Musanze: Abaturage bagaragarijwe ingaruka zo guhishira ihohoterwa rishingiye ku mitungo

Umuryango Never Again Rwanda uvuga ko ihohoterwa rishingiye ku mitungo, rigaragara mu miryango imwe n’imwe yo mu Karere ka Musanze, bikomeje kuyisubiza inyuma mu iterambere bikanayibera inzitizi, mu gushyira mu bikorwa Politiki z’Igihugu.

Bahamagarirwa kudahishira ihohoterwa rishingiye ku mitungo kuko bigira ingaruka ku bagize umuryango
Bahamagarirwa kudahishira ihohoterwa rishingiye ku mitungo kuko bigira ingaruka ku bagize umuryango

Uyu muryango usaba abakigaragaraho iyo myitwarire guhindura imyumvire, bagashyira imbere ukubakira ku ihame ryo gushyira hamwe no kujya inama ku mikoreshereze y’imitungo n’imicungire yayo, aho binaniranye bakabimenyekanisha inzego zibifite mu nshingano.

Mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze, bamwe mu bagabo batungwa agatoki kuba ba nyirabayazana b’ihohoterwa rishingiye ku mitungo, kimwe n’uko hari abagabo basanga abagore na bo atari shyashya.

Umugore utifuje ko imyirondoro ye ishyirwa ahagaragara, aheruka gukubitwa bikomeye n’umugabo we bapfuye umusaruro w’ibirayi bari bejeje.

Ati “Ubwo ibyo birayi byeraga twarabisaruye, umurima wose uvamo ibiro 400, umugabo wanjye abihitishiriza ku isoko amafaranga avuyemo yose ayishyirira ku mufuka. Nta na rimwe yigeze ahingutsa mu rugo ngo byibura tuyagure umunyu cyangwa ikiribwa icyo ari cyo cyose”.

Ati “Nagize ntya musabaho macye ngo byibura mpahire abana, nk’aho yakayampaye arampondagura, ansatura agahanga ku buryo ijisho yari arimennye Imana igakinga akaboko. Ubu umubiri wose yaramvunaguye, arankomeretsa biba ngombwa ko bandoda ibikomere. Ubu aho bigeze yafashe uburiri bwe nanjye ndara ku kwanjye”.

Akababaro k’uyu mugore kajya gusa n’ak’undi mugabo na we ugira ati “Naguze inka mu mafaranga nari maze iminsi nkorera mu biraka, tuyorora nk’umutungo duhuriyeho njye n’umugore. Twaje kugira ikibazo inzu dutuyemo isenyuka igihande kimwe, mu kwegera umugore musaba ko twagurisha iyo nka ngo dusane iyo nzu, aba anteye utwatsi. Abagombaga kuyigura barimo bashaka kutwishyura ibihumbi 350, umugore ambera ibamba”.

Ati “Bidateye kabiri inka yaje gupfa icyo gihe sinari no mu rugo, umugore nk’aho twakabaye duhumurizanya muri ako kababaro k’ibyago twari duhuye na byo, arampindukirana ayingerekaho anshinja ko ari njyewe wiyiciye inka. Ubu ntitukivuga rumwe, sinkigira ijambo mu rugo, aho byatumye nicuza icyatumye ngira uwo mutima wo kuba nagura ikintu gifatika, ngo ngishyize mu rugo nk’umutungo duhuriyeho”.

Mu bukangurambaga buheruka kubera mu Murenge wa Nkotsi ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, bwateguwe n’Umuryango Never Again Rwanda, wagaragaje ko hakiri imbogamizi zishingiye ku kuba hari abagabo cyangwa abagore bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku mitungo bagatinya kubivuga.

Bizimungu Thierry, Umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda mu Karere ka Musanze
Bizimungu Thierry, Umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda mu Karere ka Musanze

Bizimungu Thierry, Umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda mu Karere ka Musanze yagize ati “Ingo zibayeho muri iryo hohoterwa, abazigize ntibabona uko bagira uruhare mu bibakorerwa, bitewe no guheranwa n’izo ngaruka ziriturukaho kuko akenshi baba banahisemo kurihishira. Ni hahandi uzasanga abantu bahora mu nduru, gushyamirana kwa hato na hato gushobora no kuganisha ku rupfu cyangwa gukomeretsanya n’ibindi”.

Ati “Tugasanga rero tugifite umukoro ukomeye wo gufasha abaturage mu gihindura imyitwarire, no kubongerera ubumenyi mu mategeko na politiki z’Igihugu, harimo n’imikoreshereze y’imari n’imitungo. Ibyo bibafasha kubaka umuryango no gushimangira imiyoborere umuturage agizemo uruhare”.

Musanze nk’akarere kihariye ubuhinzi ku kigero kinini, usanga ibibazo by’amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku mutungo, bikunze gufata indi ntera mu gihe cy’umwero w’umusaruro aho, bamwe bananirwa kumvikana.

Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, asanga umuryango udashobora kugira icyo ugeraho abawugize badashyize hamwe.

Yagize ati “Iyo tuvuga ubumwe mbere na mbere bukwiye guhera mu muryango. Abagize umuryango bashyize hamwe, bagafatanya gukora igenamigambi ry’urugo rwabo, bakagena uko umutungo wabo ubungabungwa n’uko ucungwa mu bwumvikane, bituma imiryango igera ku iterambere rirambye. Ibi biri mu byo dushishikariza imiryango buri munsi kandi urwo rugamba turarukomeje”.

Ubukangurambaga bugamije guhwitura imiryango kwimakaza imibanire izira ihohoterwa rishingiye ku mitungo, Umuryango Never Again Rwanda, uvuga ko ubushyizemo imbaraga mu kurinda ko abaturage bigira cyangwa bafatwa nk’indorerezi mu bibakorerwa.

Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka