Musanze: Abaturage biyujurije umudugudu binyuze mu muganda

Abatuye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru barishimira igikorwa cy’indashyikirwa bamaze kugeraho, aho biyujurije umudugudu wa Nengo wubatse muri uwo Murenge, utujwemo imiryango 19 y’abatishoboye yabagaho inyagirwa.

Ni umudugudu wubatswe ku bwitange bw'abaturage bafatanyije n'ubuyobozi
Ni umudugudu wubatswe ku bwitange bw’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi

Aho bubatse uwo mudugudu wa Nengo, ni mu butaka bw’amakoro, ku musozi ugizwe n’ubutaka budahingwa, aho bemeza ko kuba barakoze icyo gikorwa bafata nk’indashyikirwa binyuze mu muganda, birindaga gukomeza kubona bagenzi babo banyagirwa.

Umwe muri bo witwa Nzabahimana Gerald ati “Ni umuganda twakoresheje, ducukura amabuye dusiza ibibanza tubumba amatafari turubaka. Ni igikorwa twatekereje ku bushake bwacu, nyuma y’uko twabonaga ko hari bamwe mu baturage babayeho mu buzima bubi”.

Arongera ati “Iyo tubonye abantu batuye mu mazu twubatse biradushimisha, aha hakwiye kuba urugendo shuri abaturage b’ahandi bakaza kutwigiraho, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo”.

Umukecuru witwa Ntamfurayishyari, umwe mu batujwe muri izo nzu avuga ko yabagaho mu buzima bubi anyagirwa, nyuma y’uko umuyaga urimo imvura bisenye inzu ye yari ishaje.

Avuga ko ubu abayeho mu buzima bwiza aho agira ati “Ntacyo nari nishoboje umuyaga unsenyera inzu, dukora umuganda twubaka izi nzu ubu tumeze neza”.

Nzitabakuze Siperansiya umaze imyaka itatu avuye muri Congo aho yabaga, agatuzwa muri uwo mudugudu, yagize ati “Nari mbayeho nabi mu bukene, kutarya no kutagira aho mba, Imana iba iradufashije baba bampaye inzu, Kagame arakabyara, ubu sinyagirwa ndara ngaramye neza ngasinzira nanjye ndi mu bateruye amatafari mu muganda wo kubaka izi nzu, tugomba gufasha Leta”.
Mu kubaka uwo mudugudu, Leta yatanze ubufasha bw’isakaro, sima n’inzugi, ibindi bikorwa n’abaturage aho buri nzu ihagaze amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, izo nzu zubatse muri uwo mudugudu zikaba zifite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 40.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Nsengimana Aimable, arashima igikorwa cyakozwe n’abaturage ayoboye, avuga ko biteguye gutaha uwo mudugudu mu minsi iri imbere, ari nabwo hazabaho uburyo bwo gushimira ku mugaragaro abo baturage kubera ubwitange n’urugero rwiza batanze.

Yagize ati “Ni igikorwa dufata nk’indashyikirwa muri bimwe mu bikorwa biri muri uyu murenge wa Busogo. Ni igikorwa kigaragaza ubufatanye bw’abaturage ariko cyane cyane uruhare rwabo rwo kwishakamo ibisubizo, murabona ko ari inzu zimeze neza, abaturage bakaba baragize uruhare mu gushaka amatafari yo kubaka bakoresha n’imbaraga zabo binyuze mu muganda”.

Arongera ati “Ni ibikorwa bikomeza, hari imirimo imwe n’imwe itararangira ikinozwa, ariko ubu zicumbikiye imiryango 19 yabagaho mu buzima bubi. Turateganya gutaha uyu mudugudu nyuma y’uko imirimo ikinozwa tuzaba twayisoje, gusa nibura aho bigeze turahashima”.

Iki ni kimwe mu bikorwa aba baturage bishimira ko bagezeho bafatanyije n’ubuyobozi muri iki gihe cyo kwizihiza ku nshuro ya 26 isabukuru yo Kwibohora.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turabyishimiye cyane rwose abobaturage n,intwari pe!

habarugira yanditse ku itariki ya: 3-07-2020  →  Musubize

nibyo koko twishimiye uyu muhanzi cyusa wahangi nyakubahwa perezida wa republic y’URWANDA paul KAGAME ,nakomereze aho turamushyigikiye

kwizera david yanditse ku itariki ya: 3-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka