Musanze: Abashyizwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda baribaza uzabakemurira ikibazo

Imiryango ine yo mu Mudugudu wa Nduruma mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, iribaza umuntu uzabakemurira ikibazo cy’amanegeka yashyizwemo n’ikorwa ry’umuhanda, kikaba cyaragejejwe ku nzego zinyuranye z’ubuyobozi ariko na n’ubu kikaba cyarabuze ugikemura.

Birabagora kuva mu ngo zabo kugira ngo bajye mu mirimo
Birabagora kuva mu ngo zabo kugira ngo bajye mu mirimo

Iyo miryango ivuga ko icyo kibazo nubwo kigize uburemere muri iyi minsi y’ikorwa ry’umuhanda wubakwa hafi y’icyicaro cya Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ngo ingaruka z’icyo kibazo zatangiye kubageraho mu mwaka wa 2027, ubwo hakorwaga imihanda inyuranye mu mujyi wa Musanze amazi yose ayoborwa mu ngo zabo.

Ngo icyo kibazo cyatangiye gufata indi ntera ubwo umuhanda mushya wari utangiye gukorwa mu mpera za 2020, imiryango begeranye ihabwa ingurane irimuka bo bakomeza gushyirwa mu gihirahiro ari nabwo muri iryo korwa ry’umuhanda batangiye kubarituriraho itaka ndetse bageza n’ubwo babura inzira banyuramo bajya cyangwa bava mu ngo zabo, mu gihe bari basanganwe umuhanda munini aho imodoka zinjiraga mu bipangu byabo.

Si iryo taka barituriye mu ngo zabo n’inzira yerekeza mu ngo yafunzwe gusa bibahangayikishije, ngo n’amazi yimvura akomeje kubasenyera aho bamwe batakirara mu nzu zabo, abazirayemo mu gihe cy’imvura bakitabaza ameza n’intebe akaba ari byo bahagararaho kugeza ubwo imivu y’imvura icogoye.

Bafungiwe inzira
Bafungiwe inzira

Kugeza ubu abo baturage bakaba bakomeje kwibaza umuntu uzakemura ibibazo byabo, kuko ngo babigejeje mu buyobozi kuva kwa mudugudu kugera kwa Guverineri ariko ntibikemuke, ahubwo bagahezwa mu gihirahiro.

Mukeshimana Jeannette amazi y’imvura yiciye inkoko 50 yari yoroye, agasenya n’inzu yabagamo abapangayi avuga ko ayo manekeka bashyizwemo akomeje kubagiraho ingaruka zinyuranye ku iterambere ryabo.

Avuga ko bagejeje ikibazo cyabo ku bayobozi banyuranye ariko ntibyagira icyo bitanga kuko n’ubu nta kirakorwa.

Ati “Visi Meya ushinzwe ubukungu wa Musanze, twamugejejeho ikibazo aravuga ngo akarere karakennye nta bushobozi gafite bwo kuduha ingurane, twandikiye Guverineri araza arareba ntiyagira icyo abivugaho arigendera. Nta n’umuntu numwe watekereje kuri aya manegeka turimo, kandi aya mazi akomeje kudutera mu nzu ashobora kutwangiriza, ntituzi uzakemura iki kibazo”.

Rusatsi Luis ati “Imodoka zajyaga zinjira iwanjye mu gipangu ariko ubu n’imodoka yanjye irara mu gasozi kuri Sitasiyo, nta bayobozi tutabwiye iki kibazo, Meya wa Musanze twaramwandikiye ntiyadusubiza, ageze aho aradusura asiga atubwitye ko bazaduha umuhanda ujya mu ngo zacu twarategereje amaso yaheze mu kirere”.

Arongera ati “Iyo imvura iguye nijoro turahunga kuko imivu yinjira mu nzu, ubu nubatse urukuta rukumira amazi ntiyinjire mu nzu ariko rwarasenyutse ubu nta mutekano dufite, ntituzi umuntu uzakemura iki kibazo, niba ari Perezida wa Repuburika cyangwa Minisitiri w’Intebe”.

Imodoka y'uyu muryango ntibasha kugera mu rugo nyuma yuko babafungiye inzira
Imodoka y’uyu muryango ntibasha kugera mu rugo nyuma yuko babafungiye inzira

Mukaruziga Chantal ufite ubumuga bw’amaguru, avuga ko kuva iwe bitamworohera kubera ko inzira ijya iwe yafunzwe, uwo mukecuru ufite inzu yamaze kwangizwa bikomeye n’amazi aho yagiye isaduka mu nkuta ndetse n’uruzitiro rukaba rwaraguye, avuga ko mu ijoro imvura igwa akajya kugama mu musarani, cyangwa bagahagarara ku meza kugeza ihise.

Ati “Mu ijoro mfata akana tubana tukajya kugama mu musarani kuko iyi nzu murabona ko yasataguritse, hari n’ubwo tubura uko dusohoka tugahagarara ku meza kugeza imvura ihise. Kugeza ubu nta muhanda ujya mu ngo zacu uwari uhari barawufunze, kuva mu rugo nkanjye ufite ubumuga ni ikibazo ni ukurira umukingo, na Guverineri Gatabazi yaje iwanjye muri iki kibazo yuriye uwo mukingo ubwo yari atashye yitura hasi”.

Abo baturage barasaba gufashwa kwimurwa aho hantu bagahabwa ingurane, cyangwa bakahaguma ariko bagakorerwa umuhanda ujya mu ngo zabo kandi bagasanirwa ndetse bakishyurwa n’ibyangiritse.

Cyuma Parfait ati “Nta kuntu wabaho muri ubu buryo urara ubunza imitima ngo imvura iragwa inzu zitugweho, yego iterambere ni ryiza imihanda irakenewe, ariko iterambere risenyera umuturage rihasanze nabyo ni ikibazo. Baduhe ingurane kandi koko ikibazo kigitangira baraje baratubarira nyuma bafata umwanzuro wo kwanga kuduha ingurane, none dukomeje gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda”.

Hari abo inkuta z'inzu zagiye zisenyuka
Hari abo inkuta z’inzu zagiye zisenyuka

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Tiday yegereye Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahanampuhwe Andrew, avuga ko ubuyobozi bw’akarere n’ubw’intara bukomeje kuganira n’abo baturage kugira ngo hagire igikorwa.

Yagize ati “Iyo miryango duherutse kuyisura, nari kumwe na Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, hari abagiye bangirizwa n’amazi, ibikorwa birimo kuhakorwa bizakemura icyo kibazo burundu ahari kubakwa imiyoboro y’ayo mazi. Ibikorwa byabo byaba byarahungabanye biri kubarurwa ku buryo bazabyishyurwa, ariko hari ingo zizahasigara kuko kuhasigara birimo inyungu kuruta kuba bakwimuka, gusa hari n’abo ibipangu byabo byangiritse byose bizasanwa”.

Inzu zabo n'inzitoro zarasenyutse
Inzu zabo n’inzitoro zarasenyutse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka