Musanze: Abaturage 544 batishoboye bahawe akazi kazabafasha kwibeshaho

Abaturage babarizwa mu cyiciro cya kabiri n’icya mbere cy’ubudehe 544 bo mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, bari mu byishimo nyuma yo guhabwa akazi muri gahunda ya VUP, ko gutunganya amaterasi y’indinganire kakazabafasha mu mibereho yabo.

Abo baturage bahawe akazi bahamya ko kagiye gutuma babaho neza muri ibi bihe bigoye
Abo baturage bahawe akazi bahamya ko kagiye gutuma babaho neza muri ibi bihe bigoye

Abo baturage bahawe akazi ni abo mu kagari ka Gasakuza na Kabirizi, bakavuga ko batunguwe aho ngo bari basanzwe bakora imihanda ariko akazi kararangira ku buryo bahoraga babunza imitima bibaza uburyo bazabaho n’imiryango yabo, dore ko ubusanzwe bari babayeho mu buzima bubi muri ibi bihe bya COVID-19.

Baganira na Kigali Today ubwo bari ku kazi mu murima batunganya amaterasi, bavuze ko Leta ibakuye ahakomeye ibaha akazi nyuma y’uko bari batangiye kwiheba bibaza uko bazabaho.

Nyiransabimana mu byishimo byinshi yagize ati “Ntitwabona amagambo tubivugamo dushimira Umubyeyi wacu Paul Kagame uduhaye akazi, ubu twagatangiye ku munsi turi gukorera 1500, turishimye nyuma y’iminsi itari mike twari tubayeho nabi. Nkanjye mu muryango wanjye twari dutangiye kwibaza uburyo tuzabaho nyuma y’amezi menshi akazi twakoraga mu gutunganya imihanda karangiye, naho nari naragiye mu karaka nakoze yo amezi atanu banyishyura abiri gusa andi barayatwambura, ndishimye pe”.

Cyiza JMV ati “Ntiwabona uko nishimye ku mutuma, twatunguwe no kubwirwa ko duhawe akazi aho twari twarihebye muri ibi bihe bitoroshye bwa Corona, nkatwe tutishoboye tubaho ari uko dukoze, ntibyari byoroshye”.

Abo baturage bagiye gukora ako kazi mu gihe cy’iminsi 75 aho bazatunganya ubutaka ku buso bwa Hegitari 251 bakora amaterasi yikora.

Ni nyuma y’uko ubwo butaka bwari bwarugarijwe n’isuri aho bwajyaga bwangirika bahinga ntibasarure, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca Habinshuti Anaclet yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Tuyita amaterasi yikora, impamvu twayatekereje ni uko ari ubutaka buherereye mu tugari tw’imisozi aritwo Gasakuza na Kabirizi, iyo imvura yaguye itwara ubutaka bw’abaturage. Twararebye dusanga dukoze imirwanyasuri yikora, yafata ayo mazi ubutaka ntibugende bityo imirima y’abaturage igakomeza kwera”.

Yavuze ko gutunganya ayo materasi birimo inyungu z’abaturage ziri mu byiciro bine bizafasha abaturage mu iterambere.

Ati “Inyungu ya mbere ni ugufata ubutaka kugira ngo budakomeza gutembanwa n’isuri, iya kabiri ni ukurinda ubutaka kujumbuka, iya gatatu abaturage bahawe akazi bari guhembwa naho iya kane n’uko ayo materasi azaterwaho ubwatsi buzagaburira amatungo haboneke ifumbire ndetse n’abana babone amata ava kuri ayo matungo ubuzima bugende neza, urumva ko inyungu ari nyinshi”.

Ingengo y’imari igiye kwifashishwa mu gutunganya ayo materasi yatanzwe n’Akarere ka Musanze, hagamijwe gufasha abaturage mu gufata neza ubutaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka