Musanze: Abaturiye isoko rya Kinkware n’abarirema babangamiwe n’umwanda

Abaturiye isoko rya Kinkware n’abarirema, babangamiwe n’imyanda irikurwamo, ikajugunywa mu mirima y’abaturage no mu ngo ziryegereye, bakifuza ko ryakubakirwa ikimoteri mu maguru mashya, kugira ngo bibagabanyirize ingaruka, zirimo n’indwara ziterwa n’umwanda.

Imyanda yahindutse icukiro hagati mu ngo z'abaturage
Imyanda yahindutse icukiro hagati mu ngo z’abaturage

Iri soko ryubatswe n’akarere ka Musanze riri mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi, ricururizwamo ibyiganjemo ibiribwa bigurishwa ku giciro kiri hasi, ugereranyije n’amasoko y’ahandi. Ibi bikaba biri mu bituma, riremwa n’urujya n’uruza rw’abaturuka mu turere tunyuranye nka Musanze, Gakenke, Nyabihu Muhanga na Rubavu.

Umwe mu bo Kigali Today yasanze akorera muri centre ya Kinkware, iri soko riherereyemo, yagize ati: “Ibisigazwa by’imyanda itabora n’ibora, nk’ibiribwa amashashi, ibyenda bicitse n’ibimene by’amacupa, biba binyanyagiye ahangaha, twabuze iyo tubyerekeza, kuko iri soko ritagira ikimoteri”.

Ati: “Nkanjye noneho w’umwogoshi, ni ibindi bindi, kuko nk’imisatsi y’abo maze igihe nogosha, nahisemo kuyipakira mu mifuka, ubungubu irapima nk’ibiro 300, kubera kubura aho nyishyira Nayirunze mu cyumba nogosheramo.

Abaza kwiyogoshesha baba biciraguraho kuko baba babyigana na yo, babuze aho bakandagira, mbese bisa n’aho ubwaho habaye poubelle. Rwose imyanda ikomeje kutubera umuzigo udutesha umutwe ku buryo tugeze aho tugeramiwe. Nibadufashe haboneke ikimoteri twajya tumenamo imyanda”.

Undi muturage uturiye iri soko agira ati: “Imyanda iba igizwe n’ibishishwa by’imbuto z’ubwoko bwose, ibimene by’inyanya zaboze n’ibindi bisigazwa biba bitagifite umumaro, bigizwe n’amashashi n’ibimene by’amacupa, babivana muri iri soko, bakabiroha mu mirima yacu hakaba n’ubwo babimennye ahegereye amazu dutuyemo.

Usanga ibimene by'amacupa, amashashi n'indi myanda byajugunywe hafi y'ingo z'abaturage
Usanga ibimene by’amacupa, amashashi n’indi myanda byajugunywe hafi y’ingo z’abaturage

Aho dutuye huzuye umunuko ukabije ndetse n’amasazi, ku buryo bikwirakwira mu mazu, ku bikoresho no mu mafunguro, tukaba duhora turwaje indwara z’inzoka n’izindi ziterwa n’umwanda. Ubuyobozi nibudutabare butwukabire ikimoteri cy’iri
soko, kandi cyitaruye, kuko turabangamiwe cyane”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, avuga ko gahunda yo kwagura iri soko, iteganyijwe mu gihe kiri imbere kandi yitezweho kuba igisubizo ku myanda ikurwa muri iri soko.

Yagize ati: “Hari gahunda yo gutunganya no kwagura iri soko. Ni nabwo hazubakwa ikimoteri cyagutse, ndetse ubu Akarere karacyarambagiza ubutaka bw’aho gateganya kuzacyubaka.

Ni gahunda iri mu mushinga ukomeje kunonosorwa, ukazashyirwa mu bikorwa mu gihe kidatinze. Nkaba nabwira abaturage kuba bihanganye kuko bashonje bahishiwe”.

Abaturutse imihanda inyuranye bavuye mu Turere tugera muri dutanu ni bo bakunze kurema iri soko
Abaturutse imihanda inyuranye bavuye mu Turere tugera muri dutanu ni bo bakunze kurema iri soko

Mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga mugari hazubakwa isoko rya kijyambere ry’ibiribwa rya Musanze ndetse n’andi masoko atanu aryunganira, azubakwa mu bice by’inkengero z’umujyi. Akaba ari umushinga uzakorwa mu byiciro, bizamara imyaka ine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka