Musanze: Abasirikare baturuka mu bihugu 20 bamuritse imico y’ibihugu byabo
Ku munsi ngarukamwaka wahariwe umuco, ku basirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, baherekejwe n’imiryango yabo basabanye mu mico y’ibihugu byabo irimo indirimbo n’byino, basangira ibiribwa n’ibinyobwa mu myambaro ijyanye n’umuco wabo.
Abo mu Rwanda bari bakenyeye umushanana nk’uko byahoze mu myambarire y’umuco Nyarwanda, abo muri Sudani y’Epfo nabo bagaragara mu mukenyero, hagaragara n’abagabo bambaye ingutiya nk’uko biri mu muco w’iwabo.
Ni ibirori byabaye ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, aho byitabiriwe n’abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye 108 biga muri iryo shuri, barimo 82 b’u Rwanda.
Muri ubwo busabane bujyanye no kumurika imico, abo basirikare kandi bagiye berekana amateka y’ibihugu byabo, uko ingoma zagiye zisimburana, batibagiwe n’ibikoresho gakondo byabafashije kugeza ibihugu byabo ku bwigenge.
Mu Rwanda ni ho herekanwe ubwoko bwinshi bw’ibiribwa birimo isogi, umutsima w’amasaka bita rukacarara, impengeri n’ibindi biribwa bitetse Kinyarwanda, badasije n’ibinyobwa birimo amarwa, inkangaza n’umutsama.
Col Dr Danny Gatsinzi, Umunyeshuri ukuriye abiga muri iryo shuri, yavuze impamvu z’uwo munsi wo kumurika imico, agaragaza n’icyo ubafasha mu buzima bwa Gisirikare.
Ati “Rino shuri ryakira abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye, guhora mu mashuri gusa dusangira amasomo ya Gisirikare ntabwo bihagije, dukeneye kumenyana, tukamenya ibyo dukunda, tukamenya imiziro y’ibihugu bitandukanye, nicyo uyu munsi uvuze, kugira ngo turusheho kumenyana birenze iby’amasomo asanzwe tumenye n’imico y’aho abantu baturuka”.
Arongera ati “Iyo ukorana n’umuntu uzi ibyo akunda n’ibyo azira, byanze bikunze byoroshya imikoranire. Hano abenshi turi mu kigero kimwe byaba mu mapeti ya gisirikare byaba mu myaka, byanze bikunze nibo bantu tuzaba dukorana. Ni byiza kuba tuziranye, tuzi ibyo bamwe banga n’ibyo bakunda, icyo gihe byoroshya akazi”.
Ibinyabwoya ni kimwe mu biribwa byatungunye, abenshi batinya kubirya, mu gihe mu gihugu cya Zambiya bo babifata nk’ikiribwa cyiza ku isonga mu gukundwa, nk’uko umugore wo muri icyo gihugu yabitangarije Kigali Today.
Ati ‟Ibinyabwoya ni ikiribwa duha agaciro mu gihugu cyacu, kuko tuzi uburyo gikungahaye ku ntungamubiri. Ni ikiribwa tugaburira cyane abana bigatuma imikurire yabo igenda neza. Umunyezambiya iyo ku mafunguro ye habuze ibinyabwoya ntacyo aba ariye”.
Lt Col Robert Ouma Odeke, wo mu gihugu cya Uganda, we avuga ko afata u Rwanda nko mu rugo, aho ngo abona ibyo bihugu byombi hari imico myinshi bihuriyeho. Ashimira cyane ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, ryashyize umunsi w’imurikamico muri gahunda y’amasomo.
Ati ‟Ubuzima tubayemo hano i Musanze ni bwiza, cyane ko mu Rwanda naho mpafata nko mu rugo kubera imico myinshi duhuje, kumurika imico itandukanye ni iby’ingenzi kuko byubaka ubucuti mu gisirikare, aho usanga mu minsi iri imbere wisanze uri kumwe n’umusirikare w’igihugu runaka mukorana mu kazi, imikoranire ikaba myiza kuko muba muziranye”.
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yibukije abo banyeshuri ko umunsi wo kumurika imico biri mu ndangagaciro z’iryo shuri, mu kurushaho guteza imbere uburezi bushingiye ku mico itandukanye y’abaryigamo mu rwego rwo kubaka ubufatanye muri bo.
Ni umunsi ubaye ku nshuro ya 12, aho witabiriwe n’abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye 108, baturuka mu bihugu 20 birimo 19 byo ku mugabane wa Afurika, n’igihugu cya Yordaniya (Jordan), 82 muri bo bakaba ari Abanyarwanda barimo abapolisi babiri n’abacungagereza babiri.
Ni abanyeshuri batangiye amasomo amara umwaka mu ishuri rikuru rya Gisirikare muri Kamena 2024, bakazayasoza muri Kamena 2025.
Ohereza igitekerezo
|
murakoze kutugezaho iyinkulu iranshimishije imico iratandukanye Koko sinarinziko hari aho barya ibinyabwoya