Musanze: Abatorewe kuzuza inzego muri RPF-Inkotanyi bitezweho kwihutisha imikorere inoze

Nsengimana Claudien yatorewe kuba Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Musanze, we na bagenzi be biyemeza kwihutisha imikorere inoze.

Nsengimana Claudien watorewe kuyobora Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw'Akarere ka Musanze
Nsengimana Claudien watorewe kuyobora Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Musanze

Mu matora yabereye mu Nteko Rusange Idasanzwe yahuje Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze, ku wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2023, hari hagamijwe kuzuza imyanya yaburagamo abantu, kuko kuva Komite Nyobozi yatangira manda yayo mu mwaka wa 2019, bamwe bagiye bava mu myanya ku mpamvu zitandukanye.

Chairman wa RPF Inkotanyi, Nsengimana Claudien, yatorewe izi nshingano mu gihe no mu minsi ishize, aheruka gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze.

Muri Komite Nyobozi y’Umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Musanze, hanatowe Umuyobozi wa Komisiyo Ushinzwe Imiyoborere n’Ubukangurambaga, ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo Ushinzwe Ubutabera.

Mu bandi batowe ni abarimo abayobozi mu Rugaga rw’Abagore Rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’aka Karere, barimo Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera.

Ni mu gihe mu bagize Urugaga rw’Urubyiruko Rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Musanze, hatowe Perezida w’uru Rugaga, Visi Perezida, Umunyamabanga, Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho Myiza, Umuyobozi wa Komisiyo y’Imiyoborere myiza, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’uwa Komisiyo y’Ubukungu.

Nzamurambaho Marcel, Vice Chairman wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze, yasobanuye ko uku kuzuza inzego bifite akamaro ku muvuduko w’imikorere n’iterambere abanyamusanze bakomeje kugenderaho.

Bahamyako kuzuza inzego byari bikenewe
Bahamyako kuzuza inzego byari bikenewe

Ati "Uku kuba inzego zitari zuzuye harimo icyuho, kuko mbahaye nk’urugero, muri Komite Nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’Akarere ka Musanze, yagombye kuba igizwe n’abantu 10, yaburagamo abantu batatu ugasanga imirimo yose irakorwa n’abantu barindwi bonyine".

"Ibyo rero byatumaga bavunika cyane kandi n’inshingano bifuzaga kugeraho ntibazuzuze ijana ku ijana, nyamara babaga bakoze cyane. Uku kubona abanyamuryango biyongera ku bari basanzwe mu nshingano rero, bakaza gufatanya bizatuma ibyo buri rwego rushinzwe rubikora neza kandi bigerweho byihuse".

Gukorera hamwe mu ntumbero yo gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda, buri wese agakora yuzuzanya na mugenzi we, bizatuma ibyo abaturage nanyotewe babigeraho nk’uko Nzamurambaho yakomeje abishimangira.

Abatorewe kuzuza inzego, n’ubwo bari basanzwe bari mu butumwa bw’Umuryango, bafatwa nk’abongereye imbaraga mu zari zisanzweho kuko bose bazaba bakorera hamwe no kujya inama, kandi bakabikora mu nyungu z’abanyamuruyango n’abaturage muri rusange.

Bamwe mu banyaryango na bo bashimangiye ko abatowe babitezeho impinduka

Amani Patient, akaba abarizwa mu Rugaga rw’Urubyiruko Rushamikiye kuri RPF Inkotanyi yagize ati: "Tubifuzaho kurangwa n’imikorere inoze ndetse n’umuhate mu nshingano zabo za buri munsi kuko bashoboye Kandi bashobotse. Natwe nk’urubyiruko turahari ngo tuzafatanye twese dusenyere umugozi umwe kugira ngo tugire ahafatika tugeza igihugu cyacu".

Biteze impinduka nziza nyuma yo kwitorera abayobozi
Biteze impinduka nziza nyuma yo kwitorera abayobozi

Inemayimana Valentine yunzemo ati: "Twiteze umusaruro ukomeye cyane mu rwego rw’Umuryango kuko tugiye guhuza imbaraga na bo. Abo twatoye tubizeyeho imbaraga n’ubushobozi kandi na bo ubwabo mu bigwi batugaragarije n’ibyo dusanzwe tubaziho, biduha icyizere cy’uko bazabishobora".

Amatora yo kuzuza inzego z’umuryango RPF Inkotanyi, yaherukaga gukorerwa ku rwego rw’Utugari n’Imirenge, ubu akaba yakozwe ku rwego rw’Akarere; aho biteganyijwe ko azakomereza ku rwego rw’Intara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka