Musanze: Abatuye ahazagurirwa Pariki bahuguriwe guhanga imishinga izabafasha mu iterambere
Abaturage bari mu cyiciro cy’abazimurwa mu mushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’ibirunga, biganjemo abatuye Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, basoje amahugurwa bamazemo umwaka ajyanye no kwiga uburyo bwo guhanga imishinga igamije iterambere.

Ni amahugurwa yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambera (RDB) ku nkunga ya African Wildlife Foundation (AWF), umuhango wo gusoza ayo mahugurwa ubera mu Murenge wa Kinigi kuri uyu wa kane tariki 24 Ukwakira 2024.
Imishinga 25 yatsinze amarushanwa y’ijonjora mu mishanga irenga 120, yongera guhatana hashakwamo imishinga 10 ya mbere yagenewe ibihembo by’amafaranga ari hagati ya miliyoni n’ibihumbi 400FRW ndetse n’ibihumbi 600FRW, kandi buri mushinga warenze ijonjora ry’ibaze ugenerwa ishimwe ry’ibihumbi 200FRW.
Ni abaturage bahuguwe n’umushinga Inkomoko, hagamijwe kubategurira guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biboneka mu gace gaturiye Pariki, nk’uko Nsabimana Patrick, Umuyobozi wa AWF mu Rwanda yabitangarije Kigali Today.

Ati ‟Dushingiye ku bibazo byagiye bigaragara, aho abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi gusa ariko bugirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe, twabonye ko ari ngombwa ko bashaka indi mibereho, ayo mahugurwa yaje gukemura icyo kibazo, aho abaturage bigishwa gutegura imishinga bikazabaviramo uburyo bwo kubona ahantu bakura imibereho badashingiye ku buhinzi gusa”.
Uwo muyobozi yavuze ko abo baturage bakomeje gutegurirwa imirimo y’iterambere bategura imishinga izabafasha kwiteza imbere nyuma yo gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo. Avuga ko igishimishije ari uko mu mishanga abaturage bagaragaje, imyinshi idashingiye ku buhinzi.
Ati ‟Twumvaga turi buze kubona imishinga y’ubuhinzi gusa, ariko byadushimishije tubonye imishinga myinshi tutatekerezaga ko bajyamo, ariko twabonyemo ubukorikori butandukanye, ubudozi n’indi. Ibyo biratwereka ko iyi mishanga izatanga umusaruro mu gihe bazaba bashowemo imari”.

Imishinga itanu yahize indi, uwa mbere wahembwe miliyoni n’ibihumbi 400FRW, uwa kabiri uhembwa miliyoni n’ibihumbi 300FRW, uwa gatatu miliyoni n’ibihumbi 200, uwa kane miliyoni n’ibihumbi 100FRW, mu gihe uwa gatanu wahembwe miliyoni imwe.
Ibyo bihembo ni kimwe mubyashimishije ba nyiri imishinga, bavuga ko bagiye kurushaho kwagura ibikorwa byabo bagaca ukubiri n’imbogamizi bajyaga bagira zo kubura igishoro gihagije.
Nteziryaho Job ufite umushinga wahize indi, ati ‟Ibyishimo birandenze, mfite umushinga w’ubworozi bw’inkoko, nari mfite inkoko 100 none miliyoni n’ibihumbi 400FRW bampembye ngiye kuguramo inkoko 200 zibe 300”.

Arongera ati ‟Ngurisha abaturage amagi, nkabagurisha n’ifumbire y’amatotoro ku giciro gito, bikabafasha guhinga bakabona umusaruro uhagije w’ibirayi bya Kinigi. Mfite intego ko mu myaka itanu iri imbere nzaba mfite inkoko zigera ku bihumbi bitanu nkazaba nariteje imbere narateje imbere n’abaturage muri rusange”.
Uwera Esther wahembwe miliyoni imwe n’ibihumbi 300FRW, yavuze ko yatekereje umushinga wo korora inkoko zitera amagi zigatanga n’inyama, nyuma yo kubona ko mu gace k’iwabo mu Kinigi hakiri abana benshi bagwingiye, yiyemeza korora inkoko agamije kwigisha abaturage akamaro ko kurya amagi.
Yagize ati ‟Ubworozi bwanjye bwari bukiri hasi, ariko ku bwiyi nkunga mbonye ngomba kububyaza umusaruro ya ntumbero nababwiye yo kugera ku nkoko 1000, nzayigereho ku buryo mu myaka itanu nzaba mfite imashini zituraga amagi”.

Abo baturage bavuga ko kuba barigishijwe gukora imishinga, bigiye kubafasha mu gihe bazaba baramaze kwimurirwa mu midugudu, dore ko ngo aho bari batuye hari ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, aho bahoraga bikanga inyamaswa.
Dushimimana watsindiye miliyoni imwe n’ibihumbi 200FRW mu mushinga we w’ububoshyi bw’imyenda, ati ‟Tugize amahirwe yuko bagiye kutwimura kuko hari ubwo umuntu yabaga yahura n’inyamaswa ikamukubita ihembe, cyangwa se umuntu akaba yatinya kugenda mu mugoroba. Ni amahirwe tubonye yo kutwimura tugahigamira inyamaswa tukisanzura, hakongeraho ko banatwigishije gutinyuka tugakora imishinga izadufasha kwiteza imbere."

Umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’ibirunga uteganyijwe kuzatwara asaga Miliyoni 230 z’Amadolari ya Amerika (hafi Miliyari 300FRW), harimo azatangwa n’abaterankunga barimo AWF, andi akazatangwa na Guverinoma y’u Rwanda biturutse mu mafaranga y’inguzanyo n’impano.
Imiryango 510 niyo ku ikubitiro igiye kubakirwa Umudugudu w’icyitegererezo, n’abandi baturiye Pariki bakazafashwa gutura ahantu heza.

Ohereza igitekerezo
|