Musanze: Abayobozi bakoranye n’umwanzi byaturutse ku mururumba n’inyota y’ubutegetsi
Kuva mu mpera z’umwaka wa 2013 no mu ntangiriro za 2014, abantu babiri basize ubuzima mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Mujyi wa Musanze, abandi umunani barakomereka. Ibi bikorwa by’ubugizi bishyirwa ku mutwe wa FDLR na bamwe mu bayobozi bakorana ngo kubera indonke n’inyota y’ubutegetsi bafite.
Ikibazo cy’umutekano muke watewe na bamwe mu bayobozi bakorana n’umutwe wa FDLR ni cyo cyahagurukije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ Umuyobozi Mukuru wa Polisi baganira n’abayobozi n’abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 30/04/2014.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni yabwiye itangazamakuru ko abayobozi bagambaniye igihugu bakorana n’umwanzi babitewe n’inda nini n’inyota y’ubutegetsi, asaba Abanyarwanda gukunda igihugu cyabo kugira ngo bakomeze kucyubaka.

Agira ati: “ibyabaye muri aka karere by’abayobozi n’abandi bafatanyije mu bikorwa byari bigamije guhungabanya umutekano bishobora no kuba ahandi bituruka ku mururumba; ku busambo, ku bantu bashakisha inzira y’ubusamo kugira ngo bagere ku butegetsi.
Twasaba Abanyarwanda kugira umutima utuje; umutima wo gukunda igihugu cyabo bagashyira hamwe, bagakorera hamwe n’ushaka ubuyobozi …ibyo ashaka kugeraho akabigeraho atanyuze mu nzira nk’ibi by’ubugambanyi kugira ngo dukomeze kubaka igihugu.”
Bivugwa ko abo bayobozi bemera kugambanira igihugu bashukishwa n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda nka FDLR amafaranga kandi bakizezwa guhabwa imyanya ikomeye y’ubutegetsi.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batatu n’ab’utugari babiri ndetse na Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge bamaze gufatwa bakurikiranweho gukorana na FDLR mu bikorwa bihungabanya umutekano byibasiye Umujyi wa Musanze mu kuboza 2013 no muri Mutarama uyu mwaka.
Alfred Nsengimana wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve wiyemerera ko yashutse agakora na n’umwanzi na bagenzi 14 bo bagejejwe imbere y’urukiko, bakaba bafunzwe by’agateganyo mbere y’urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

Abanyamusanze bari benshi cyane bitabiriye ikiganiro na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, bahuriza ko abari abayobozi babo babatabye mu nama aho babashishikarizaga kwicungira umutekano ariko bo bagafatanya n’umwanzi mu kuwuhungabanya.
Umwe mu bayobozi b’umudugudu ati: “Ubwo baduhaga executive mushya, yadushishikarije ko twicungira umutekano ko nta kibi gikwiye kwinjira mu kagali kacu ariko tugiye kumva twumva ibibazo byo guhungabanya umutekano ni we byasohoyeho.”
Yakomeje agira ati: “Nyakubahwa Minisitiri tugira ngo abayobozi nawe ubakurikirane kugira ngo bajye baduha inshingano zo kubungabunga umutekano nabo bakabishyira mu bikorwa.”
Bashimangira ko badashobora kwemera gusubira mu bihe by’umutekano mubi babayemo mu gihe cy’abacengezi kuko bazi neza icyari cyo umutekano, biyemeje ko bagiye kongera imbaraga mu guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano, kumenya abinjira n’abasohoka mu mudugudu no gukaza amarondo.
Umuyobozi mukuru wa Polisi yakanguriye abayobozi b’imidugudu gufata iya mbere mu gukumira ibyaha, yijeje ko umuyobozi w’umudugudu uzahiga abandi mu bikorwa bwo kubungabunga umutekano azahembwa inka ihaka.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|