Musanze: Abayobozi bashya beretswe inyungu iri mu gukora nk’ikipe imwe

Minisitiri w’Ingabo akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Musanze, Juvénal Marizamunda, yagaragarije abayobozi bashya ko gukorera hamwe nk’ikipe bifasha mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo baba bariyemeje gukora n’ibyo abaturage baba babitezeho.

Minisitiri Juvénal Marizamunda
Minisitiri Juvénal Marizamunda

Ni ubutumwa yagarutseho tariki ya 13 Ukuboza 2023, ubwo yayoboraga umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze w’agateganyo ucyuye igihe, Bizimana Hamiss, n’ Umuyobozi mushya uheruka gutorerwa kuyobora aka Karere, Nsengimana Claudien.

Yagize ati: "Ubufatanye na bagenzi banyu basanzwe mu kazi kubukomeraho ni imwe mu ntwaro yabageza ku gukora neza inshingano zanyu mugakemura ibibazo by’abaturage koko. Hari abashobora gutekereza ko imyanya barimo bayikesha kuba barayihataniye bagatsinda ibizamini bakinjizwa mu kazi, hakaba n’abashobora gutekereza ko bayirimo ku bwo kuba barayitorewe ugasanga ntibahuza, bamwe bibwira ko ububasha bwabo buri hejuru y’ubw’abandi. Iyo mitekerereze ntikwiriye kubaranga. Buri wese akwiye kuba mu mwanya we inshingano ze akazikora uko bikwiye, kandi mu byo mwitaho hakabaho no kugirana inama mwese mushyize hamwe".

Mu bindi Minisitiri Marizamunda yagaragaje ko bidindiza imikorere harimo n’itonesha. Ati: "Itonesha mu kazi rimunga imikorere inoze rikimika ubunebwe. Ndabasaba kuryirinda kandi mukagendera kure icyabacamo ibice kuko tuzi uburyo byagejeje Abanyarwanda ku gucikamo ibice. Mukwiye kureba cyane ku byatuma umutekano n’ituze bihora mu by’ibanze dushyize imbere kuko ari bwo n’iterambere duharanira rirushaho kuramba.

Bizimana Hamiss, Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo ucyuye igihe, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kuyobora Akarere ka Musanze by’agateganyo ndetse n’inzego zose zamufashije akaba ashoje inshingano yari yarahawe neza.

Bizimana Hamiss(wambaye indorerwamo) yasabye Umuyobozi mushya gushyira imbaraga mu mihigo itaragerwaho
Bizimana Hamiss(wambaye indorerwamo) yasabye Umuyobozi mushya gushyira imbaraga mu mihigo itaragerwaho

Bizimana Hamiss wari umaze amezi ane ayobora Akarere ka Musanze by’agateganyo, yakomeje agaragariza Komite Nyobozi imwe mu mihigo yeshejwe 100% n’indi itararangira kugira ngo bazayese yose bafatanyirije hamwe.

Ati "Bayobozi bashya mwinjiye mu nshingano, nagira ngo mbamenyeshe ko imihigo 6 ari yo imaze kweswa 100% , 35 igeze hagati, mu gihe imihigo yose muri rusange igomba kweswa igera mu 126. Bityo nkagira ngo mbabwire ko ubufatanye bwanyu nka Komite Nyobozi ndetse n’abakozi mu Karere bukenewe mu kuyesa".

Yongeyeho ati "Abaturage baracyakeneye kugerwaho na serivisi z’ubuvuzi mu buryo bunoze binyuze mu bikorwa remezo bijyanye n’igihe bikwiye kwiyongera, ndetse banashishikarizwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kubakangurira kugira uruhare muri gahunda za Leta n’ibindi nkenerwa mu kuzamura Iterambere ry’Akarere byose nibishyirwamo imbaraga Akarere kazarushaho kuzamuka".

Umuyobozi mushya w'Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien(wambaye imyenda y'umukara) yavuze ko mu bizamuranga harimo no kubakira ku bufatanye
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien(wambaye imyenda y’umukara) yavuze ko mu bizamuranga harimo no kubakira ku bufatanye

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko mu bizamuranga harimo no kubakira ku bufatanye na bagenzi be ndetse n’abakozi b’Akarere muri rusange bagakora ibishoboka bagasigasira umuvuduko w’iterambere ry’Akarere.

Ati "Tuzibanda cyane ku kumenya uko umuturage abayeho, dukurikirane ibimubangamiye kandi twihutire kugena uburyo yafashwa kubisohokamo byihuse abashe kwiteza imbere. Tuzashishikariza abaturage kugira ubwisungane mu kwivuza, ku buryo igipimo cya 17% Akarere kariho ubu cy’abatagira ubwisungane ndetse na 15% batari muri Ejo Heza bashishikarira kwitabira izo gahunda kandi bazabigire umuco aho gutegereza kubibwirizwa".

Komite Nyobozi nshya y’Akarere ka Musanze iherutse gutorwa igizwe na Meya Nsengimana Claudien wungirijwe na Kayiranga Théobald ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ndetse na Uwanyirigira Clarisse ushinzwe Iterambere n’ubukungu.

Baje basimbura bamwe mu bari muri Nyobozi yahagaritswe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, kubera kutuzuza inshingano zabo. Abo barimo uwari Meya Ramuri Janvier, Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, hakaba na Andrew Rucyahana Mpuhwe weguye ku mirimo nk’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka