Musanze: Abaslam barishimira ubwisanzure babonye kuva igihugu cyibohoye

Abayoboke b’idini ya Islam bo mu mudugudu wa Gikwege, akagari ka Mpenge umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze baravuga ko bishimira ubwisanzure babonye ubwo igihugu cyibohoraga, none ubu ihezwa bakorerwaga rikaba ryarabaye amateka.

Aba baturage babitangaje kuri uyu wa kane tariki 04/07/2013 ubwo abatuye uyu mudugudu bizihizaga umunsi wo kwibuhora ku nshuro ya 19, ibirori byitabiriwe n’abatuye uyu mudugudu ndetse n’abaturanyi babo bo mu mudugudu wa Rukore.

Bizimana Isiak wavukiye mu murenge wa Muhoza avuga ku ngoma zabanje, Abaslam bimwaga agaciro, bagahezwa mu mashuri ndetse no mu zindi nzego zifata ibyemezo nyamara bafite ubushobozi.

Agira ati: “Mbere y’1994 nta Muslam wabashaga kwiga ngo agere mu mashuri yisumbuye. Byabaye ngombwa ko bamwe bahindura amazina bakareka aya ki Islam kugirango babashe kwiga”.

Abatuye umudugudu wa Gikwege mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.
Abatuye umudugudu wa Gikwege mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.

Ati: “nta muyobozi n’umwe w’umu Islam wari uriho, keretse konseye umwe wa Nyarugenge witwaga Karekezi Amri, ariko kugirango twumve minisitiri w’umuislam, depite w’umuislam tubyumvise ubu.”

Sheik Nshimiyimana Swaleh watanze ikiganiro cy’aho igihugu cyigeze nyuma yo kwibohora, yavuze ko ivangura ryaranze ingoma zabanjirije iyi ari imwe mu mpamvu zatumye Abanyarwanda bari hanze batangira urugamba.

Ati: “Hari amakosa atatu atarihanganirwaga ku ngoma yabanjirije iyi; kuba Umututsi, ukaba Umunyenduga byarenzaho ukaba uri Umuswayire (ngo niko abaislam bitwaga). Ibi rwose byatumaga ufatwa nk’udafite agaciro na kamwe”.

Sheik Nshimiyimana, avuga kandi ko amacakubiri yabonekaga mu nzego zose, ku buryo buri wese yabonaga ko nta gihugu gifite amacukubiri nk’ayariho cyagira icyo kigeraho.

Sembagare Lamlat uyobora akagali ka Gikwege.
Sembagare Lamlat uyobora akagali ka Gikwege.

Ati: “Amacakubiri ashingiye ku turere yageraga no ku modoka, ku buryo imodoka y’i Butare yageraga mu Ruhengeri ntibe ifite amahirwe yo gutaha amahoro, n’ubwo yaba ari Umunyaruhengeri uyirimo. Ni kenshi abafana ba Rayon Sport bakubitiwe ino kuko ikipe ikomoka mu majyepfo”.

Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 19 byabereye ku rwego rw’umudugudu aho insanganyamatsiko yavugaga iti: “Kwizihiza ukongera kwiyubaka kw’Afrika duharanira kwigira”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka