Musanze: Abavuga rikumvikana barasabwa kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho

Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, arasaba abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Muhoza, Gacaca na Cyuve, kugira uruhare rukomeye mu gukomeza kubungabunga ibikorwa by’iterambere igihugu cyagezeho, kugira ngo n’ibindi biteganyijwe kuzagerwaho mu gihe kiri imbere bizashoboke.

Guverineri Nyirarugero aganira n'abavuga rikumvikana
Guverineri Nyirarugero aganira n’abavuga rikumvikana

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 24 Kanama 2021, mu biganiro birimo kubera mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bimuhuje n’abavuga rikumvikana bo mu nzego zitandukanye zo mu Mirenge ya Cyuve, Muhoza na Gacaca; zirimo abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku Mirenge, abahagarariye amadini, abikorera, n’ibindi byiciro bitandukanye bihabarizwa bihagarariye abandi.

Guverineri Nyirarugero, yakomoje ku bikorwa bitandukanye by’iterambere bishingiye ku bikorwa remezo byegerejwe abaturage, ibiteza imbere imibereho myiza yabo n’ibishyigikira ubukungu, bimaze kugerwaho mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye, abasaba kubisigasira no kurushaho kubirinda.

Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyaruguru, Brig. Gen. John Bosco Rutikanga, yasabye abitabiriye ibyo biganiro kuba isoko y'umutekano no kuwubungabunga
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig. Gen. John Bosco Rutikanga, yasabye abitabiriye ibyo biganiro kuba isoko y’umutekano no kuwubungabunga

Guverineri Nyirarugero, yanagarutse ku cyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda, abwira abitabiriye ibyo biganiro ko n’ubwo hari ingaruka cyateje, cyane cyane zishingiye ku bukungu; na none ntawe bikwiye guca intege, kuko Leta irimo gukora ibishoboka byose mu gushaka igisubizo kirambye, kugira ngo yaba abaturage n’ibikorwa by’iterambere bagezeho, bidakomeza guhungabana.

Yaboneyeho kubibutsa ko mu byo basabwa, harimo no gushyiraho akabo bubahiriza ingamba n’amabwiriza atuma birinda iki cyorezo, ari na ko bitabira gahunda yo kwikingiza Leta ishyizemo imbaraga, mu kugabanya ibyago bituruka ku ikwirakwizwa rya Covid-19, bityo n’abaturage babone uko bakomeze kwiyubakira ubukungu butajegajega.

Muri ibyo biganiro birimo kuba, Guverineri Nyirarugero ari kumwe na CSP Francis Muheto, uhagarariye Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Maj.Gen. Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru n’Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru Brig. Gen. John Bosco Rutikanga, wibukije inzego zitandukanye zitabiriye iyo biganiro, kurangwa n’imyitwarire n’imikorere inoze, by’umwihariko barushaho kugendera kure ibihungabanya umutekano.

Abahagarariye inzego zitandukanye mu Mirenge ya Muhoza, Gacaca na Cyuve, ni bo bitabiriye ibyo biganiro
Abahagarariye inzego zitandukanye mu Mirenge ya Muhoza, Gacaca na Cyuve, ni bo bitabiriye ibyo biganiro

Yatanze ingero z’ibikorwa bimwe na bimwe bigenda bigaragara by’ubusinzi, urugomo, ibiyobyabwenge, ubujura n’amakimbirane bikigaragara, mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze, asaba izo nzego kuba maso, barangwa n’ubufatanye mu kubikumira no gutanga amakuru y’ababigaragaramo, kugira ngo bakumirwe bataragera ku ntego yo guhungabanya umutekano, bityo urusheho gusigasirwa mu buryo butajegajega.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka