Musanze: Abatuye Umurenge wa Remera barizezwa kugezwaho amazi meza bidatinze

Abatuye Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, barinubira ikibazo cyo kutagira amazi asukuye mu murenge wabo, aho bavuga ko bavoma atemba bemeza ko adafite ubuziranenge, gusa ubuyobozi bw’akarere bukabizeza ko bidatinze amazi meza azaba yabagezeho, kuko ibisabwa byabonetse.

Abatuye Umurenge wa Remera muri Musanze bahangayikishijwe no kutagira amazi meza
Abatuye Umurenge wa Remera muri Musanze bahangayikishijwe no kutagira amazi meza

Abo baturage bavuga ko icyo kibazo kigaragara mu murenge wose, bagasaba Leta ko yabagezaho amazi meza, mu rwego rwo kubarinda ingaruka bakomeje guhura nazo z’umwanda n’uburwayi.

Nyirandikubwimana Appollinarie ati “Dufite ikibazo gikomeye, aho twavomaga umugezi warakamye tuyoboka igishanga gifite amazi yanduye, aho nayo tuyabona dukoze urugendo rurerure”.

Arongera ati “Dukora urugendo rw’amasaga menshi, urajya kuvoma saa kumi za mu gitondo ukagera mu rugo saa tatu, umubyizi wacu wo guhinga ukaba uramfuye”.

Nyirandikubwimana Fronille ati “Tuvoma ku kagezi karidutse ko mu kiraro, ni ibitogogo twivomera, ni ihantu mu kiraro iyo inkangu ije yirohamo tugasigara tuvoma ibirohwa. Tuvoma amazi mabi arimo inzoka, dukeneye umugezi”.

Abaturage bo mu Murenge wa Remera bagaragaza ikibazo cy'amazi meza
Abaturage bo mu Murenge wa Remera bagaragaza ikibazo cy’amazi meza

Abo babyeyi impungenge zikomeye bahorana, ni iz’abana biga mu bigo by’amashuri byo muri uwo murenge, bakavuga ko abana bakomeje kurwara indwara ziterwa n’umwanda aho bibangamira imyigire yabo.

Umwe ati “Ikiduteye ubwoba ni abana biga mu bigo by’amashuri byo muri uyu murenge, cyane cyane abo ku kigo cya Rurambo kitwegereye, amazi banywa ni ibirohwa, nanjye mfiteyo umwana ariko ahora arwaye, muhoza kwa muganga bamupima bagasanga arwaye inzoka, mudukorere ubuvugizi tubone umugezi”.

Mu ruzinduko Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, baherutse kugirira muri uwo murenge mu nteko y’abaturage, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Hanyurwabake Théoneste, yagaragaje izo mpungenge zo kutagira amazi.

Ati “Uyu murenge ufite ikibazo gikomeye cy’amazi make, ku buryo usanga abenshi atabageraho n’abo agezeho bakayabona gake gashoboka mu cyumweru, ku buryo bidindiza ibikorwa remezo cyangwa ibikorwa abaturage bakabaye bakora bikenera amazi”.

Abayobozi bizeje abo baturage kugerwaho n'amazi meza bidatinze
Abayobozi bizeje abo baturage kugerwaho n’amazi meza bidatinze

Uwo muyobozi yavuze ko mu bigo by’amashuri bitandatu byo muri uwo murenge, ngo nta mazi bifite aho abanyeshuri batabona ayo kunywa no kwifashisha mu bindi.

Avuga ko amavomo yo muri uwo murenge hafi ya yose adakora, ari nabyo bikomeje guteza ikibazo cy’amazi, ati “Amavomo rusange 92 dufite amenshi ntakora, yose aramutse akoze byakemura ikibazo cy’amazi”.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Meya Ramuli Janvier, yavuze ko ikibazo cy’amazi muri uwo murenge akizi, avuga ko cyari cyatangiye gukemuka havuka ikibazo, ubu kikaba gikomeje gushakirwa umuti.

Ati “Ikibazo cy’amazi muri uyu Murenge wa Remera kirahari. Hari umuyoboro wakozwe ufatiye ku isoko iri Kamubuga muri Gakenke, bigaragara ko iyo soko itanga amazi make, nicyo cyabayemo, ibikorwa byari byakozwe neza imiyoboro yubatswe, ariko hazamo icyo kibazo cy’amazi make bituma atabasha gukwirakwira, uko abayakeneye bangana ntabwo bijyanye n’amazi ava kuri iyo soko”.

Bavoma amazi atemba mu bishanga
Bavoma amazi atemba mu bishanga

Uwo muyobozi yavuze ko bamaze kubona igisubizo kuri icyo kibazo, ati “Dufite igisubizo ndetse uyu mwaka twasinyanye amasezerano na Reserve force, yuko tugiye gushaka indi soko dufatiye ku mazi ya Mutobo aza akagera muri Gasanze-Muhoza, ku buryo n’amafaranga y’uwo mushinga yabonetse imirimo ikaba igiye gutangira. Uwo muyobora wo Kamubuga muri Gakenke uzasigara uha amazi Umurenge wa Gashaki wonyine, ayo tuzaba twagejeje hano niyo azafasha Umurenge wa Remera na Rwaza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka