamba bo mu Mudugudu wa Susa mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bagaragarije ko bamaze imyaka icyenda nta bikoni bagira bigatuma batekera ku ka rubanda mu rwego rwo kwirinda kwangiza inzu batujwemo.

Abaganiriye na Kigali Today barimo abatabona, abatagira amaboko, amaguru n’abafite ubundi bumuga butandukanye bamaze imyaka icyenda muri uyu mudugudu bayihamirije ko batekera hanze kubera ko birinda kuzitekeramo kugira ngo imyotsi itazangiza imburagihe. Gusa ntibifuje ko amazina yabo atangazwa ariko bemeza ko iki kibazo kibateye impungenge.

Hari uwagize ati: “mbayeho hari byinshi ntabasha kwikorera kubera ko mfite ubumuga bwo kutabona, umugore wanjye ni we ujya gushakisha kugira ngo tubeho nabwo mu buzima bw’amikoro macye cyane, hagira ibiboneka aho kubitekera hakaba ikibazo”.

Hari abanze gutekera mu nzu bubakiwe kugira ngo zitangirika
Hari abanze gutekera mu nzu bubakiwe kugira ngo zitangirika

Hari undi ufite ubumuga bw’amaboko yombi na we wagize ati: “umufuka w’amakara uragura hafi ibihumbi 15, duhitamo kwikoreshereza inkwi kuko ari bwo buryo butubangukira, none izi nzu badutujemo z’amabati wahera he uzicanamo? Bituma dutekera hanze mu gihe cy’imvura tugaterura inkono ku ziko idahiye, mu gihe cy’izuba nabwo tukarya ibyuzuye ivumbi”.

Izo nzu zituyemo abamugariye ku rugamba zubatswe na komisiyo yo gusezerera abasirikari no kubasubiza mu buzima busanzwe. Buri nzu isakajwe amabati, igakingishwa inzugi z’ibyuma ikaba iteye n’amarangi imbere ngo ku buryo abazituyemo badashobora kubona aho bahera bazicanamo bakoresheje inkwi nka bumwe mu buryo bo bavuga ko ari bwo buboroheye kuko nta mikoro yandi babona.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Susa uhuriyemo imiryango isaga 200 ibarizwa mu byiciro birimo abamugariye ku rugamba, abahoze mu mutwe wa FDLR, abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze avuga ko iki kibazo kigiye gushakirwa igisubizo
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko iki kibazo kigiye gushakirwa igisubizo

Habyarimana Jean Damascene, umuyobozi w’Akarere ka Musanze yahamije ko hagiye gukorwa ubuvugizi muri Komisiyo yo gusezerera abasirikari no kubasubiza mu buzima busanzwe ku buryo harebwa uko iki kibazo cyashakirwa igisubizo mu buryo bwihuse.

Ati: “Birumvikana inzu yo guturamo kuba yakorerwamo imirimo yo mu gikoni birayangiza vuba, ibi rero turareba uburyo twabikemura dufatanyije na komisiyo yo gusezerera abasirikari no kubasubiza mu buzima busanzwe kuko ari na yo yadufashije kubaka izo nzu batuyemo, turebe niba hari icyo bateganyije kugikoraho niba kidahari kandi byibura gishyirwe mu byihutirwa bagomba kudufasha gukemura.”

Ibibazo bicyugarije abatuye muri uyu mudugudu nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga birimo kugenda bishakirwa ibisubizo ku buryo mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019 hagiye gutunganywa umuhanda ujyanye n’igihe. Byitezwe ko uwo muhanda nurangira uzorohereza abamugariye ku rugamba n’abandi bahatuye mu buryo bw’ubuhahirane.

Bamwe bafashe icyemezo cyo kuzitekeramo kuko nta bikoni bagira
Bamwe bafashe icyemezo cyo kuzitekeramo kuko nta bikoni bagira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka